{"id":20564,"date":"2012-01-26T15:53:33","date_gmt":"2012-01-26T15:53:33","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imiterere-y-ubuzima-ku-kirwa-cya-nkombo\/"},"modified":"2012-01-26T16:15:16","modified_gmt":"2012-01-26T16:15:16","slug":"imiterere-y-ubuzima-ku-kirwa-cya-nkombo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imiterere-y-ubuzima-ku-kirwa-cya-nkombo\/","title":{"rendered":"Imiterere y&#8217;ubuzima ku kirwa cya Nkombo"},"content":{"rendered":"<p>{Nkombo ni ikirwa cyangwa se ubutaka buri mu kiyaga cya Kivu, ikaba ari n\u2019umwe mu mirenge y\u2019Akarere ka Rusizi, kubera imiterere y\u2019uwo Murenge ubuzima bwaho nabwo usanga bwihariye.}<\/p>\n<p>{{Kwivuza}}<\/p>\n<p>Abaturage batuye Nkombo bafite icyigonderabuzima bivurizaho, kikaba ari Icyigonderabuzima kinini kandi cyiza. Mu kugeza umurwaye ku bitaro bya Gihundwe bifashesha ubwato buri mu Kiyaga cya Kivu bw\u2019ibyo bitaro.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bimeze gutyo ariko kugeza umurwayi ku cyambu hakoreshwa bulankari, bagashaka abagabo bafite imbaraga, bakamuterura kuri iyo bulankari kugera ku mazi aho bafatira ubwato.<\/p>\n<p>Umuganga aba ari kumwe nabo, afite ibikoresho byose bya ngombwa harimo na serumu. Iyo ari nijoro, nabwo ngo niko bigenda, dore ko ngo hari umusare uhembwa buri kwezi, akaba afite ubwato bukoreshwa nka ambulansi. Uyu musare kandi yaguriwe telefoni, n\u2019iyo ari nijoro arahamagarwa hanyuma bakajyana umurwayi bagasanga yiteguye.<\/p>\n<p>Iyo umurwayi ageze ku Kivu, ngo baba bahamagaye ambulansi iva ku bitaro i Gihundwe, ikaba yageze hakurya y\u2019amazi, maze ubwato bukamugeza ku modoka. Iyo ari nijoro, ngo hifashishwa amasitimu kugira ngo hataza kugira usitara mu baba batwaye umurwayi. Mu mvura ngo hakoreshwa umutaka.<\/p>\n<p>Ivuriro naryo rikoresha amashanyarazi bahawe umwaka ushize wa 2011, kandi ngo nta mubyeyi cyangwa undi wese urabura ubuzima bwe kubera imiterere y\u2019aho batuye.<\/p>\n<p>Ababyeyi bagiye kubyara na bo ngo batwarwa muri buriya buryo, bakitabwaho neza, ku buryo ntawe uritaba Imana bitewe n\u2019uko aho batuye hateye. Gusa ngo hari ababyeyi bajya babyarira mu bwato iyo barimo kubambutsa ngo bagere aho imodoka iba ihagaze hakurya y\u2019amazi.<\/p>\n<p>{{Kuringaniza imbyaro}}<\/p>\n<p>Kuri ubu abatuye Nkombo baracyafite ikibazo cy\u2019ubwiyongere bukabije bw\u2019abaturage kuko kugeza ubu kuri kirometerokare imwe, hatuwe n\u2019abaturage 802 mu guhe nyamara muri rusange mu Rwanda Kirometerokare imwe ituwe n\u2019abaturage 500. Ibi byiyongeraho kandi kuba ku kuba hakigaragara ibibazo by\u2019ubuharike ndetse no gushyingirwa mu buryo bunyuranyije n\u2019amategeko.<\/p>\n<p>Kuri ibi ariko Umuyobozi w\u2019Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y\u2019Abaturage mu Karere ka Rusizi Nirere Francoise avugako iki kibazo bacyizi kandi bagihagurukiye ndetse ko Icyigonderabuzima cya Nkombo kigira uruhare runini mu gukemura iki kibazo, n\u2019ubukangurambaga bukaba bugikomeza.<\/p>\n<p>Ibi kandi uyu muyobozi w\u2019Akarere Wungirije abihuriyeho na Sebagabo Victor Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Nkombo, we uhamya ko umuco ndetse n\u2019imyumvire ariyo mpamvu y\u2019ibanze itera ubu bwiyongere bw\u2019abaturage, ariko kandi no kuba bahana imbibe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bituma hari imico imwe n\u2019imwe basangiye, ariko icyo bose bahurizaho ni uko hafashwe ingamba zo gukemura iki kibazo.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12987 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN1115-2.