{"id":20507,"date":"2012-01-25T10:04:08","date_gmt":"2012-01-25T10:04:08","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hari-ubwo-wangiza-amafaranga-yawe-uhaha-uburozi\/"},"modified":"2012-01-28T06:09:52","modified_gmt":"2012-01-28T06:09:52","slug":"hari-ubwo-wangiza-amafaranga-yawe-uhaha-uburozi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hari-ubwo-wangiza-amafaranga-yawe-uhaha-uburozi\/","title":{"rendered":"Hari ubwo wangiza amafaranga yawe uhaha uburozi"},"content":{"rendered":"<p>{Hari abumva ijambo uburozi mu buryo buremereye , bakarifata nk\u2019umuti w\u2019imbeba, aside cyangwa ikindi umuntu yanywa\/yarya inzogera igahita yirenga. Nyamara si aho gusa iryo jambo rikoreshwa, kuko n\u2019ibyo kurya bihumanye\/byahumanyijwe bifatwa nk\u2019uburozi, naho imiti yacyuye igihe nayo abaganga bakayita uburozi nk\u2019ubundi. Mu mujyi wa Kigali, Bamwe mu bahahira mu maguriro akomeye n\u2019abagura imiti mu mafarumasi bafite impungenge zo guhabwa ibyataye igihe, bikaba byabahungabanyiriza ubuzima.<br \/>\n}<\/p>\n<p>Twakiriye ibitekerezo binyuranye by\u2019abantu badashira amakenga bimwe mu bicuruzwa byo mu maguriro (alimentations \/supers Markets) akomeye muri Kigali, cyane cyane ibigabanyirizwa ibiciro, kuko ngo kenshi biba biri gucyura igihe, cangwa se byararangije gupfa.<\/p>\n<p>Nyuma yo kumva aho abantu binubira ibicuruzwa nk\u2019ibyo , uyu munsi (25\/01\/2011) twasuye Super Markets esheshatu muri Kigali,  muri ebyiri zikomeye kurenza izindi (SIMBA na NAKUMATT) hamwe tuhasanga  ibicuruzwa bisigaje iminsi,6,7, 8 bigapfa, mu gihe ahandi twahasanze n\u2019ibimaze ukwezi byaracyuye igihe, kandi bigicuruzwa  ku mafaranga atubutse.  <\/p>\n<p>Kimwe mu bibazo bikomeye biriho nuko ibicuruzwa bisaza bigatakaza ubuziranenge bigaragara muri aya maguriro, ahanini biba ari ibiribwa n\u2019ibinyobwa. Ikindi giteye inkeke ni uko amaguriro manini nka SIMBA na NAKUMATT niyo arangurirwamo n\u2019abacuruzi bo mu mabutiki yo mu makaritsiye, kandi aba nabo bakitabira  cyane bya bindi biba byagabanyirijwe ibiciro (promotion). Iyo aba bacuruzi bo mu makaritsiye babigejeje yo, akenshi babicuruza andi mezi n\u2019amezi batitaye ku kuba byararangije gupfa, cyangwa se ntibanabimenye ko bitakiri ibyo gukoreshwa.<\/p>\n<p>Twagerageje uburyo bwose bushoboka ngo tuvugane n\u2019umuyobozi wa NAKUMATT kubw\u2019ibi bicuruzwa byahumanye bagifite, abakumirizi batubwira ko adashobora kuboneka, kandi ko na nimero ye idatangwa. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12927 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_4199.jpg\" alt=\"Muri NAKUMATT, twahasanze uyu munsi (25\/01\/2012) ibiribwa bizapfa ejo\" \/><figcaption>Muri NAKUMATT, twahasanze uyu munsi (25\/01\/2012) ibiribwa bizapfa ejo<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12924 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_4204.jpg\" alt=\"Ibi biribwa ntibyagombaga kwambuka umwaka wa 2011, ariko na n&#039;ubu biracyatanditse muri Nakumatt\" \/><figcaption>Ibi biribwa ntibyagombaga kwambuka umwaka wa 2011, ariko na n&#039;ubu biracyatanditse muri Nakumatt<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12917 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_4212-2.jpg\" alt=\"Muri NAKUMATT, ku kayabo ka 24600 F, ubasha kwihahira ibiribwa bimaze ukwezi bipfuye (Foto Williams, 25\/01\/2012)\" \/><figcaption>Muri NAKUMATT, ku kayabo ka 24600 F, ubasha kwihahira ibiribwa bimaze ukwezi bipfuye (Foto Williams, 25\/01\/2012)<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ku ruhande rwa Simba Super