{"id":20648,"date":"2012-01-29T20:36:20","date_gmt":"2012-01-29T20:36:20","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ku-myaka-21-umurundikazi-munwangari-yamurikiye-imico-ya-eac-mu-rwanda\/"},"modified":"2012-01-30T01:27:20","modified_gmt":"2012-01-30T01:27:20","slug":"ku-myaka-21-umurundikazi-munwangari-yamurikiye-imico-ya-eac-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ku-myaka-21-umurundikazi-munwangari-yamurikiye-imico-ya-eac-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ku myaka 21, umurundikazi Munwangari yamurikiye imico ya EAC mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Cynthia Munwangari, umuhanzi w\u2019imideri wo mu gihugu cy\u2019u Burundi yamuritse imideri igezweho yo mu bihugu bigize Afurika y\u2019i Burasirazuba, mu gitaramo yakoreye muri Serena Hotel i Kigali, ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2012.}<\/p>\n<p>Munwangari, wabaye nyampinga uzi kwifotoza mu marushanwa ya CIN&#038;CO (muri Uganda), abifashijwemo n\u2019abahanzi b\u2019imideri n\u2019abakobwa bakora imyiyerekano (mannequins) baturutse mu bihugu bya EAC yavuze ko mu gihugu cy\u2019u Burundi, cyo kimwe no muri EAC, haba abakobwa beza cyane ariko batajya babona uburyo bwo kwerekana ubwo bwiza. Akavuga ko yaje kubatinyura bagafatira urugero ku banyarwandakazi.<\/p>\n<p>Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Munwangari yagize ati:\u201dIwacu dufise abakobwa beza cane ariko ntibafite aho berekana ubwiza bwabo, twaje ino kugira ngo bigire ku Rwanda; u Burundi natwe tumere nkamwe.\u201d <\/p>\n<p>Ubu bwiza bunashimangirwa na Christelle Kanyamuneza Amina, umubyinnyi w\u2019itorero Intatana, wagize uti:\u201dTwaje kwerekana ivy\u2019akaranga k\u2019u Burundi tubicishije mu ntambo, twerekana ingene u Burundi bufise ibintu vyiza, bufise abakobwa beza\u201d.<\/p>\n<p>Munwangari yavuze kandi ko ubu bufatanye buzarushaho kongera ubwiza mu mico y\u2019ibihugu bya EAC, agira ati:\u201dImico yacu tuyishize hamwe turashobora kuyihindura, urashobora gufata nk\u2019ikidede c\u2019Umumasayi nkagishira ku mpuzu y\u2019Umurundi bigatanga ikindi kintu. Twishize hamwe twese turashobora gukora ikintu cotuma EAC yacu iba ikintu gikomeye gusumba ubu\u201d.<\/p>\n<p>Munwangari, ashimangira ko kuba yaraje gukorera iyi myiyerekano mu Rwanda bigamije no gushaka guhosha itambara zibera mu Burundi abinyujije mu guhindura imitekerereze y\u2019Abarundi. <\/p>\n<p>Yagize ati:\u201d Ibi turiko turakora ni kugira Abarundi bagerageze kuguruka mu mutwe babone ko hari ibindi bintu bikenewe gusumba kugwana, gusumba ubwo buzima bubi dufise kuko nta kintu turiko turapfa mu vy\u2019ukuri. Hari ivyiza vyinshi dukwiriye kurata gusumba kwonona igihugu cacu \u2026 n\u2019ubu haracari ingwano\u201d.<\/p>\n<p>Munwangari mu kiniga cyinshi yavuze ko ababazwa no kubona abakobwa benshi bo mu Burundi bagitinya kujya mu myiyerekano ndetse n\u2019inzego nkuru z\u2019ubuyobozi zitaraha agaciro nyako kwerekana imideri. Yagize ati:\u201dBirababaje ko umuntu yoja gukorera ikintu mu kindi gihugu kandi iwanyu mugishoboye ngaho baragarura akenge bakavuga kubera iki twebwe, ninosubirayo ndabizi bazoba bagaruye akenge\u201d.<\/p>\n<p>Muri iki gitaramo herekanywe imyambaro ikorwa na Munwangari yitwa \u2018Collection Munwangari\u2019, imyenda ikorwa n\u2019Abanyarwanda harimo iya Aline Gahongayire yitwa \u2018Girls we Care\u2019 (Alga Fashion Shop) ndetse na Inzuki Designs nayo ikorera mu Rwanda.<\/p>\n<p>[Kanda hano urebe amafoto yose->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article20652]<\/p>\n<p>{Foto: R. IRAKOZE}<\/p>\n<p>{{Amwe mu mafoto}}<\/p>\n<p>[<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13096 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0351.jpg\" alt=\"Kwerekana imideri uko byari bimeze\" \/><figcaption>Kwerekana imideri uko byari bimeze<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13094 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0347.jpg\" alt=\"Bamwe mu bamurikka imideri ba Gahongayire\" \/><figcaption>Bamwe mu bamurikka imideri ba Gahongayire<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13097 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0417.jpg\" alt=\"Dore umwe mu mideri ya Inzuki Design\" \/><figcaption>Dore umwe mu mideri ya Inzuki Design<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13102 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0451.jpg\" alt=\"Dore bamwe mu bakobwa bamurikaga imideri\" \/><figcaption>Dore bamwe mu bakobwa bamurikaga imideri<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13100 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0504.jpg\" alt=\"Imbyino ndundi\" \/><figcaption>Imbyino ndundi<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13098 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0374.jpg\" alt=\"Abarundi babyina \" \/><figcaption>Abarundi babyina<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13095 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0364.jpg\" alt=\"Imbyino ndundi\" \/><figcaption>Imbyino ndundi<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13101 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0533-2.jpg\" alt=\" \" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13099 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0534.jpg\" alt=\"Murumuna wa Munwangari\" \/><figcaption>Murumuna wa Munwangari<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13093 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_0516-2.jpg\" alt=\"Munwangari ashimira abamufashije bose\" \/><figcaption>Munwangari ashimira abamufashije bose<\/figcaption><\/figure>\n<p>->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article20652]<\/p>\n<p>Kanda [HANO->http:\/\/www.youtube.com\/watch?v=B3aWMQ7Ii_Y&#038;feature=mfu_in_order&#038;list=UL]  na [HANO->http:\/\/www.youtube.com\/watch?v=sSG7cBcwuCU] urebe imbyino ndundi zabyinnywe muri Serena Hotel i Kigali muri iyo myiyerekano.<\/p>\n<p>[Reba Hano amafoto yose->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article20652]<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Cynthia Munwangari, umuhanzi w\u2019imideri wo mu gihugu cy\u2019u Burundi yamuritse imideri igezweho yo mu bihugu bigize Afurika y\u2019i Burasirazuba, mu gitaramo yakoreye muri Serena Hotel i Kigali, ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2012.} Munwangari, wabaye nyampinga uzi kwifotoza mu marushanwa ya CIN&#038;CO (muri Uganda), abifashijwemo n\u2019abahanzi b\u2019imideri n\u2019abakobwa bakora imyiyerekano (mannequins) [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9142],"tags":[16789],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-20648","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ibirori","tag-s_singers","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20648","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20648"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20648\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20648"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20648"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20648"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20648"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20648"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}