{"id":20653,"date":"2012-01-30T07:26:23","date_gmt":"2012-01-30T07:26:23","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhanga-umukino-w-amahirwe-uravugwaho-kurarura-benshi\/"},"modified":"2012-01-30T08:13:09","modified_gmt":"2012-01-30T08:13:09","slug":"muhanga-umukino-w-amahirwe-uravugwaho-kurarura-benshi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhanga-umukino-w-amahirwe-uravugwaho-kurarura-benshi\/","title":{"rendered":"Muhanga: Umukino w&#8217;amahirwe uravugwaho kurarura benshi"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri ubu bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga baratangaza ko batewe impungenge n\u2019umukino wa NAG (New Africa Gaming), kuko babona urangaza urubyiruko, bamwe bakaba banavuga ko ntaho utaniye n\u2019urusimbi kuko ukinwa hakoreshejwe amafaranga. } <\/p>\n<p>N\u2019ubwo hari abawugereranya n\u2019urusimbi, uwo mukino utaramara amezi abiri ugejejwe i Muhanga uremewe kandi ukinirwa ahagaragara, rimwe na rimwe usanga na bamwe bo mu nzego z\u2019umutekano baba bari hafi y\u2019aho ukinirwa n\u2019abantu batari bake, nyamara ngo abunguka ni mbarwa, dore ko abenshi baganya bavuga ko bahombye ariko ntibareke kuwukina bagakomeza kugerageza amahirwe yabo.<\/p>\n<p>Uwo mukino ukinwa hakoreshejwe amafaranga make nk\u2019igiceri cy\u2019100 umuntu ashyira mu mashini, agatangira gukina, hakaba ubwo ayo mafaranga yunguka cyangwa agahomba.<\/p>\n<p>{{Uko benshi babibona}}<\/p>\n<p>Umwe mu babyeyi bakorera hafi y\u2019aho uwo mukino ubera utarashatse kwivuga izina yabwiye IGIHE.com ko uwo mukino umutera impungenge z\u2019uko urubyiruko rwazahugira muri ibyo ntirukore ibiruteza imbere, kandi no kugira ngo uwungukiremo biba bitoroshye.<\/p>\n<p>Ati: \u201cusanga nk\u2019abakarani n\u2019abandi, baparika ingorofani n\u2019utuvelo ku muryango w\u2019inzu uwo mukino uberamo, bakajya kwikinira. Ntekereza ko abenshi batahira aho ndetse n\u2019abanyeshuri bahanyuze barawurangarira bakibagirwa amasomo.\u201d <\/p>\n<p>Tuvugana na Ndikumana Robert, yadutangarije ko nk\u2019umusore utarashoboye kwiga ayisumbuye akaba nta n\u2019akazi gahoraho afite bitoroshye  kureka uyu mukino ngo kuko iyo wungutse rimwe ukomeza gukina ngo urebe ko ubona n\u2019andi, ariko nanone ngo ushobora gukina ugatombora ibihumbi 100,  ukawukomeza ushaka ayisumbuyeho, ugashiduka n\u2019ayo wari wungutse yose imashini iyakuriye.<\/p>\n<p>{{Uhagarariye uyu mukino i Muhanga abivugaho iki?}}<\/p>\n<p>Bwana Ngendahimana Evariste uhagarariye NAG yasobanuye ko uyu mukino atari urusimbi nk\u2019uko bamwe babivuga, kuko ari umukino nk\u2019indi kandi  wemewe, wandikishijwe no mu Kigo cy\u2019Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB). Ngo ugamije guteza imbere urubyiruko, kuko ku musaruro uwuvamo bakuraho inkunga baha Minisiteri y\u2019Urubyiruko. Akomeza avuga ko batemerera abana bari munsi y\u2019imyaka 18 kuwukina cyangwa kwinjira aho ukinirwa.<\/p>\n<p>{{Ku ruhande rw\u2019ubuyobozi babivugaho iki?}}<\/p>\n<p>Mugunga Jean Baptiste ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Nyamabuye ari naho uyu mukino ukinirwa mu nzu iri hafi y\u2019isoko rya Muhanga. Avuga ko kuba abaturage bafite impungenge z\u2019uyu mukino ari uko nabo babona ushobora guhungabanya umutekano, kuko hari abatombora amafaranga menshi bakishora mu bindi bikorwa bitandukanye nk\u2019ubusinzi, cyane ko abenshi baba ari n\u2019urubyiruko rwakumva ko amafaranga nk&#8217;ayo nta kindi rwayakoresha kitari ukuyanywera cyangwa ibindi bikorwa byatuma bagana mu mico mibi. <\/p>\n<p>Akomeza avuga ko ubuyobozi buri kuwigaho, bakazagenzura amategeko ngenderwaho, basanga ubangamira umuryango nyarwanda bakawufunga. <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri ubu bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga baratangaza ko batewe impungenge n\u2019umukino wa NAG (New Africa Gaming), kuko babona urangaza urubyiruko, bamwe bakaba banavuga ko ntaho utaniye n\u2019urusimbi kuko ukinwa hakoreshejwe amafaranga. } N\u2019ubwo hari abawugereranya n\u2019urusimbi, uwo mukino utaramara amezi abiri ugejejwe i Muhanga uremewe kandi ukinirwa ahagaragara, rimwe na rimwe usanga na [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9132],"tags":[16770],"byline":[11277],"hashtag":[],"class_list":["post-20653","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubucuruzi","tag-homenews","byline-gilbert-mwizerwa"],"bylines":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11277,"name":"Gilbert Mwizerwa","slug":"gilbert-mwizerwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20653","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20653"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20653\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20653"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20653"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20653"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20653"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20653"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}