{"id":20592,"date":"2012-01-27T15:43:13","date_gmt":"2012-01-27T15:43:13","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/amafaranga-yakwa-abatinze-kubaruza-ubutaka-nagabanywe-minisitiri-w-intebe-habumuremyi\/"},"modified":"2012-01-27T16:11:05","modified_gmt":"2012-01-27T16:11:05","slug":"amafaranga-yakwa-abatinze-kubaruza-ubutaka-nagabanywe-minisitiri-w-intebe-habumuremyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/amafaranga-yakwa-abatinze-kubaruza-ubutaka-nagabanywe-minisitiri-w-intebe-habumuremyi\/","title":{"rendered":"Amafaranga yakwa abatinze kubaruza ubutaka nagabanywe \u2013 Minisitiri w\u2019Intebe Habumuremyi"},"content":{"rendered":"<p>{Ubwo yasuraga ibiro by\u2019ubutaka n\u2019aho ibiro by\u2019Akarere ka Nyarugenge byimukiye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama, Minisitiri w\u2019Intebe Habumuremyi Pierre Damien yavuze amafaranga yakwa abatinze kubaruza yagabanywa.}<\/p>\n<p>Kugeza ubu iyo umuntu yatinze kwandikisha ubutaka yakwa amafaranga y\u2019u Rwanda ibihumbi 60, nyuma yaho bugapimwa akanahabwa ifishi y\u2019ikibanza cye, mu gihe umuntu wabaruje mbere y\u2019umunsi ntarengwa atanga amafaranga atarenze ibihumbi bitanu.<\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019Intebe, ubwo yasuraga ibiro by\u2019ubutaka by\u2019Akarere ka Nyarugenge akaba yasabye ko byakwigwaho neza hagashakwa uko aya mande yagabanywa akava kuri ibi bihumbi 60 agashyirwa ku mafaranga yakorohera abaturage kuyabona. Minisitiri w\u2019Intebe Habumuremyi akaba yashimiye Akarere ka Nyarugenge uburyo gatanga ibyangombwa by\u2019 ubutaka kuko bikorerwa ku rwego rw\u2019utugali.<\/p>\n<p>Nyuma yo gusura ibiro by\u2019ubutaka by\u2019Akarere ka Nyarugenge, Minisitiri w\u2019Intebe akaba yasuye aho Akarere ka Nyarugenge kimukiye mu Gakinjiro, anasura ibiro by\u2019Imirenge ya Kimisagara na Kanyinya.<\/p>\n<p>Aha, Minisitiri w\u2019Intebe yasabye akomeje abakozi b\u2019iyi Mirenge kwakira neza ababagana,  byaba ngombwa umukozi mu gihe abona afite abaturage benshi, aho kubasiga ngo ajye mu kiruhuko cya saa sita, yajya abanza akabakira, nyuma akiyishyura iminota yakerewe. Yabasabye gukorera neza abaturage kuko ariko kazi basabye kandi bagomba kugatunganya neza.<\/p>\n<p>Mu Murenge wa Kanyinya, Minisitiri w\u2019Intebe yasabye ko higwa neza ibihingwa biberanye n\u2019ubutaka bwaho kandi byagirira abaturage akamaro. Mu busanzwe muri uwo Murenge bakaba bahinga imboga, ibishyimbo n\u2019ibigori, Minisitiri w\u2019 Intebe akaba yasabye ko hakongerwamo amashaza kuko n\u2019ubundi asanzwe ahera cyane kandi akaba afite isoko.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13017 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/MINISITIRI_WINTEBE_ATAMBAGIZWA_AHO_AKARERE_KIMIKIYE.jpg\" alt=\"Minisitiri w&#039;Intebe atambagira aho Akarere ka Nyarugenge kimukiye\" \/><figcaption>Minisitiri w&#039;Intebe atambagira aho Akarere ka Nyarugenge kimukiye<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13018 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/KUMURENGE_WA_KIMISAGARA_MINISITIRI_WINTEBE_YAGANIRIYE_N_ABATURAGE.jpg\" alt=\"Minisitiri w&#039;Intebe yaganiriye n&#039;abaturage ku biro by&#039;Umurenge wa Kimisagara\" \/><figcaption>Minisitiri w&#039;Intebe yaganiriye n&#039;abaturage ku biro by&#039;Umurenge wa Kimisagara<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13019 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/UMUNYAMABANGA_NSHINGWABIKORWA_W_UMURENGE_WA_KANYINYA_ASOBANURA_UKO_BATANGA_SIRIVISI.jpg\" alt=\"Umunyamabanga Nshingwabikorwa w&#039;Umurenge wa Kanyinya asobanurira Minisitiri w&#039;Intebe uko batanga serivisi\" \/><figcaption>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w&#039;Umurenge wa Kanyinya asobanurira Minisitiri w&#039;Intebe uko batanga serivisi<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubwo yasuraga ibiro by\u2019ubutaka n\u2019aho ibiro by\u2019Akarere ka Nyarugenge byimukiye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama, Minisitiri w\u2019Intebe Habumuremyi Pierre Damien yavuze amafaranga yakwa abatinze kubaruza yagabanywa.} Kugeza ubu iyo umuntu yatinze kwandikisha ubutaka yakwa amafaranga y\u2019u Rwanda ibihumbi 60, nyuma yaho bugapimwa akanahabwa ifishi y\u2019ikibanza cye, mu gihe umuntu wabaruje mbere y\u2019umunsi ntarengwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[],"byline":[11200],"hashtag":[],"class_list":["post-20592","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","byline-fabrice-kwizera"],"bylines":[{"id":11200,"name":"Fabrice KWIZERA","slug":"fabrice-kwizera","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11200,"name":"Fabrice KWIZERA","slug":"fabrice-kwizera","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20592","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20592"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20592\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20592"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20592"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20592"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20592"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20592"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}