{"id":20575,"date":"2012-01-27T07:44:34","date_gmt":"2012-01-27T07:44:34","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abava-muri-fdlr-ngo-inyuma-biracika\/"},"modified":"2012-01-27T08:24:43","modified_gmt":"2012-01-27T08:24:43","slug":"abava-muri-fdlr-ngo-inyuma-biracika","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abava-muri-fdlr-ngo-inyuma-biracika\/","title":{"rendered":"Abava muri FDLR ngo inyuma biracika"},"content":{"rendered":"<p>{Abahoze ari abarwanyi mu nyeshyamba za FDLR, ubu  batahutse batangaje ko basize inyuma mu mashyamba ibintu bimeze nabi kubera imirwano ikaze ubu iriyo.<br \/>\n}<\/p>\n<p>Iyi mirwano yaturtse ku nyeshyamba za Mai Mai zifatanije n\u2019abaturage bafashe icyemezo cyo kwirukana FDLR ku butaka bwabo.<\/p>\n<p>Aganira na IGIHE.com, Cpt Joseph Tuziyaremye uzwi ku izina rya Gedeon, uherutse kwitandukanya na FDLR yatangaje ko kuri ubu uyu mutwe uri mu ntambara ikomeye kurusha izindi zose baciyemo, yagize ati:\u201dTwahuye n\u2019 intambara zirimo Umuja Wetu, Amani Leo, Kimya 2 n\u2019 izindi, ariko iyi ya Mai Mai niyo mbi kuzirusha zose, bitewe n\u2019uko twarwanaga n\u2019Abanyekongo bamenyereye ariya mashyamba.\u201d<\/p>\n<p>Cpt. Joseph wari umwe mu bayobozi b\u2019ingabo, akomeza avuga ko kuri ubu FDLR ifite ibibazo bitandukanye byatumye icika intege, birimo: kuba nta nkunga iva hanze bafite, kutagira ibikoresho, ndetse no kurwana idashyigikiwe n\u2019 abaturage. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13004 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Cpt_Joseph_Tuziyaremye_avuga_ko_ubu_FDLR_iri_mu_ntambara_iruta_izo_bahuye_nabo_zose-2.jpg\" alt=\"Cpt Joseph Tuziyaremye avuga ko ubu FDLR iri mu ntambara iruta izo bahuye nabo zose\" \/><figcaption>Cpt Joseph Tuziyaremye avuga ko ubu FDLR iri mu ntambara iruta izo bahuye nabo zose<\/figcaption><\/figure>\n<p>Tuziyaremye yongeyeho ko imirwano yatumye ubuzima bw\u2019aho babaga buhagarara, kuko amasoko bahahiragamo yafunze, n\u2019ibikorwa by\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi bigahagarara.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13003 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Maj_Ndayikeje_Forduard_avuga_ko_ubu_umubare_wa_FDLR_wagabanutse_ku_buryo_bugaragara.jpg\" alt=\"Maj. Ndayikenze Frodouard \" \/><figcaption>Maj. Ndayikenze Frodouard<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13002 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSC_0311.jpg\" alt=\"Bamwe mu  batahutse\" \/><figcaption>Bamwe mu  batahutse<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kuva iyi ntambara yatangira ku itariki 26 Ugushyingo 2011, umubare w\u2019 Abanyarwanda batahuka bava muri Congo wariyongereye haba mu basirikare ndetse no mu basivili.<\/p>\n<p>Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza abahoze kun rugerero mu buzima busanzwe, Sayinzoga Jean, yavuze ko bishimira abantu bose baje batahutse mu ihugu cyabo, ati:\u201dBuri gihe biradushimisha iyo hari abantu batashye,..ntidushaka ko hari Umunyarwanda ukomeza kugwa mu mashyamba kuko ni igihugu kiba gihomba.\u201d<\/p>\n<p>Sayinzoga Jean asobanura ko iyo bamaze kwakira abatahutse, babanza kubamara ubwoba bakabumvisha ko bose ariAbanyarwanda, kandi ari umwe, ubundi bakongera kubigisha bundi bushya, ati:\u201dHano umurimo wacu ni ukongera kurema abantu. \u201d <\/p>\n<p>Maj. Ndayikeje Forduard nawe uherutse kwitandukanya n\u2019umutwe wa FDLR, yadutangarije ko umubare w\u2019abasirikare b\u2019uyu mutwe wagabanutse ku buryo bugaragara, ati:\u201dNyuma y\u2019ukobagiye bataha ari benshi, umubare wa FDLR waragabanutse ku buryo ubu babarirwa mu bihumbi bitatu.\u201d<\/p>\n<p>Kuva muri 2001, Abahoze ari inyeshyamba bagera kuri 8,942 nibo bamaze gutaha mu Rwanda, benshi muri bo baturukaga muri FDLR ariko hari n\u2019abarwanye no mu yindi mitwe irimo FNL, RCD, MLC, Mai Mai, EX FAR na RUD.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abahoze ari abarwanyi mu nyeshyamba za FDLR, ubu batahutse batangaje ko basize inyuma mu mashyamba ibintu bimeze nabi kubera imirwano ikaze ubu iriyo. } Iyi mirwano yaturtse ku nyeshyamba za Mai Mai zifatanije n\u2019abaturage bafashe icyemezo cyo kwirukana FDLR ku butaka bwabo. Aganira na IGIHE.com, Cpt Joseph Tuziyaremye uzwi ku izina rya Gedeon, uherutse kwitandukanya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13421],"hashtag":[],"class_list":["post-20575","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-ishimwesamuel"],"bylines":[{"id":13421,"name":"IshimweSamuel","slug":"ishimwesamuel","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13421,"name":"IshimweSamuel","slug":"ishimwesamuel","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20575","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20575"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20575\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20575"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20575"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20575"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20575"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20575"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}