{"id":20512,"date":"2012-01-25T11:46:54","date_gmt":"2012-01-25T11:46:54","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/uganda-inzibutso-eshatu-za-jenoside-zigiye-gutunganywa\/"},"modified":"2012-01-25T11:39:11","modified_gmt":"2012-01-25T11:39:11","slug":"uganda-inzibutso-eshatu-za-jenoside-zigiye-gutunganywa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/uganda-inzibutso-eshatu-za-jenoside-zigiye-gutunganywa\/","title":{"rendered":"Uganda:Inzibutso eshatu za Jenoside zigiye gutunganywa"},"content":{"rendered":"<p>{Muri gahunda yayo yo kubika amateka,  Komisiyo y\u2019 igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside irateganya gusana inzibutso eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu nkengero z\u2019Ikiyaga cya Victoria mu gihugu cya Uganda.}<\/p>\n<p>Uduce tuzabukwamo izi nzibutso ni Ggolo, Kanseleo na Lambu ahashyinguye imibiri y\u2019 abantu barenga 10 000 bari bajugunywe mu migezi itandukanye nakagera muri Victoria.<\/p>\n<p>Ildephonse Karengera ushinzwe inzibutso muri CNLG, yasobanuriye Agence Hirondelle dukesha iyi nkuru iby\u2019 isanwa ry\u2019izi nzibutso, agira ati:\u201dturateganya kubaka inzibutso nini zifite n\u2019inzu z\u2019amateka zirimo amashusho, amateka y\u2019u Rwanda muri rusange n\u2019aya Jenoside by\u2019umwihariko.\u201d<\/p>\n<p>Yongeyeho ko izi nzibutso zizaba zikoze ku buryo nk\u2019ubw\u2019urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi. Urwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zisaga 260,000 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>Ikiyaga cya Victoria cyarohowemo imibiri myinshi y\u2019Abatutsi bajugunywaga mu migezi yiroha mu Kagera. Ku ikubitiro iyi mibiri yahise ishyingurwa ahantu hatandatu ariko nyuma CNLG yaje kuyishyingurira hamwe mu mva rusange za Ggolo, Kanseleo na Lambo.<\/p>\n<p>Urwibutso rwa Ggolo rushyinguyemo inzirakarengane zigera ku 4773, Urwibitso rwa Kansesero rushyinguyemo imibiri 2827 naho Urwibutso rwa Lambo rushyinguyemo imibiri 3336.<\/p>\n<p>Kuri ubu mu Rwanda habarizwa inzibutso zirenga 400 aho zirindwi zirebererwa by\u2019umwihariko na CNLG izindi zikaba zikorana n\u2019 uturere ziherereyemo.<\/p>\n<p>Muri Uganda hari hasanzwe hari imva rusange ariko zitunganijwe ku buryo bujyanye n\u2019inzibutso, izi mva zubatswe n\u2019umugiraneza w\u2019Umuhinde witwa Muhamudu Tobani ushimirwa na benshi kubw\u2019 icyo gikorwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Muri gahunda yayo yo kubika amateka, Komisiyo y\u2019 igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside irateganya gusana inzibutso eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu nkengero z\u2019Ikiyaga cya Victoria mu gihugu cya Uganda.} Uduce tuzabukwamo izi nzibutso ni Ggolo, Kanseleo na Lambu ahashyinguye imibiri y\u2019 abantu barenga 10 000 bari bajugunywe mu migezi itandukanye nakagera muri Victoria. Ildephonse [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[11940],"hashtag":[],"class_list":["post-20512","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20512","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20512"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20512\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20512"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20512"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20512"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20512"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20512"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}