{"id":20686,"date":"2012-01-30T23:00:59","date_gmt":"2012-01-30T23:00:59","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abunganira-abanyamakuru-b-umurabyo-barasaba-kuba-inshuti-z-urukiko\/"},"modified":"2012-01-31T11:41:52","modified_gmt":"2012-01-31T11:41:52","slug":"abunganira-abanyamakuru-b-umurabyo-barasaba-kuba-inshuti-z-urukiko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abunganira-abanyamakuru-b-umurabyo-barasaba-kuba-inshuti-z-urukiko\/","title":{"rendered":"Abunganira abanyamakuru b\u2019Umurabyo barasaba kuba inshuti z\u2019Urukiko"},"content":{"rendered":"<p>{Abunganizi bashya baje kunganira abanyamakuru b\u2019ikinyamakuru Umurabyo bamaze amezi 18 muri gereza, basabye kuba inshuti z\u2019Urukiko, ubwo batangiraga kunganira aba banyamakuru mu rubanza ruri mu bujurire mu Rukiko rw\u2019Ikirenga.}<\/p>\n<p>Muri uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa mbere ku ya 30 Mutarama 2012, Urukiko rw\u2019Ikirenga rweretswe abantu bashya bifuje kunganira ababurana. Abo ni abunganizi batagira umupaka &#8216;lawyers without borders&#8217; n\u2019abagize umuryango &#8221; Article 19 &#8221; bo muri Afurika y\u2019Iburasirazuba.<\/p>\n<p>Abo bunganizi bifuje kuba inshuti z\u2019urukiko ibyo bita \u00ab Amicus Curiae \u00bb. Nyuma yo kwiherera, Urukiko rw\u2019Ikirenga rwari ruhagarariwe na Prof. Sam Rugege rwasanze rugomba gushishoza cyane mu kwakira ubwunganizi bwabo, kuko ari ku nshuro ya mbere byaba bikozwe mu Rwanda bityo bemera ko batanga ubwo bwunganizi ariko icyemezo cyo kubemerera kuba inshuti z\u2019Urukiko kikazafatwa nyuma.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwasabye ko icyo cyemezo cyo kuba inshuti z\u2019urukiko kitakubahirizwa kuko ngo mu mategeko y\u2019u Rwanda bidateganijwe, kandi ngo n\u2019aho byakoreshejwe mu manza z\u2019Arusha amategeko agenga urwo Rukiko atandukanye n\u2019ayo u Rwanda rugenderaho.<\/p>\n<p>Abaregwa bajuririye icyemezo cy\u2019igihano bahawe n\u2019Urukiko Rukuru nyuma y\u2019aho rubahamije ibyaha bitandukanye birimo  kuvutsa igihugu umudendezo, gusebya Umukuru w\u2019Igihugu, gupfobya Jenoside no gukururura amacakubiri bakoresheje itangazamakuru. <\/p>\n<p>Mu byaha Umuyobozi w\u2019 Ikinyamakuru Umurabyo Uwimana Nkusi Agn\u00e8s yaregwaga mu Rukiko Rukuru harimo kuvutsa igihugu umudendezo, icyi cyaha akaba yaragihamijwe n\u2019urukiko, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 10 urukiko rwamukatiye imyaka itanu, ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yari yasabiwe gufungwa imyaka 20 akanatanga ihazabu y\u2019 amafaranga ibihumbi 250 y\u2019 u Rwanda ariko Urukiko rwamukatiye imyaka 10 agatanga n\u2019 ihazabu y\u2019 ibihumbi 200.<\/p>\n<p>Si ibyo byaha gusa umuyobozi w\u2019Ikinyamakuru Umurabyo yaregwaga kuko yanaregwaga icyaha cyo gusebanya, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy\u2019umwaka umwe ari nawo Urukiko rwaje kumukatira, naho ku cyaha cy\u2019 amacakubiri yari yasabiwe n\u2019Ubushinjacyaha  gufungwa imyaka ibiri n\u2019 ihazabu y\u2019 amafaranga ibihumbi 300, Urukiko rwamuhanishije gufungwa umwaka umwe agatanga n\u2019 ihazabu y\u2019 amafaranga ibihumbi 50.<\/p>\n<p>Igihano yari yahanishijwe cyose cyari ugufungwa imyaka 17 n\u2019 ihazabu y\u2019 amafaranga ibihumbi 250 y\u2019 u Rwanda.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13331 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/aGNES.jpg\" alt=\"Uwimana Nkusi Agnes n&#039;uwamwunganiraga mu Rukiko Rukuru\" \/><figcaption>Uwimana Nkusi Agnes n&#039;uwamwunganiraga mu Rukiko Rukuru<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kuri Mukakibibi Saidath, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 10 ku cyaha cyo guhungabanya umudendezo w\u2019 igihugu, Urukiko ni nacyo rwamuhamije maze rumukatira gufungwa imyaka 7, mu gihe ku cyaha cyo kubiba amacakubiri ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 12 n\u2019 ihazabu y\u2019 amafaranga ibihumbi 200, urukiko rwo rwamugize umwere kuri icyo cyaha.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13332 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/aGN.jpg\" alt=\"Mukakibibi Saidath mu Rukiko Rukuru\" \/><figcaption>Mukakibibi Saidath mu Rukiko Rukuru<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13333 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Umurabyo_Jail_Time.jpg\" alt=\"Abanyamakuru b&#039;Umurabyo mu Rukiko Rukuru\" \/><figcaption>Abanyamakuru b&#039;Umurabyo mu Rukiko Rukuru<\/figcaption><\/figure>\n<p>Umuyobozi w\u2019ikinyamakuru Umurabyo, Uwimana Nkusi Agnes n\u2019Umunyamakuru Saidath Mukakibibi bamaze amezi 18 muri gereza, bavuga ko Urukiko Rukuru hari ibyo rwirengagije mu kubaburanisha, ndetse ko n\u2019imyanzuro yafashwe batayishimiye, akaba ariyo mpamvu bahisemo kujurira mu Rukiko rw\u2019Ikirenga. <\/p>\n<p>Biteganyijwe ko uru rubanza rukomeza kuburanishwa kuri uyu wa kabiri ku wa 31 Mutarama 2012.<\/p>\n<p>{{Fotos: O. MUHIRWA}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abunganizi bashya baje kunganira abanyamakuru b\u2019ikinyamakuru Umurabyo bamaze amezi 18 muri gereza, basabye kuba inshuti z\u2019Urukiko, ubwo batangiraga kunganira aba banyamakuru mu rubanza ruri mu bujurire mu Rukiko rw\u2019Ikirenga.} Muri uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa mbere ku ya 30 Mutarama 2012, Urukiko rw\u2019Ikirenga rweretswe abantu bashya bifuje kunganira ababurana. Abo ni abunganizi batagira umupaka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11245],"hashtag":[],"class_list":["post-20686","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-olivier-muhirwa"],"bylines":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20686","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20686"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20686\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20686"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20686"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20686"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20686"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20686"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}