{"id":20563,"date":"2012-01-26T15:45:15","date_gmt":"2012-01-26T15:45:15","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ikinyamakuru-gishya-ku-bufatanye-bwa-igihe-ltd-na-rwanda-dispatch\/"},"modified":"2012-01-26T19:32:19","modified_gmt":"2012-01-26T19:32:19","slug":"ikinyamakuru-gishya-ku-bufatanye-bwa-igihe-ltd-na-rwanda-dispatch","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ikinyamakuru-gishya-ku-bufatanye-bwa-igihe-ltd-na-rwanda-dispatch\/","title":{"rendered":"Ikinyamakuru gishya ku bufatanye bwa Igihe Ltd na Rwanda Dispatch"},"content":{"rendered":"<p>{Ibigo bibiri by\u2019itangazamakuru, IGIHE Ltd na Rwanda DISPATCH byiyemeje gutangiza ikinyamakuru gishya kizajya gitegurwa n\u2019impande zombi. Ni ikinyamakuru kizazana ivugurura mu itangazwa ry\u2019amakuru mu Rwanda. Iki kinyamakuru gishya kizitwa IGIHE.}<\/p>\n<p>Ubufatanye hagati y\u2019ibi bigo byombi, IGIHE Ltd na Rwanda DISPACTH, bwari busanzwe, ariko bukaba bwari bushingiye gusa ku kwamamarizanya ibikorwa. Igishya kiriho ubu ni uko noneho ibi bigo byombi byiyemeje kwishyira hamwe kugira ngo birusheho kugira ingufu, haremwa ikinyamakuru gishya cyanditse kizaba gikubiyemo amakuru y\u2019ingeri zose kandi anogeye abasomyi.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bitangazwa Na Meilleur Murindabigwi, Umuyobozi Mukuru wa IGIHE Ltd ari nayo ifite urubuga rwa internet IGIHE.com , igitekerezo cyo guhuza imbaraga cyabayeho nyuma y\u2019inama ngarukamwaka iherutse guterana ku nshuro yayo ya kabiri, aho abanyamakuru b\u2019ingeri zose bigaga ku bwisanzure n\u2019iterambere ry\u2019Itangazamakuru mu Rwanda.<\/p>\n<p>Mu biganiro mpaka n\u2019ibitekerezo byatanzwe muri iyo nama haje kugaragara ko ubwinshi bw\u2019ibitangazamakuru byandikirwa mu Rwanda bwarushaho kugira umusaruro ari uko habayeho ubufatanye cyangwa imikoranire. <\/p>\n<p>Ku ruhande rwa Rwanda DISPATCH na IGIHE Ltd babitekerejeho, abayobozi b\u2019ibigo byombi basanga ubufatanye bwabo mu mikoranire bwarushaho kubatiza umurindi. Umuyobozi wa IGIHE Ltd yagize ati : \u00abUbu bwuzuzanye buzabafasha kugera kuri byinshi kuko buri ruhande rwari rufite ingufu mu buryo bwarwo, kuzikomatanyiriza hamwe bikaba ingenzi kurushaho, kandi n\u2019amakuru batangaza akagera kuri benshi \u00bb, dore ko hariho na gahunda yo kuzajya bageza ibinyamakuru byabo hose mu gihugu.<\/p>\n<p>Shema Luyombya Katende, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda DISPATCH we avuga ko kuba Abanyarwanda batarakunda gusoma biterwa n\u2019impamvu nyinshi zinyuranye , zirimo no kuba badafite ibyo basomamo ibyo bakeneye kandi bifite ireme ndetse bibafitiye akamaro. Shema avuga ko  ku bufatanye bwa Rwanda Dispatch na IGIHE Ltd, bazasohora ikinyamakuru kivuga ku buzima mu nzego zabwo zose, kandi kizaba gikorana ubunyabwuga buhanitse.<\/p>\n<p>Mu mvugo izimije, Shema yagize ati : \u00abMu itangazamakuru hano mu Rwanda twese turi ibikuri, kuburyo dushaka gusimbuka uruzitiro bisaba ko dusananirana kugirango tubibashe\u00bb.<\/p>\n<p>Shema yakomeje avuga ko inama ku bwisanzure n\u2019iterambere by\u2019Itangazamakuru iheruka kubera mu Rwanda mu mpera z\u2019umwaka ushize yasize isomo rikomeye ry\u2019uko ubufatanye hagati y\u2019ibitangazamakuru bushobora kubigeza kuri byinshi ngo kuko \u00ab Abishyize hamwe nta kibananira \u00bb.<\/p>\n<p> Ikinyamakuru gishya ku bufatanye bwa Rwanda Dispatch na IGIHE Ltd kizajya gisohoka buri cyumweru, aho kibagezaho amakuru  yizewe, ay\u2019isesengura rya gihanga, ay\u2019ubucukumbuzi, ay\u2019igenzura ryimbitse, ay\u2019imikino n\u2019imyidagaduro, ubumenyi n\u2019ikoranabuhanga n\u2019ibindi, ndetse n\u2019izindi serivisi zitandukanye zirimo kwamamaza n\u2019 amatangazo.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12986 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_8129a.jpg\" alt=\"Kuva ibumoso: Meilleur Murindabigwi uyobora IGIHE Ltd na Shema Luyombya Katende uyobora Rwanda Dispatch\" \/><figcaption>Kuva ibumoso: Meilleur Murindabigwi uyobora IGIHE Ltd na Shema Luyombya Katende uyobora Rwanda Dispatch<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ibigo bibiri by\u2019itangazamakuru, IGIHE Ltd na Rwanda DISPATCH byiyemeje gutangiza ikinyamakuru gishya kizajya gitegurwa n\u2019impande zombi. Ni ikinyamakuru kizazana ivugurura mu itangazwa ry\u2019amakuru mu Rwanda. Iki kinyamakuru gishya kizitwa IGIHE.} Ubufatanye hagati y\u2019ibi bigo byombi, IGIHE Ltd na Rwanda DISPACTH, bwari busanzwe, ariko bukaba bwari bushingiye gusa ku kwamamarizanya ibikorwa. Igishya kiriho ubu ni uko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-20563","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20563","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20563"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20563\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20563"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20563"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20563"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20563"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20563"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}