{"id":20552,"date":"2012-01-26T12:16:46","date_gmt":"2012-01-26T12:16:46","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/master-fire-asanga-ibya-salax-awards-ari-akazu\/"},"modified":"2012-01-26T12:34:10","modified_gmt":"2012-01-26T12:34:10","slug":"master-fire-asanga-ibya-salax-awards-ari-akazu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/master-fire-asanga-ibya-salax-awards-ari-akazu\/","title":{"rendered":"Master Fire asanga ibya Salax Awards ari akazu"},"content":{"rendered":"<p>{Umuhanzi Master Fire avuga ko asanga ibya Salax Awards ari akazu n\u2019ikimenyane gikabije kandi kidafite ukuri na guke.<br \/>\n}<\/p>\n<p>Ubwo Salax Awards zabaga ku nshuro yazo ya mbere zigatangirira muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda, aho Master Fire yigaga; uyu muhanzi ukora injyana ya Hip-hop avuga ko kuri we nta na rimwe abategura ibi bihembo bari bakora ibintu mu mucyo kuko ngo bafite ukuntu bategura ibintu bazi n\u2019abo bazabiha.<\/p>\n<p>Aganira na IGIHE.com, Fire yagize ati: &#8220;Njye ntangazwa cyane n\u2019uburyo abantu benshi bansanga bambaza impamvu ntajya nitabira amarushanwa cyangwa se ibitaramo byinshi nk\u2019uko abandi bahanzi bagenzi banjye babigenza; ibi nanjye bintera kwibaza ikibitera\u201d.<\/p>\n<p>Fire yakomeje agira ati: \u201dIkimbabaza cyane si ibitaramo ahubwo mbabazwa n\u2019igikorwa nka Salax, buri Munyarwanda aba afiteho ijambo ariko ugasanga baragiye babigira akantu k\u2019akazu\u201d.<\/p>\n<p>Fire wemeza ko ari mu bahanzi ba mbere batangije Hip-hop mu Rwanda, yari afite indirimbo 12 na album ubwo Ikirezi Group yateguraga Salax Awards ku nshuro ya mbere. Ku bw\u2019ibyo rero abona yaratangiye kurengana kuva bigitangira. <\/p>\n<p>Uyu musore waganiraga na IGIHE.com agaragaza agahinda kenshi avuga ko adahakana ko abandi bahanzi bakora nk\u2019ibyo akora bashoboye, gusa kuri we abategura amarushanwa atandukanye (competitions) bari bakwiye gutanga amahirwe ku bahanzi bose bafite ibikorwa bigaragara, bakitabira, bagahangana bityo bakareka kwihitiramo ushoboye n\u2019udashoboye. <\/p>\n<p>Yagize ati: \u201ckuva natangira ubuhanzi bwanjye muri 2006 nkigera muri Kaminuza, ninjye muhanzi wabashije kuguruka nkagwa mu bafana kandi bakansama, nta gitaramo na kimwe cyabaga muri NUR ngo abantu ntibirahire Master Fire\u201d.<\/p>\n<p>Kuri ubu Hakizimana Innocent uzwi nka Master Fire afite indirimbo 18, harimo 3 zifite n\u2019amashusho. Iyo aheruka gukora yitwa &#8220;Icyama&#8221; ikaba yarakozwe mu mwaka wa 2010, ari nayo aheruka gukora. Aheruka kandi kwitabira igitaramo mu mpera z\u2019Ukuboza 2011, igitaramo cyari cyateguwe n\u2019Ihuriro  ry\u2019abahanzi biga muri NUR kikabera muri Auditorium nini ya Kaminuza. <\/p>\n<p>Master Fire yageze muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda muri 2006, ariko biza kuba ngombwa ko ahagarika amasomo imyaka isaga 2. Kuri ubu yiga muri iyi kaminuza muri \u2018Electronics and Electricity Engineering\u2019<\/p>\n<p>Kwinubira imikorere ya Ikirezi Group kwa Master Fire bije mu gihe umuhanzi King James (n\u2019ubwo yashyizwe ku rutonde rw\u2019abazahatanira ibi bihembo muri salax awards 2011 zizaba muri Werurwe uyu mwaka) yibaza impamvu zimwe mu ndirimbo ze nka Ntamahitamo, Buhoro bohoro na Narashize nta n\u2019imwe yashyizwe mu cyiciro cy\u2019izihatanira umwanya w\u2019indirimbo ifite amashusho meza (best video).<\/p>\n<p>Mu kiganiro kuri telefoni na Kalisa Etienne ukuriye Ikirezi Group yavuze ko atabuza umuntu gutekereza no kuvuga ibyo ashaka. Akomeza avuga ko Ikirezi Group atari akazu nk&#8217;uko Master Fire abivuga kuko Ikirezi Group ifite aho yavuye, aho igeze naho igana kuri we asanga ari heza kuko bagamije gutanga ubufasha ku bantu b&#8217;ingeri nyinshi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuhanzi Master Fire avuga ko asanga ibya Salax Awards ari akazu n\u2019ikimenyane gikabije kandi kidafite ukuri na guke. } Ubwo Salax Awards zabaga ku nshuro yazo ya mbere zigatangirira muri Kaminuza Nkuru y\u2019u Rwanda, aho Master Fire yigaga; uyu muhanzi ukora injyana ya Hip-hop avuga ko kuri we nta na rimwe abategura ibi bihembo bari [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9114],"tags":[16770],"byline":[11790],"hashtag":[],"class_list":["post-20552","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-imyidagaduro","tag-homenews","byline-umuhoza-n-jessica"],"bylines":[{"id":11790,"name":"UMUHOZA N. Jessica","slug":"umuhoza-n-jessica","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11790,"name":"UMUHOZA N. Jessica","slug":"umuhoza-n-jessica","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20552","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20552"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20552\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20552"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20552"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20552"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20552"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20552"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}