{"id":20556,"date":"2012-01-26T14:29:32","date_gmt":"2012-01-26T14:29:32","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imibiri-y-abazize-imvururu-za-nyuma-y-amatora-muri-cote-d-ivoire-yataburuwe\/"},"modified":"2012-01-26T14:36:28","modified_gmt":"2012-01-26T14:36:28","slug":"imibiri-y-abazize-imvururu-za-nyuma-y-amatora-muri-cote-d-ivoire-yataburuwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imibiri-y-abazize-imvururu-za-nyuma-y-amatora-muri-cote-d-ivoire-yataburuwe\/","title":{"rendered":"Imibiri y\u2019abazize imvururu za nyuma y&#8217;amatora muri Cote d\u2019Ivoire yataburuwe"},"content":{"rendered":"<p>{Umushinjacyaha wa Repubulika ya Cote d\u2019Ivoire yatangije kuwa Gatatu itabururwa ry\u2019imibiri y\u2019abazize imvururu za nyuma y\u2019amatora yo muri 2011.<br \/>\n}<\/p>\n<p>Ibi byabaye nyuma yaho hari ababwiye ubutabera na ONUCO ko hari ahashyinguwe abantu mu kajagari mu gace ka Doukour\u00e9 gaherereye muri komini ya Yopougon, imwe mu zagizweho ingaruka nyinshi n\u2019imvururu zabaye nyuma y\u2019amatora.<\/p>\n<p>Ubwo Laurent Gbagbo yahirikwaga ku butegetsi, abamushyigikiye biraye mu bashyigikiye Perezida Alassane Ouattara maze bahitana benshi muri bo baherereye muri iyi komini.<\/p>\n<p>Ingabo za Cote d\u2019Ivoire nizo zabashije guhagarika ubwo bwicyanyi ubwo zirukanaga abashyigikiye Gbagbo nyuma y\u2019ibyumweru byinshi by\u2019imirwano.<\/p>\n<p>Ababibonye ndetse n\u2019ingabo za Loni ONUCO, bavuga ko ubwo bwicanyi bwakozwe ku mpande zombi.<\/p>\n<p>Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama, umubiri umwe wataburuwe, bikaba biri mu rwego rwo gutangiza iperereza ku bwicanyi ndetse no kumenya amazina ya ba Nyakwigendera ari na byo ahanini bigamijwe n\u2019iki gikorwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umushinjacyaha wa Repubulika ya Cote d\u2019Ivoire yatangije kuwa Gatatu itabururwa ry\u2019imibiri y\u2019abazize imvururu za nyuma y\u2019amatora yo muri 2011. } Ibi byabaye nyuma yaho hari ababwiye ubutabera na ONUCO ko hari ahashyinguwe abantu mu kajagari mu gace ka Doukour\u00e9 gaherereye muri komini ya Yopougon, imwe mu zagizweho ingaruka nyinshi n\u2019imvururu zabaye nyuma y\u2019amatora. Ubwo Laurent [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-20556","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20556","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20556"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20556\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20556"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20556"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20556"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20556"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20556"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}