{"id":20659,"date":"2012-01-30T09:47:29","date_gmt":"2012-01-30T09:47:29","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mandela-yapfushije-mushiki-we-yari-asigaranye\/"},"modified":"2012-01-30T09:47:02","modified_gmt":"2012-01-30T09:47:02","slug":"mandela-yapfushije-mushiki-we-yari-asigaranye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mandela-yapfushije-mushiki-we-yari-asigaranye\/","title":{"rendered":"Mandela yapfushije mushiki we yari asigaranye"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri iki Cyumweru nibwo mushiki wa Nelson Mandela witwaga Nokuthamba Mandela yitabye Imana. } <\/p>\n<p>Nk\u2019uko tubikesha ikinyamakuru Times cyo muri Afurika y\u2019Epfo, urupfu rwa Nokuthamba rwatangajwe n\u2019umwuzukuru wa Mandela witwa Nkosi Zwelivelile Mandela, wanatangaje ko sekuru ababajwe cyane n\u2019urupfu rw\u2019uwo muvandimwe rukumbi yari asigaranye. <\/p>\n<p>Nokuthamba Mandela yavutse tariki 16 Gashyantare 1930, akaba yabaga mu mudugudu wa Emgquba. Urupfu rwe rubaye mu gihe byahwihwiswaga ko ubuzima bwa musaza we Nelson w&#8217;imyaka 93 nabwo butifashe neza, dore ko kuva mu mwaka ushize yagiye arangwa n\u2019ibibazo by\u2019ubuhumekero, ndetse ubu akaba agendera mu kagare aherekejwe n\u2019abaganga batamuva hafi.<\/p>\n<p>Andi makuru mashya ya Mandela avuga ko ku munsi w\u2019ejo uwo mukambwe yari yafashe inzira ava mu cyaro yakuriyemo cya Qunu, ajya mu nzu iri i Houghton mu majyaruguru y\u2019umujyi wa Johannesburg. <\/p>\n<p>Umuvugizi wa Perezida Zuma, Mac Maharaj ntiyatangaje igihe Mandela azagarukira i Qunu, ariko ngo mu mezi abiri inzu ye izaba imaze gutunganywa ku buryo izaba yujuje ibyangombwa bizatuma kuyituramo bitamerera nabi ubuzima bwe. <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri iki Cyumweru nibwo mushiki wa Nelson Mandela witwaga Nokuthamba Mandela yitabye Imana. } Nk\u2019uko tubikesha ikinyamakuru Times cyo muri Afurika y\u2019Epfo, urupfu rwa Nokuthamba rwatangajwe n\u2019umwuzukuru wa Mandela witwa Nkosi Zwelivelile Mandela, wanatangaje ko sekuru ababajwe cyane n\u2019urupfu rw\u2019uwo muvandimwe rukumbi yari asigaranye. Nokuthamba Mandela yavutse tariki 16 Gashyantare 1930, akaba yabaga mu mudugudu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[11170],"hashtag":[],"class_list":["post-20659","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-olivier-ntaganzwa"],"bylines":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20659","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20659"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20659\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20659"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20659"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20659"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20659"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20659"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}