{"id":20629,"date":"2012-01-29T07:19:23","date_gmt":"2012-01-29T07:19:23","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abahinga-umuceli-mu-gishanga-i-nyagatare-bugarijwe-na-malariya\/"},"modified":"2012-01-29T07:18:34","modified_gmt":"2012-01-29T07:18:34","slug":"abahinga-umuceli-mu-gishanga-i-nyagatare-bugarijwe-na-malariya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abahinga-umuceli-mu-gishanga-i-nyagatare-bugarijwe-na-malariya\/","title":{"rendered":"Abahinga umuceli mu gishanga i Nyagatare bugarijwe na malariya"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bakora mu gishanga cy\u2019ikirimburi kizahingwamo umuceli kiri mu Karere ka Nyagatare, batangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko kuba batagira inzitiramibu ari byo bibakururira indwara ya malariya bakunze kurwara, bagasaba ko bahabwa izo nzitiramibu.}<\/p>\n<p>N\u2019ubwo abo baturage bavuga ko mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu kibera mu Karere ka Nyagatare batateganyijwe, umukozi w\u2019umushinga RSSP utsura amajyambere mu cyaro mu Karere ka Nyagatare, akaba ari nawo ubakoresha ubakoresha, Murigande Benjamin avuga ko ubusanzwe uyu mushinga ufitanye amasezerano n\u2019Ibitaro bya Nyagatare, ikigo nderabuzima cya Nyagatare n\u2019icya Rwempasha, ku buryo umuntu urwaye muri aba avurwa nta kibazo, bityo fagitire ikazishyurwa nyuma mu mafaranga y\u2019umukozi.<\/p>\n<p>Mu nama y\u2019umutekano y\u2019Akarere ka Nyagatare yaherukaga kuba ku itariki 22 Mutarama 2012, Muganga Rukunda Karekezi Benon, uyobora Ibitaro bya Nyagatare akaba yaravuze ko Akarere ka Nyagatare kaza ku isonga mu kugira malariya nyinshi mu gihugu hose, aho iyo ndwara yiharira 40.4%.<\/p>\n<p>Mu mpamvu zitera iyi mibare kuba myinshi ku ndwara ya malariya, havuzwemo imiterere y\u2019Akarere ka Nyagatare, ariko hakaba n\u2019abaturage bahabwa inzitiramibu ntibazikoreshe uko bikwiye.<\/p>\n<p>Abakora mu gishanga cy\u2019ikirimburi gitunganyirizwa kikazahingwamo umuceli baturutse hirya no hino mu gihugu, ariko bo ntazo barahabwa. Bamwe mu barwaye bari basigaye aho bacumbitse muri shitingi nto zigera ku 170 mu Kagali ka Kenjojo ho mu Murenge wa Rwempasha,  batangaza ko nta nzitiramibu bafite kandi ko iyo barwaye bigurira ibinini badaciye kwa muganga, ibyo bikanyuranya n\u2019ibitangazwa n\u2019umushinga RSSP ubakoresha.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bimeze bityo, Ruhumuriza Olivier ushinzwe gukurikirana ibikorwa by\u2019ubuzima mu ifasi y\u2019Ibitaro bya Nyagatare, avuga ko mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu cyasojwe ku wa kane itariki 26 Mutarama 2012, abakora mu gishanga cy\u2019ikirimburi batazihawe bitewe n\u2019uko imibare yabo yamenyekanye nyuma y\u2019ibarura ry\u2019abazikeneye, ryakozwe muri Nzeri 9 2011, ati \u201cAriko mu minsi iri imbere nabo bazazihabwa.\u201d<\/p>\n<p>Mu bindi bibazo, ngo uretse kutagira inzitiramibu, abenshi muri abo baturage nta  n\u2019ubwisungane mu kwivuza bagira.<\/p>\n<p>Kamugisha Geoffrey ushinzwe gahunda y\u2019ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Nyagatare, avuga ko muri aba bakora mu kirimburi, uvurirwa muri Nyagatare ari uwahatangiye umusanzu w\u2019ubwisungane mu kwivuza, ati \u201cNaho ubundi ntabwo amafaranga yo kubishyurira yaboneka, cyane ko harimo abenshi bavuye kure ya Nyagatare.\u201d<\/p>\n<p>Uretse aba bakora mu gishanga cy\u2019Ikirimburi bakambitse mu Kagali ka Cyenjojo ko mu Murenge wa Rwempasha, hari n\u2019abari mu Kagali ka Ncuri mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare nabo bakaba nta nzitiramibu bafite.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha:}} Izuba Rirashe<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bakora mu gishanga cy\u2019ikirimburi kizahingwamo umuceli kiri mu Karere ka Nyagatare, batangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko kuba batagira inzitiramibu ari byo bibakururira indwara ya malariya bakunze kurwara, bagasaba ko bahabwa izo nzitiramibu.} N\u2019ubwo abo baturage bavuga ko mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu kibera mu Karere ka Nyagatare batateganyijwe, umukozi w\u2019umushinga RSSP utsura amajyambere [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9111],"tags":[16770],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20629","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubuzima","tag-homenews","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20629","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20629"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20629\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20629"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20629"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20629"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20629"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20629"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}