{"id":20570,"date":"2012-01-26T17:29:34","date_gmt":"2012-01-26T17:29:34","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ababana-n-ubumuga-bagaragaza-ko-bashoboye-imikino\/"},"modified":"2012-01-26T17:28:50","modified_gmt":"2012-01-26T17:28:50","slug":"ababana-n-ubumuga-bagaragaza-ko-bashoboye-imikino","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ababana-n-ubumuga-bagaragaza-ko-bashoboye-imikino\/","title":{"rendered":"Ababana n\u2019ubumuga bagaragaza ko bashoboye imikino"},"content":{"rendered":"<p>{Muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda hari gutangirwa amahugurwa y\u2019imikino agenerwa ababana n\u2019ubumuga bagaragaza ko nabo bashoboye imikino.}<\/p>\n<p>Aya mahugurwa yateguwe n\u2019Ishyirahamwe ry\u2019Abamugaye mu Rwanda NPC, ku bufatanye n\u2019umuryango wo mu gihugu cya Danemark yagenewe abakina umukino wa Spitball na goal ball bo mu turere twa Gisagara na Nyamagabe bagera kuri 22, ndetse n\u2019abatoza bayo makipe bari kumwe n\u2019abandi batoza b\u2019amakipe y\u2019ababana n\u2019ubumuga yaba abagore ndetse n\u2019abagabo baturutse mu tundi turere.<\/p>\n<p>Tuganira na Manirarora Elie, Visi Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry\u2019Iimikino y\u2019Abamugaye yadutangarije ko aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri, bakaba barahisemo kuyegereza uturere two mu bice by\u2019ibyaro, kuko byagaragaye ko abamugaye baturuka muri utwo turere bagaragaje ko bafite ubushake bwo kwitabira imikino, bityo iyi ikaba imwe mu nzira yo kubafasha kuzamura ubumenyi bafite hibandwa cyane ku bagore, ndetse n\u2019abandi bantu bafite ubumugaga bwo kutabona.<\/p>\n<p>Tuganira n\u2019umwe mu babana n\u2019Ubumuga ikipe y\u2019Akarere ka Gisagara Kimonyo Jean Baptiste yadutangarije ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko azamufasha gusaba ababana n\u2019ubumuga  kureka kwigunga bakitabira imikino inyuranye, akazayashingiraho azamura ikipe ye igiye kuzajya muri shampiyona y\u2019abamugaye.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo ariko bishimira ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa, abamugaye bayitabiriye bagaragaje ko hari imbogamizi zikomeye bagihura nazo.<\/p>\n<p>Umwe mu bagenerwabikorwa Mukakarisa yatangarije IGIHE.com, ko bahura n\u2019imbogamizi zinyuranye, yagize ati:\u201dImbogamizi duhura nazo ni uko abantu batarabyitabira kuko nta bikoresho dufite bihagije nk\u2019imipira, amafile, ibibuga,n\u2019ibindi bikoresho nkenerwa. Ni zimwe mu mbogamizi duhura nazo kuburyo ibyo bibonetse abantu barushaho kubyitabira\u201d.<\/p>\n<p> Aya mahugurwa yatangiye tariki 22 Mutarama biteganijwe ko asozwa tariki 28 Mutarama 2012.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda hari gutangirwa amahugurwa y\u2019imikino agenerwa ababana n\u2019ubumuga bagaragaza ko nabo bashoboye imikino.} Aya mahugurwa yateguwe n\u2019Ishyirahamwe ry\u2019Abamugaye mu Rwanda NPC, ku bufatanye n\u2019umuryango wo mu gihugu cya Danemark yagenewe abakina umukino wa Spitball na goal ball bo mu turere twa Gisagara na Nyamagabe bagera kuri 22, ndetse n\u2019abatoza bayo makipe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9147],"tags":[16770],"byline":[12303],"hashtag":[],"class_list":["post-20570","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ngororangingo","tag-homenews","byline-shikama-dioscore"],"bylines":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20570","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20570"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20570\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20570"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20570"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20570"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20570"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20570"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}