Market, Umuyobozi wayo Madamu Justine Ngarambe yadutangarije ko kimwe mu byo bitaho cyane kurenza ibindi ari ubuziranenge bw\u2019ibyo bacuruza, kandi babigenzura buri munsi. Umuyobozi wa Simba yagize ati \u00ab Ntabwo twafata ibicuruzwa bishaje  cyangwa byapfuye ngo tubicuruze,  ariko na none nta bubasha dufite bwo kubuza abashaka kudusebya kubikora \u2026 Dukora igenzura rihoraho, iyo hari ibicuruzwa bisigaje amezi atatu tubigabanyiriza ibiciro  ngo bishire vuba, naho ibisigaje icyumweru kimwe ngo bipfe duhita tubikura mu bindi .. Gusa ibibasha gutindamo ni ibiribwa umunsi umwe, bikava mu nzira \u2026\u00bb<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12913\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_4207.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>Madamu Justine avuga kandi ko iyo umukiriya wa Simba agize ikibazo ku giciruzwa cyose yahashye yo, mu ghihe kitarengeje iminsi itanu ashobora kukigarura, bakamuguranira, bakamusubiza amafaranga cyangwa se bakamuha ibinganya agaciro n\u2019icyo yagizeho impungenge. Yongeyeho kandi ko nibura rimwe mu mezi abiri basurwa na RBS ikabagenzura.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12923 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_4215.jpg\" alt=\"Muri SIMBA, ibicuruzwa biri kuri Promotion, bisigaje iminsi mike bigacyura igihe, bakizeza ko badategereza umunsi wa nyuma\" \/><figcaption>Muri SIMBA, ibicuruzwa biri kuri Promotion, bisigaje iminsi mike bigacyura igihe, bakizeza ko badategereza umunsi wa nyuma<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12922 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_4216.jpg\" alt=\"Bimwe muri byo bisigaje ibyumweru bibiri, ese bizaba byashizemo?\" \/><figcaption>Bimwe muri byo bisigaje ibyumweru bibiri, ese bizaba byashizemo?<\/figcaption><\/figure>\n<p>Abakozi twaganiriye muri  izi Alimentations zombi bahuriza ku kintu cyo kuvuga ko ntawatinda ku matariki aba yanditse ku biribwa n\u2019ibinyobwa, kuko biba bifite garanti y\u2019andi mezi menshi imbere. Ese koko hari aho bihuriye n\u2019ukuri ?<\/p>\n<p>Ku ruhande rw&#8217;abacuruza imiti, ubuhamya dufite ni ubw&#8217;umuntu waguze imiti yo mu bwoko bwa &#8220;antibiotiques&#8221; muri Farumasi ya Rama imwe mu zizewe cyane muri Kigali, akaba yaragombaga gufata iyo miti mu gihe cy&#8217;ukwezi, ariko ayigura ku itariki ya 24 y&#8217;ukwezi. Atarayicagasa yasanze imiti yararangiranye n&#8217;ukwezi yayiguzemo, asubiyeyo gusaba ko bamuhindurira isigaye bamubwira ko nta kibazo iyo miti iteye, kuko ngo iba ikoze ku buryo ibasha no kurenzaho amezi atandatu itarangirika. Akomeje kwinginga ngo ahindurirwe bamubwiye ko n&#8217;abandi bayinywa kandi ntacyo bigeze baba. Yasabye kwigurira indi mishya, bati &#8220;Zana ordonnance nshya &#8230;&#8221; <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12925 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/IMG_4208.jpg\" alt=\"Iyi Pharmacie ivugwaho gutanga imiti yashaje,bakemeza ko hagisigaye andi mezi\" \/><figcaption>Iyi Pharmacie ivugwaho gutanga imiti yashaje,bakemeza ko hagisigaye andi mezi<\/figcaption><\/figure>\n<p>Mu gihe hagikemangwa iyi mvugo y\u2019amezi y\u2019ikirenga ibiribwa , imiti n\u2019ibinyobwa biba bifite, twagerageje kuvugana n\u2019abo mu kigo cy\u2019igihugu gishinzwe ubuziranenge  (RBS) ngo tubabaze imikoranire bafitanye n\u2019ibigo nk\u2019ibi n\u2019icyo bakora mu kurengera amagara y\u2019abaturarwanda bibasha kugiraho ingaruka, ariko ntiturabasha kubabona, turacyabibakurikiranira.