{"id":20657,"date":"2012-01-30T08:52:23","date_gmt":"2012-01-30T08:52:23","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ambasaderi-masozera-yamuritse-iterambere-ry-u-rwanda-i-anvers\/"},"modified":"2012-01-30T11:21:05","modified_gmt":"2012-01-30T11:21:05","slug":"ambasaderi-masozera-yamuritse-iterambere-ry-u-rwanda-i-anvers","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ambasaderi-masozera-yamuritse-iterambere-ry-u-rwanda-i-anvers\/","title":{"rendered":"Ambasaderi Masozera yamuritse iterambere ry&#8217;u Rwanda i Anvers"},"content":{"rendered":"<p>{Ku mugoroba w&#8217;iki Cyumweru,  Ambasaderi Robert Masozera uhagarariye Repubulika y\u2019u Rwanda mu Bubiligi yagize icyo atangariza IGIHE.com ku rugendo aherutsemo mu gace ka Anvers mu  majyaruguru y\u2019 u Bubiligi.} <\/p>\n<p>Ambasaderi Masozera yagize ati : &#8221; Twakiriwe na Guverineri w\u2019Intara ya Anvers Madamu Cathy Berx n&#8217;abandi batumirwa bagera kuri mirongo itatu bakora ibijyanye n\u2019ubukungu muri iyo ntara ndetse n&#8217;abo muri Diaspora Nyarwanda (DRB-Rugali) bari babyitabiriye. Batwakiriye neza kandi ubona bafite inyota yo kumenya ibibera muri icyo gihugu cy\u2019u Rwanda kivugwaho byinshi, bati &#8216;dufite inyota nyinshi yo kuzaza kubasura&#8217;; ni nabwo twaganiriye uko twazongera guhura tukabishyira mu bikorwa nk&#8217;uko babyifuje.&#8221;<\/p>\n<p>Iyo nama Ambasaderi Masozera yari yayihaye insanganyamatsiko yise : &#8221; U Rwanda ruri mu rugendo rwiza muri iki gihe kandi rugana ahandi heza kurushaho- U Rwanda, irembo-gicumbi ry&#8217;Afurika yo Hagati, iy&#8217;Uburasirazuba n&#8217;iy&#8217;Amajyepfo&#8221; (Rwanda on the move to a successful future- Rwanda, a portal hub to Central, Eastern and Southern africa) . <\/p>\n<p>Iyo nama yatangijwe n\u2019ijambo ry\u2019ikaze rya Guverineri Cathy Berx, hakurikiraho ijambo rya Ambasaderi w\u2019u Rwanda Masozera Robert, watangiye yibutsa ko icyabateranirije aho ari ukurebera hamwe uko ubuyobozi bw\u2019 intara ya Anvers bwakangurira abaturage bahatuye gukorana n\u2019abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ambasaderi yaberetse abamuherekeje bari muri Diaspora Nyarwanda batuye Anvers no mu tundi duce twa Flandre kugirango nabo bazajye bakomeza babere u Rwanda ba Ambasaderi muri ako gace igihe cyose. Yakomeje yerekana aho u Rwanda rugeze mu iterambere ry\u2019ubukungu n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage n\u2019imbaraga zibishyirwamo nyuma y&#8217;aho u Rwanda ruhuye n\u2019ikibazo gikomeye cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavuze ku buyobozi buboneye, haba mu by\u2019ubukungu no kurwanya ruswa, anatanga ingero zigaragara mu ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), ingufu, ishoramari, ubukerarugendo, gutanga serivise nziza n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ambasaderi Masozera yagize ati &#8221; U Rwanda rwaciye  mu mwijima ariko ubu ruri mu rumuri.&#8221;<\/p>\n<p>Yerekanye agaciro kari mu guteza imbere imikoranire myiza mu ifatanyamikorere (partenariat) hagati y&#8217;igihugu cy\u2019u Rwanda n&#8217;u Bubiligi aho asanga Ababiligi bahoze ari abafatanyabikorwa b&#8217;imena badohotse abandi bakigendera kubera amateka u Rwanda rwaciyemo, akaba ubu akomeza gukangurira abo ahura nabo bose kugaruka kuko u Rwanda ubu rubarirwa mu bihugu 3 by\u2019Afurika byakataje mu iterambere rya business no gushora imari mu bikorwa bitandukanye. <\/p>\n<p>Yanatanze ingero ku mikoranire myiza iri hagati y\u2019u Rwanda n&#8217;ibigo byo mu Bubiligi nka Brussels Airlines, Unibra na Thomas &#038; Piron.