{"id":20655,"date":"2012-01-30T07:45:27","date_gmt":"2012-01-30T07:45:27","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/leon-mugesera-yatangiye-gushaka-uzamwunganira-mu-rubanza\/"},"modified":"2012-01-30T09:05:39","modified_gmt":"2012-01-30T09:05:39","slug":"leon-mugesera-yatangiye-gushaka-uzamwunganira-mu-rubanza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/leon-mugesera-yatangiye-gushaka-uzamwunganira-mu-rubanza\/","title":{"rendered":"Leon Mugesera yatangiye gushaka uzamwunganira mu rubanza"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihe benshi mu Banyarwanda ndetse n\u2019abanyamahanga bategereje itariki y\u2019itangira ry\u2019urubanza rwa L\u00e9on Mugesera ukurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza abantu kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uwo mugabo yatangiye gushaka umunyamategeko uzamwunganira muri urwo rubanza rugomba gutangira mu minsi ya vuba.}<\/p>\n<p>Ubwo Umushinjacyaha wa Repubulika, Martin Ngoga yaganiraga na Agence Hirondelle, yavuze ko kuri ubu dosiye ya Mugesera yoherejwe muri parike, ikaba igomba no koherezwa ku rukiko bitarenze kuwa Gatatu utaha.<\/p>\n<p>Ngoga  ati: \u201c kuri ubu Mugesera yasabye ko atakomeza guhatwa ibibazo atari kumwe n\u2019umwunganira mu mategeko ushobora kuzaturuka mu gihugu cya Canada cyangwa uwo mu Rwanda watoranyijwe n\u2019umuryango we\u201d.<\/p>\n<p>Ikindi ni uko Mugesera yemerewe kuvugana kuri telefone n\u2019umuryango we uri muri Canada n\u2019abasanzwe ari abunganizi be, hakaba hari icyizere ko uwo mwunganizi azaboneka bidatinze kugira ngo urubanza rutangire mu mizi.<\/p>\n<p>{{Icyo abaturage basaba ku rubanza rwa L\u00e9on Mugesera}}<\/p>\n<p>Nk&#8217;uko tubikesha ikinyamakuru Izuba Rirashe ubwo cyasuraga abaturage batuye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya,  ku wa 25 Mutarama 2012, bagaragaje icyifuzo cy&#8217;uko Mugesera yaburanishirizwa muri uwo Murenge nk\u2019ahantu icyaha cyabereye ubwo yakoreshaga inama y\u2019abarwanashyaka ba MRND bo mu makomini 7 agasaba abahutu kwica abatutsi kuko icyo gihe bafatwaga nk\u2019abanzi bakomeye, hari kuwa Kuwa 22 Ugushyingo 1992.<\/p>\n<p>Abaturage bo mu Karere ka Ngororero, by\u2019umwihariko abo mu Murenge wa Kabaya, bishimiye kuzanwa mu Rwanda kwa L\u00e9on Mugesera bafata nk\u2019uwababeshye bakishora mu bwicanyi, dore ko nk\u2019uwumviye Mugesera maze akica abantu batagira ingano, akaza kwemera icyaha agasaba imbabazi, Omar Hassan, yagize ati  :\u201cMugesera ndamuzi kuko yari Umuyobozi wacu muri MRND. Amagambo yavuze narayumvise kuko nari mpari kandi kuko twari abarwanashyaka b\u2019ishyaka rye, twumvaga tugomba kuyubahiriza, ntabwo twahise dutangira kwica icyo gihe, ariko twageze aho twica abantu ino aha n\u2019abandi bica ahandi kuko ijambo n\u2019ubundi rirarekwa ariko ntirihera. Gusa yaraduhemukiye. Yari akwiye kuzanwa hano tukamunenga ku mugaragaro.\u201d<\/p>\n<p>Undi muturage wahoze ari umwe mu bayobozi b\u2019inzego z\u2019ibanze (abitwaga abaselire) ati \u201cbirashimishije kubona agarutse, kuko n\u2019abana bato babone Mugesera n\u2019inyigisho ze, ahasigaye ubucamanza buzamugenere urumukwiye\u201d.<\/p>\n<p>Ubwo yagezwaga ku kibuga cy\u2019indege, hari abavuze ko kuba ahageze ubwabyo ari ubutabera ku bo yahemukiye, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Kabaya, Uwihoreye Patrick, we yasabye ko icyaba cyiza kurushaho ari uko urukiko ruzaburanisha Mugesera rushyirwa aho yavugiye ijambo.<\/p>\n<p>Yagize ati, \u201caha inama yabereye hari hateraniye amakomini 6, abaturage bitabiriye inama ya Mugesera bariho ubu ni nka 86%, ni byiza ko uburozi yabashyizemo areba ingaruka zabwo ariko n\u2019abaturage bakamenya kurushaho ko ibyo Mugesera yakoze ari amahano\u201d.<\/p>\n<p>Tubibutse ko tariki ya 23 Mutarama 2012, Urukiko Rukuru rwa Canada rwafashe umwanzuro wo kohereza uyu mugabo w\u2019imyaka 59 y\u2019amavuko mu Rwanda, aho akekwaho kuba yarakoreye ibyaha byo gushishikariza Abahutu b\u2019intagondwa kwica Abatutsi. Yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2012 ku isaha ya saa tanu n\u2019igice z\u2019ijoro, nyuma yo kuva muri Canada aho yaje azanywe n\u2019indege yihariye (privet jet).<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihe benshi mu Banyarwanda ndetse n\u2019abanyamahanga bategereje itariki y\u2019itangira ry\u2019urubanza rwa L\u00e9on Mugesera ukurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza abantu kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uwo mugabo yatangiye gushaka umunyamategeko uzamwunganira muri urwo rubanza rugomba gutangira mu minsi ya vuba.} Ubwo Umushinjacyaha wa Repubulika, Martin Ngoga yaganiraga na Agence Hirondelle, yavuze ko kuri ubu dosiye ya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11277],"hashtag":[],"class_list":["post-20655","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-gilbert-mwizerwa"],"bylines":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20655","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20655"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20655\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20655"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20655"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20655"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20655"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20655"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}