<\/p>\n<p>{{RBS iti ni inshingano y\u2019umuguzi kwigenzurira niba byo agura ari bizima }} <\/p>\n<p>Mu gihe hagikemangwa iyi mvugo yo kuvuga ko habaho amezi y\u2019ikirenga ibiribwa , imiti n\u2019ibinyobwa, twagerageje kuvugana n\u2019abo mu kigo cy\u2019igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) ngo tubabaze imikoranire bafitanye n\u2019ibigo nk\u2019ibi n\u2019icyo bakora mu kurengera amagara y\u2019abaturarwanda bibasha kugiraho ingaruka.<\/p>\n<p>Philipe Nzayire ukuriye igenzura ry\u2019ubuziranenge (Director of Quality Insurence ) muri RBS, yatangarije IGIHE.com ko Simba Super Market na Nakumatt ari ibigo bazi neza ko byujuje ibisabwa mu buziranenge, kandi ko babigenzura bihagije.<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019ibicuruzwa  biba byararengeje itariki, kandi handitseho igihe ntarengwa bigomba kuba byakoreshejwe, ushinzwe ubuziranenge muri RBS yavuze ko byaba ari ikibazo gikomeye biramutse bikozwe, kuko inganda zikora ibyo byose zishyiraho igihe ntarengwa zimaze kugenzura neza ko nyuma yacyo bizaba byatakaje ubuziranenge. Ntibikwiye ko ibintu byarengeje amatariki  byashyirwa ahagaragara cyangwa se ngo bibe bigicuruzwa.  Nzayire yakomeje agira ati \u00ab Ariko nanone tudatinze muri ibyo, ni inshingano z\u2019umuguzi kugenzura akamenya niba ibyo agiye kugura byujuje ubuziranenge, nk\u2019uko umucuruzi nawe afite uburenganzira bwo kumanura igiciro cy\u2019ibyo abona bizamupgfana akabikorera promtion, kandi ntaho bitaba ku isi\u00bb<\/p>\n<p>N\u2019ubwo Philippe Nzayire ukuriye ubuziranenge muri RBS  avuga ko umuguzi ariwe nyambere mu gukora ubugenzuzi bw\u2019ibyo ahaha, ubwo twaganiraga nawe mu kwezi gushize yari yadutangarije ko ikibazo cy\u2019ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bakizi neza, kandi ko bari bagifitiye ingamba zo kugikemura vuba.<\/p>\n<p>[Kanda hano, usome ibyo twaganirie na Nzayire \u2013RBS mu kwezi gushize (Ukuboza 2011) ->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article19264]<\/p>\n<p>&#8211; Waba warigeze ugura ikintu cyataye agaciro?<br \/>\n&#8211; Waba waragizweho ingaruka na bimwe mu bicuruzwa nk&#8217;ibi?<br \/>\n&#8211; Waba se ukibibona hirya no hino?<br \/>\n&#8211; Aho iwanyu mu makaritsiye ntimwigurira ibimaze amezi n&#8217;imyaka byangiritse?<\/p>\n<p>Gira icyo ubivugaho, ukoresheje umwanya wagenewe ibitekerezo (hasi)<\/p>\n<p>{{NTWALI John Williams }} <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Hari abumva ijambo uburozi mu buryo buremereye , bakarifata nk\u2019umuti w\u2019imbeba, aside cyangwa ikindi umuntu yanywa\/yarya inzogera igahita yirenga. Nyamara si aho gusa iryo jambo rikoreshwa, kuko n\u2019ibyo kurya bihumanye\/byahumanyijwe bifatwa nk\u2019uburozi, naho imiti yacyuye igihe nayo abaganga bakayita uburozi nk\u2019ubundi. Mu mujyi wa Kigali, Bamwe mu bahahira mu maguriro akomeye n\u2019abagura imiti mu mafarumasi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16796,16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-20507","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-a_doingbusiness","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20507","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20507"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20507\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20507"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20507"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20507"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20507"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20507"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}