{"id":20688,"date":"2012-01-31T06:50:13","date_gmt":"2012-01-31T06:50:13","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abagenzi-barinubira-abashoferi-babanza-kubanyuza-kuri-sitasiyo\/"},"modified":"2012-01-31T07:29:34","modified_gmt":"2012-01-31T07:29:34","slug":"abagenzi-barinubira-abashoferi-babanza-kubanyuza-kuri-sitasiyo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abagenzi-barinubira-abashoferi-babanza-kubanyuza-kuri-sitasiyo\/","title":{"rendered":"Abagenzi barinubira abashoferi babanza kubanyuza kuri sitasiyo"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bagenzi bakoresha ibinyabiziga rusange baravuga ko barambiwe umuco w\u2019 abashoferi banywesha lisansi nyuma yo kubapakira mu binyabiziga. } <\/p>\n<p>Abagenzi bavuga ko bajya gutega bifuza kugera iyo bajya mu gihe gito gishoboka, nyamara ngo akenshi siko bigenda kuko abashoferi bahitamo gufata amavuta y\u2019 imodoka bamaze kubona abagenzi; ibi bikabangama. <\/p>\n<p>Murindwa Jean Nepo avuga ko ibi bigaragara cyane ku batwara imodoka za Twegerane, aho baparika umwanya munini muri Gare, bamara kuzuza bakabona kujya gufata amavuta.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cHari nk\u2019 igihe imodoka itinda kuzura, yanuzura uzi ko ugiye ukabona ugiye kongera gutonda undi murongo kuri sitasiyo. Biratubangamira pe\u201d.<\/p>\n<p>Avuga kandi ko anabangamirwa n\u2019 umwuka w\u2019 amavuta ajya mu modoka igihe babahagaritse ku masitasiyo.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cNk\u2019 ubu jye nirwarira asima, barangiza bakaza kumpagarika ahantu hari uyu mwuka, bashobora gutuma mpita ndemba gahunda zigahagarara nkajya kwa muganga&#8230; Twumva kandi ko ku masitasiyo hashobora kubera impanuka zitandukanye, tukibaza rero ukuntu umuntu afata abantu bagera kuri 18 akabashyira mu cyago.&#8221;<\/p>\n<p>Kubwimana Jacqueline we avuga ko abashoferi bagize umuco gahunda yo gufata amavuta nyuma yo kubona abagenzi. Ati: \u201cUtega moto uzi ko ugiye kwihuta, umumotari akagucisha kuri sitasiyo ati &#8216; ba unyishyushye nshyiremo 1000&#8217;\u201d.<\/p>\n<p>Avuga kandi ko ibi bimaze kuba nk\u2019 umuco ku buryo nta mugenzi ukibasha kuba yabibaza umushoferi, nyamara mu mitima bumva batabikunze.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cNka velo moteri zo hari ubwo lisansi ishiramo ukabona atangiye gucugusa moto, rimwe na rimwe akagusiga mu nzira ukamwishyura ay\u2019 aho wari ugeze cyangwa akagutegera indi\u201d.<\/p>\n<p>Uyu mukobwa avuga ko uyu muco utari ukwiye, ko umushoferi uwo ariwe wese yakagombye gutangira akazi yanywesheje, akajya anacunga ko amavuta atamushirana, byaba na ngombwa ko winjira mu kinyabiziga akakumenyesha ko ari bubanze gufata amavuta.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cBatubwiye mbere ko bari bubanze kunywesha, twajyamo tubizi, abihuta bakifatira izindi\u201d.<\/p>\n<p>Karangwa d\u2019 Amour we avuga ko nawe ibi bikunze kumubaho, gusa ngo bihindutse byarushaho kumunogera, ndetse yarushaho kugirira icyizere za Twegerane.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cNtaha mu Gakenke buri munsi mva Kigali, gusa kenshi nzi ko bagomba kumara iminota itari munsi y\u2019 itanu kuri sitasiyo yo ku Giti cy\u2019 Inyoni bafata lisansi\u201d.<\/p>\n<p>{{Abashoferi babivugaho iki?}}<\/p>\n<p>Abashoferi bakorera mu mujyi wa Kigali bemera ko bakunda gufata amavuta ari uko ibinyabiziga byabo bimaze kubona abagenzi, gusa ngo ni uburyo bwo kubatanguranwa.<\/p>\n<p>Nsabimana Eustashe utwara Twegerane ati: \u201cIyo ugeze muri gare, ugomba guhita ufata umurongo, ubwo rero ubanje kujya kunywesha wasanga abandi bawugutanze\u201d. <\/p>\n<p>Nsabimana avuga kandi ko atabona ko ari ikibazo kunyurana abagenzi kuri sitasiyo kuko n\u2019 ubundi ziri ku muhanda aho banyura bagenda.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cNta minota ibiri njya mara ndi kunywesha, ubwo rero sinibaza ko hari uwo byabangamira. None se yashimishwa n\u2019 uko idushiriyeho tugeze aho umuntu atabona sitasiyo\u201d?<\/p>\n<p>Uyu mushoferi avuga ko abona nta kibazo biteye kunyurana abantu benshi kuri sitasiyo dore ko hashize imyaka myinshi abantu batanywera itabi mu modoka.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cjye mbona nta mpanuka byateza kuko nta n&#8217;umwe uba ufite umuriro ku buryo byateza ikibazo\u201d.<\/p>\n<p>Kanamugire Peter utwara moto avuga ko kunyuza umugenzi kuri sitasiyo ari uburyo bwo kurengera amafaranga ya lisansi, ngo kuko ubonye lisansi igiye gushira umuntu akajya kunywesha akagaruka yaba ahomba. <\/p>\n<p>Ku birebana n\u2019 uko hari amamoto ajya ashiramo lisansi mu muhanda, avuga ko ari nk\u2019 impanuka iba itewe n\u2019 uburangare bw\u2019 utwaye utibutse kureba ko igiye kumushirana ngo ahagarare hafi ya sitasiyo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bagenzi bakoresha ibinyabiziga rusange baravuga ko barambiwe umuco w\u2019 abashoferi banywesha lisansi nyuma yo kubapakira mu binyabiziga. } Abagenzi bavuga ko bajya gutega bifuza kugera iyo bajya mu gihe gito gishoboka, nyamara ngo akenshi siko bigenda kuko abashoferi bahitamo gufata amavuta y\u2019 imodoka bamaze kubona abagenzi; ibi bikabangama. Murindwa Jean Nepo avuga ko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20688","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20688","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20688"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20688\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20688"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20688"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20688"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20688"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20688"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}