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{Amazi ni ingume}}<\/p>\n<p>N\u2019ubwo Umurenge wa Nkombo uri hagati mu mazi, ntibikuraho ikibazo cy\u2019ingutu cyugarije abahatuye kuko kubona amazi meza bigoye. Kuri iki cyibazo ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019uyu Murenge avugako Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye Ryita ku Bana UNICEF ryatanze inkunga yo kugeza amazi kuri icyo kirwa, ndetse hamaze kubakwa amavomo agera kuri 13, ariko haracyari ingufu zizamura amazi nabyo ngo bikaba bizakemurwa mu gihe cya vuba.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12974 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN1084-3.jpg\" alt=\"Uyu yari avuye kuvoma mu Kiyaga cya Kivu\" \/><figcaption>Uyu yari avuye kuvoma mu Kiyaga cya Kivu<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12973 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN1083-3.jpg\" alt=\"Aba nabo bari bavuye kuvoma mu Kivu\" \/><figcaption>Aba nabo bari bavuye kuvoma mu Kivu<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Isuku}}<\/p>\n<p>Isuku ku kirwa Cya Nkombo ni ikibazo ariko cyane cyane ngo biterwa no kutagira amazi meza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019uyu Murenge ahamyako ubwo amazi azaba amaze gusesekara ku Nkombo isuku nke izaba amateka mu gihe cya vuba.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12975 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN1087.jpg\" alt=\"Aba ni abana bo ku Kirwa cya Nkombo\" \/><figcaption>Aba ni abana bo ku Kirwa cya Nkombo<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12978 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN1116.jpg\" alt=\"Aba bana ni abo ku Nkombo\" \/><figcaption>Aba bana ni abo ku Nkombo<\/figcaption><\/figure>\n<p>Nkombo ni ikirwa cyangwa kiri mu kiyaga cya Kivu, ikaba ari n\u2019umwe mu mirenge y\u2019Akarere ka Rusizi. Nkombo ifite ubuso bungana na km2 29, 7, muri zo km2 9 zikaba ari amazi, bityo ubutaka butuwe, bukororerwaho, bukanahingwaho akaba ari km2 20, 7.<\/p>\n<p>Ubu buso bubumbiye hamwe utugari dutanu (harimo Akagari ka Ishywa kabarirwa mu mazi kakaba nako ari akarwa ukwako gatuwe n\u2019abaturage 3,014) butuwe kandi bugahingwaho ndetse bukanororerwaho n\u2019abaturage bageze ku 16,703 .<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nkombo ni ikirwa cyangwa se ubutaka buri mu kiyaga cya Kivu, ikaba ari n\u2019umwe mu mirenge y\u2019Akarere ka Rusizi, kubera imiterere y\u2019uwo Murenge ubuzima bwaho nabwo usanga bwihariye.} {{Kwivuza}} Abaturage batuye Nkombo bafite icyigonderabuzima bivurizaho, kikaba ari Icyigonderabuzima kinini kandi cyiza. Mu kugeza umurwaye ku bitaro bya Gihundwe bifashesha ubwato buri mu Kiyaga cya Kivu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9179],"tags":[16770],"byline":[11245],"hashtag":[],"class_list":["post-20564","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-inama","tag-homenews","byline-olivier-muhirwa"],"bylines":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20564","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20564"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20564\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20564"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20564"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20564"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20564"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20564"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}