{"id":20630,"date":"2012-01-29T07:48:07","date_gmt":"2012-01-29T07:48:07","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/isonga-fc-iracakirana-na-etincelles-fc-kuri-iki-cyumweru\/"},"modified":"2012-01-29T07:51:29","modified_gmt":"2012-01-29T07:51:29","slug":"isonga-fc-iracakirana-na-etincelles-fc-kuri-iki-cyumweru","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/isonga-fc-iracakirana-na-etincelles-fc-kuri-iki-cyumweru\/","title":{"rendered":"Isonga FC iracakirana na Etincelles FC kuri iki cyumweru"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2012 i Rubavu hateganyijwe kubera umukino wa shampiyona y\u2019icyiciro cya mbere mu mupira w\u2019amaguru mu Rwanda Primus National Footbal League hagati y\u2019ikipe ya Etincelles FC  n\u2019ikipe y\u2019Isoga FC.}<\/p>\n<p>Umukino urahuza Isoga FC na Etincelles FC uraba utoroshye, ikipe ya Etincelles irashaka kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona kuko iramutse itsinze uyu mukino yajya imbere ya Rayon Sport baheruka kungaya kimwe kuri kimwe, abakinyi b\u2019Isonga FC barifuza itsinzi nyuma yo kunganya na Kiyovu kimwe kuri kimwe, ikipe y\u2019Isonga FC iramutse itsinze uyu mukino yaguma ku mwaya wa 10 iriho ku rutonde rw\u2019agateganyo kuko  ikipe ya Marine FC iyiri imbere iyirusha amanota 4.<\/p>\n<p>Umukino urahuza ikipe ya Etincelles n\u2019ikipe y\u2019Isonga turagaragaramo abakinyi bahagariswe barimo myugariro w\u2019ikipe ya Etincelles FC, Ntaganda Elias na Ruhinda Farouk w\u2019ikipe y\u2019Isonga FC, umukinnyi ukina hagati mu  ikipe Isonga FC, Ndatimana Robert  yagarutse mu kibuga nyuma y\u2019imvune yagize ubwo bakinaga na APR FC, amakuru atugeraho n\u2019uko Mico Justin we agifite akabazo k\u2019imvune atari bugaragare muri uyu mukino.<\/p>\n<p>Ikipe y\u2019Isoga FC iri ku mwanya wa 10 n\u2019amanota 6 mu mikino 7 imaze gukina, Etincelles FC iraba ikia umukino wa 11 wa shampiyona ikomeje kuyoborwa n\u2019ikipe ya APR FC ifite amanota 24.<\/p>\n<p>{{Amavubi akomeje kwitegura Nigeria}}<\/p>\n<p>Nyuma yaho ishyirahamwe ry\u2019umupira w\u2019amaguru mu gihugu cya Congo Brazaville itengerije ko ikipe yabo y\u2019igihugu itakije gukina umukino wa gicuti n\u2019ikipe y\u2019 igihugu Amavubi, FERWAFA yahise itegura umukino hagati y\u2019ikipe igizwe n\u2019abakinnyi b\u2019abanyamahanga bakina muri shampiyona y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Umukino w\u2019ikipe y\u2019igihugu Amavubi n\u2019ikipe y\u2019abanyamahanga wabereye kuri Stade Amahoro waragiye Amavubi atsize ku bitego 4-0 byatsinzwe na Iranzi Jean Claude yatsinze icya mbere, Bokota Labama Kamana umeze neza muri iyi minsi atsinda ibitego 2 na Kagere Meddie watsinze igitego kimwe.<\/p>\n<p>Twabibutsa ko uyu wari umukio wa kabiri Amavubi akinnye n\u2019ikipe igizwe n\u2019abanyamahanga bakina muri shampiyona y\u2019u Rwanda uwa mbere bangayije igitego 1-1, iyi mikino Amavubi ari kuyikina mu rwego rwo gukomeza kwitegura ikipe ya Nigeria bazahura tariki ya 29 Gashyatare mu mikino y\u2019amajonjora y\u2019ibanze ya CAN 2013.<\/p>\n<p>{{Abakinnyi bagaragaye ku makipe yombi:}}<\/p>\n<p>Amavubi: Ndoli Jean Claude, Ngabo Albert, Patrick Umwungeli, Eric Gasana, Meddie Kagere, Karekezi Olivier, Iranzi Jean Claude, Nshutiyamagara Ismail, Ngoma Heriman, Sibomana Hussein na Kamana Bokota Labama.<\/p>\n<p>Ikipe y\u2019 Abanyamahanga: Juma Mpongo, Nizigiyimana Karim, Ndayisaba Floribert, Wagaluka Dan, Papy Faty, Leonel Saint Preux, Alex De Avila Peivotu, Douglas Lopes Carneiro, Diego Alves Oliviero, Kaze Gilbert na Nyamugenda Simon.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2012 i Rubavu hateganyijwe kubera umukino wa shampiyona y\u2019icyiciro cya mbere mu mupira w\u2019amaguru mu Rwanda Primus National Footbal League hagati y\u2019ikipe ya Etincelles FC n\u2019ikipe y\u2019Isoga FC.} Umukino urahuza Isoga FC na Etincelles FC uraba utoroshye, ikipe ya Etincelles irashaka kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona kuko iramutse [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-20630","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20630","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20630"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20630\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20630"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20630"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20630"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20630"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20630"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}