<\/p>\n<p>Ibiganiro byakomereje ku meza, abatumirwa bose bahuriyeho biyoborwa na Paul O. Bruyland w\u2019inshuti y\u2019u Rwanda akaba ari nawe wari wateguye uwo munsi, nyuma kandi Ambasaderi Robert Masozera yaboneyeho umwanya wo gusubiza bimwe mu bibazo byabajijwe na bamwe mu bari batumiwe.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13206 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/mas7.jpg\" alt=\"Guverineri w\u2019Intara ya Anvers Madamu Cathy Berx ageza ijambo ku batumirwa be\" \/><figcaption>Guverineri w\u2019Intara ya Anvers Madamu Cathy Berx ageza ijambo ku batumirwa be<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13205 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/MAS3.jpg\" alt=\"Abatumirwa bakurikirana ijambo rya Guverineri\" \/><figcaption>Abatumirwa bakurikirana ijambo rya Guverineri<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13204 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/mas5.jpg\" alt=\"Ambasaderi Masozera ageza ijambo ku bari aho\" \/><figcaption>Ambasaderi Masozera ageza ijambo ku bari aho<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13209 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/mas7-2.jpg\" alt=\"Ambasaderi Masozera n&#039;ikipe yari yamuherekeje. Iburyo bwe hari Faustin Musare umujyanama wa 1 w&#039;Ambasade y&#039;u Rwanda mu Bubiligi\" \/><figcaption>Ambasaderi Masozera n&#039;ikipe yari yamuherekeje. Iburyo bwe hari Faustin Musare umujyanama wa 1 w&#039;Ambasade y&#039;u Rwanda mu Bubiligi<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13210 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/mas6.jpg\" alt=\"Igihe Ambasaderi Masozera yerekanaga Abnyarwanda batuye Intara ya Anvers mu Bubiligi\" \/><figcaption>Igihe Ambasaderi Masozera yerekanaga Abnyarwanda batuye Intara ya Anvers mu Bubiligi<\/figcaption><\/figure>\n<p><img13207|center><\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13202 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Mas.jpg\" alt=\"Ambasaderi Masozera asinya mu gitabo cy&#039;abashyitsi bimena\" \/><figcaption>Ambasaderi Masozera asinya mu gitabo cy&#039;abashyitsi bimena<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Inkuru : Karirima A. Ngarambe, Correspondant &#8211; IGIHE.com &#8211; Belgique}}   <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku mugoroba w&#8217;iki Cyumweru, Ambasaderi Robert Masozera uhagarariye Repubulika y\u2019u Rwanda mu Bubiligi yagize icyo atangariza IGIHE.com ku rugendo aherutsemo mu gace ka Anvers mu majyaruguru y\u2019 u Bubiligi.} Ambasaderi Masozera yagize ati : &#8221; Twakiriwe na Guverineri w\u2019Intara ya Anvers Madamu Cathy Berx n&#8217;abandi batumirwa bagera kuri mirongo itatu bakora ibijyanye n\u2019ubukungu muri iyo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9184],"tags":[16770],"byline":[13112],"hashtag":[],"class_list":["post-20657","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ibikorwa","tag-homenews","byline-karirima-a-ngarambe"],"bylines":[{"id":13112,"name":"Karirima A Ngarambe","slug":"karirima-a-ngarambe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2998,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13112,"name":"Karirima A Ngarambe","slug":"karirima-a-ngarambe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2998,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20657","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20657"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20657\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20657"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20657"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20657"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20657"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20657"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}