{"id":20559,"date":"2012-01-26T15:11:04","date_gmt":"2012-01-26T15:11:04","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ahari-isuku-nke-abaganga-ntibazahabwa-agahimbazamusyi\/"},"modified":"2012-01-26T15:26:04","modified_gmt":"2012-01-26T15:26:04","slug":"ahari-isuku-nke-abaganga-ntibazahabwa-agahimbazamusyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ahari-isuku-nke-abaganga-ntibazahabwa-agahimbazamusyi\/","title":{"rendered":"Ahari isuku nke abaganga ntibazahabwa agahimbazamusyi"},"content":{"rendered":"<p>{Minisitiri w\u2019 Ubuzima Dr. Binagwaho Agnes ubwo yasuraga ibigo Nderabuzima bya Gitega, Muhima n\u2019 ibitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abaganga batazajya bahabwa agahimbazamusyi igihe hagaragaye isuku nke.}<\/p>\n<p>Minisitiri Binagwaho akaba yasabye abaganga kwakira neza abarwayi babasekera bareka urugwiro kuko umukiriya ari umwami nkuko abanyarwanda babivuga. Yababwiye ko kudatanga serivisi nziza kuri abo bakiriya cyangwa hakagaragara isuku nke bizatuma agahimbazamushyi bagenerwa kavanwaho.<\/p>\n<p>Mu inama yagiranye n\u2019 abaganga kuri ibyo bigo bakaba barasanze ikigo Nderabuzima cya Muhima gikwiye kwimurwa kigashakirwa ahandi hantu hisanzuye cyakorera ndetse n\u2019 ikigo Nderabuzima cya Gitega kikaba cyakwagurwa kubera umubare w\u2019 abantu icyo kigo cyakira.<\/p>\n<p>Muri ibi, Minisiteri izafasha mu kubona ibikoresho muri ibyo bigo Ubuyobozi bukazashaka uko imirimo yo kubaka yashyirwa mu bikorwa. Minisitiri Binagwaho akaba yaragaragaje ko hagiye kwigwa uburyo ibigo Nderabuzima nk\u2019 icya Biryogo hashakwa uko byajya binakora amazamu mu rwego rwo gufasha  mu kugabanya imibare y\u2019 abarwayi benshi iboneka ku bitaro bya Gitega mu masaha y\u2019 ijoro no mu mpera z&#8217;icyumweru.<\/p>\n<p>Nyuma yo gusura ibi bigo Minisitiri w\u2019 ubuzima akaba yasuye ibitaro bya CHUK aho yaganiriye n\u2019 abarwayi babiri babizanywemo nyuma yo gukomeretswa na grenade yatewe mu Karere ka Muhanga mu ntara y\u2019 Amajyepfo.<\/p>\n<p>Uru rugendo rukaba rwakozwe nyuma y\u2019 amakuru yagiye atangazwa mu binyamakuru bitandukanye ko abarwayi baba bafatwa nabi mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima. Nyuma yo gusura ibyo bitaro bitandukanye, Minisitiri w\u2019 Ubuzima akaba yatangaje ko nta kibazo abona n&#8217;ubwo hari ibigomba gukosorwa nk\u2019ubwiherero yasanze budahagije ndetse n\u2019 umubare w\u2019 abarwayi usanga utajyanye n\u2019 umubare w\u2019 abaganga.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12966 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/aganira_nuwatewe_grenade.jpg\" alt=\"Minisitiri Binagwaho aganira n&#039;umwe mu batewe gerenade\" \/><figcaption>Minisitiri Binagwaho aganira n&#039;umwe mu batewe gerenade<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12967 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/minisitiri_aganira_n_abaganga.jpg\" alt=\"Minisitiri Binagwaho aganira n&#039;abaganga\" \/><figcaption>Minisitiri Binagwaho aganira n&#039;abaganga<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Minisitiri w\u2019 Ubuzima Dr. Binagwaho Agnes ubwo yasuraga ibigo Nderabuzima bya Gitega, Muhima n\u2019 ibitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abaganga batazajya bahabwa agahimbazamusyi igihe hagaragaye isuku nke.} Minisitiri Binagwaho akaba yasabye abaganga kwakira neza abarwayi babasekera bareka urugwiro kuko umukiriya ari umwami nkuko abanyarwanda babivuga. Yababwiye ko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9179],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-20559","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-inama","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20559","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20559"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20559\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20559"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20559"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20559"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20559"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20559"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}