{"id":20513,"date":"2012-01-25T12:05:30","date_gmt":"2012-01-25T12:05:30","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ak-abasifuzi-bitwara-nabi-kashobotse\/"},"modified":"2012-01-25T12:02:01","modified_gmt":"2012-01-25T12:02:01","slug":"ak-abasifuzi-bitwara-nabi-kashobotse","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ak-abasifuzi-bitwara-nabi-kashobotse\/","title":{"rendered":"Ak\u2019abasifuzi bitwara nabi kashobotse"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019umukino wahuje ikipe ya Nyanza FC na APR FC kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2012, havuzwe byishi ku musifuzi Richard Twagirayezu bivugwa ko yitwaye nabi.}<\/p>\n<p>Amakuru dukesha urubuga rwa FERWAFA aravuga ko  umusifuzi w\u2019icyiciro cya mbere Richard Twagirayezu yahagariswe mu gihe cy\u2019amezi atatu.<\/p>\n<p>Mu ibaruwa yandikiwe yamenyeshejwe ko Hagendewe kuri Raporo y\u2019umugenzuzi w\u2019umukino wahuje Nyanza FC na APR FC tariki ya 21\/1\/2012, Richard Twagirayezu yahagariswe na FERWAFA mu bikorwa byo gusifura mu gihe kingana n\u2019amezi atatu, gusa yasabwe gukomeza guhora yitabira imyitozo, inama n\u2019igeragezwa  nk&#8217;uko bisabwa abandi basifuzi bose.<\/p>\n<p>Kuri uwo mukino wahuje APR FC na Nyanza FC wabereye i Nyanza, abari bawitabiriwe batashye batishimiye imisifurire yari yagaragaye kuri uwo mukino warangiye APR FC itsinze 1-0.<\/p>\n<p>Muri bimwe byagaragaye kuri uyu mukino ni penariti yimwe ikipe ya Nyanza FC nk\u2019uko benshi bemeje ko myugariro wa APR FC Mbuyu Twite yateze umukinnyi wa Nyanza. <\/p>\n<p>Aha umutoza w\u2019ikipe ya Nyanza fc Abdu Mbarushimana yatangarije Radio 10 ko umukino wagenze neza hose, ariko ngo umusifuzi yirengagiza penaliti igaragara cyane.<\/p>\n<p>Mbarushimana ati: \u201cnjye nababaye rwose ukuntu twari twakinnye neza ku buryo APR FC itari kuducika, nonese wowe n\u2019ubwo uri umunyamakuru ririya kosa ntiwaribonye?\u201d.<\/p>\n<p>Ishyirahamwe ry\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda rikomeje kugaragaza ko ryahagurukiye ibijyanye n\u2019amakosa mu mupira w\u2019amaguru, aho mu minsi ishize hagaragaye abatoza, abayobozi bo mu makipe amwe namwe bahanwe.<\/p>\n<p>{{Umutoza Goran wa Police FC nawe ntazagaragara mu mukino wa APR FC}}<\/p>\n<p>Amakuru ducyesha urubuga rwa FERWAFA nanone avuga ko umutoza w\u2019ikipe ya Police FC Goran Kopunovic yahanwe kutazagaragara ku ntebe y\u2019abatoza ku mukino wa shampiyona bakina na APR FC.<\/p>\n<p>FERWAFA yatangaje ko raporo y\u2019umugenzuzi w\u2019umukino wahuje ikipe ya Police FC na Marines FC tariki ya 21\/01\/2012 ku kibuga cyo ku Kicukiro yabigaragaje, umutoza Goran Kopunovic FC  yagaragaje imyitwarire mibi, bityo akaba atazagaragara ku ntebe y\u2019abatoza ubwo bazaba bakina umukino wa shampiyona ukurikira wa APR FC.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma y\u2019umukino wahuje ikipe ya Nyanza FC na APR FC kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2012, havuzwe byishi ku musifuzi Richard Twagirayezu bivugwa ko yitwaye nabi.} Amakuru dukesha urubuga rwa FERWAFA aravuga ko umusifuzi w\u2019icyiciro cya mbere Richard Twagirayezu yahagariswe mu gihe cy\u2019amezi atatu. Mu ibaruwa yandikiwe yamenyeshejwe ko Hagendewe kuri Raporo y\u2019umugenzuzi w\u2019umukino [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-20513","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20513","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20513"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20513\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20513"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20513"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20513"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20513"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20513"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}