{"id":20566,"date":"2012-01-26T16:35:25","date_gmt":"2012-01-26T16:35:25","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/museveni-yambitse-perezida-kagame-imidari-3\/"},"modified":"2012-01-26T21:54:18","modified_gmt":"2012-01-26T21:54:18","slug":"museveni-yambitse-perezida-kagame-imidari-3","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/museveni-yambitse-perezida-kagame-imidari-3\/","title":{"rendered":"Museveni yambitse Perezida Kagame imidari 3"},"content":{"rendered":"<p>{Kubera uruhare rwe mu kubohora igihugu cya Uganda, Perezida Paul Kagame akaba n\u2019Umugaba w\u2019Ikirenga w\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda, yambitswe imidari itatu na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.}<\/p>\n<p>Imidari yahawe ni: \u201cPearl of Africa the Grandmaster Medal\u201d, \u201cKagera Medal\u201d ndetse na \u201cLuwero Triangle Medal\u201d.<\/p>\n<p>\u201cPearl of Africa medal\u201d niwo mudari ukomeye w\u2019umwihariko ku bayobozi bakuru b\u2019ibihugu.<\/p>\n<p>Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: \u201cKu bwa benshi bari mu Rwanda, nejejwe bivuye ku mutima no kuba ari jye wakiriye iyi midari yo mu rwego rwo hejuru. Mwakire; Nyakubahwa Perezida, National Resistance Movement ndetse n\u2019abaturage ba Uganda, ishimwe ryacu ku ruhare twagize mu kubohora Uganda.\u201d<\/p>\n<p>Kagame akomeza agira ati: \u201cIyi midari ni ibimenyetso by\u2019umubano ushingiye ku mateka dusangiye n\u2019ibyo duharanira, bitari gusa mu baturage bacu ahubwo no mu bandi Banyafurika, kandi nibyo twageraho turamutse twemye nk\u2019abafite intego imwe. Munyemerere Nyakubahwa Perezida iyi midari nyiture Abanyarwanda n\u2019Abagande bahuje ubuzima bwabo ndetse benshi muri bo barwanira igihembo cy\u2019amahoro ubu twese twishimiye\u201d. <\/p>\n<p>Umwe mu Ntwari z\u2019u Rwanda, Major General Fred Rwigema nawe yahawe umidari wa \u201cKagera\u201d na \u201cLuwero triangle medals. Iyo midari Perezida Kagame akazayishyikiriza umuryango wa Rwigema.<\/p>\n<p>Iyi midari yahawe Abasivili n\u2019Abofisiye ba gisirikare mu muhango wabereye mu kigo cya Sebei, mu Karere ka Kapchorwa, mu Majyaruguru y\u2019Uburasirazuba bwa Uganda ahatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu cya Uganda.<\/p>\n<p>Perezida wa Guinee Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ari nawe ukuriye Ubumwe bw\u2019Afurika, nawe yahawe umudari wa \u201cUganda\u2019s medal of highest honour\u201d.<\/p>\n<p>National Resistance Army yafashe ubutegetsi mu 1986 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Tito Okello nyuma y\u2019imyaka 5 y\u2019intambara.<\/p>\n<p>Uretse aba Banyacyubahiro batandukanye bahawe imidari abandi bantu bagera kuri 470 babonye iyi midari kubera uruhare rwabo mu ntambara yo kwibohora ya NRA.<\/p>\n<p>{{Amwe mu mafoto}}<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12994 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Kagame-3.jpg\" alt=\"Perezida Museveni yambika Perezida Kagame imidari\" \/><figcaption>Perezida Museveni yambika Perezida Kagame imidari<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12992 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/2012-26-01-Rwanda-Kagame-Museveni-Jeannette_-2.jpg\" alt=\"Ubwo Museveni yambikaga umudari Kagame\" \/><figcaption>Ubwo Museveni yambikaga umudari Kagame<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12993 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/2012-26-01-Rwanda-Kagame-Museveni-Jeannette.jpg\" alt=\"Perezida Kagame n&#039;Umugorewe hamwe na Museveni n&#039;umugore we. Hagati ni Perezida wa Guinee Equatoriale Teodoro Obiang Nguema Mbasogo\" \/><figcaption>Perezida Kagame n&#039;Umugorewe hamwe na Museveni n&#039;umugore we. Hagati ni Perezida wa Guinee Equatoriale Teodoro Obiang Nguema Mbasogo<\/figcaption><\/figure>\n<p>Photos: Urugwiro <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kubera uruhare rwe mu kubohora igihugu cya Uganda, Perezida Paul Kagame akaba n\u2019Umugaba w\u2019Ikirenga w\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda, yambitswe imidari itatu na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.} Imidari yahawe ni: \u201cPearl of Africa the Grandmaster Medal\u201d, \u201cKagera Medal\u201d ndetse na \u201cLuwero Triangle Medal\u201d. \u201cPearl of Africa medal\u201d niwo mudari ukomeye w\u2019umwihariko ku bayobozi bakuru b\u2019ibihugu. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-20566","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20566","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20566"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20566\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20566"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20566"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20566"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20566"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20566"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}