{"id":20501,"date":"2012-01-25T08:37:56","date_gmt":"2012-01-25T08:37:56","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yanyuze-mu-bigo-ngororamuco-3-ariko-aracyari-mu-muhanda\/"},"modified":"2012-01-25T08:38:33","modified_gmt":"2012-01-25T08:38:33","slug":"yanyuze-mu-bigo-ngororamuco-3-ariko-aracyari-mu-muhanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yanyuze-mu-bigo-ngororamuco-3-ariko-aracyari-mu-muhanda\/","title":{"rendered":"Yanyuze mu bigo ngororamuco 3 ariko aracyari mu muhanda"},"content":{"rendered":"<p>{Ngerezaho John ubu ubarizwa mu  mihanda ya Kigali kuko ntaho ataha hazwi afite, arasaba ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibyo yize mu bigo bitatu ngororamuco yanyuzemo kuva akiri muto.}<\/p>\n<p>Ngerezaho avuga ko nyuma yo kuba impfubyi ubwo ababyeyi be bahitanwaga na Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, yarerewe mu bigo ngororamuco bitandukanye harimo i Gitagata n\u2019i Wawa. Kunyura muri ibi bigo ngo byamwigishije ubumenyi bwinshi mu by\u2019ubuhinzi afitiye impamyabumenyi yakuye ku kirwa cy\u2019i Wawa, ariko ngo ntafite aho yashyirira mu bikorwa ubwo bumenyi afite.<\/p>\n<p>Uyu musore twamusanze ku kirundo cy&#8217;imyanda kiri mu karere ka Nyarugenge, hafi y\u2019urusengero rwa ADEPR Gakinjiro, aho atunzwe no gutoragura ibyo kurya mu myanda ihamenwa, akanakuramo ibintu bitandukanye nk\u2019amacupa akabigurisha. Yatangarije IGIHE.com ko mu gihe atarabona uko ashyira mu bikorwa ibyo yize azaguma muri uyu mwanda kuko nta handi afite ho kujya.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12909 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ng_uwo_KUMARI_twaganiriye_ari_iruhande_rw_ibyo_yari_yatoraguye_mu_myanda_1_.jpg\" alt=\"Nguwo Kumar twaganiriye ari iruhande rw&#039;ibyo yari yatoraguye mu myanda\" \/><figcaption>Nguwo Kumar twaganiriye ari iruhande rw&#039;ibyo yari yatoraguye mu myanda<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ati:\u201dNavuye i Wawa nzi ko nzaza ngahita mpabwa ibikoresho n\u2019aho gukorera ariko na n\u2019ubu ndakiruka ku karere ka Gasabo narahebye\u201d.<\/p>\n<p>Ngerezaho John avuga ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yize igihe cyose abonye ibikoresho n\u2019aho gukorera aho ariho hose kuko nta ejo hazaza heza abona mu gutoragura imyanda no gutungwa n\u2019ibyo abandi basigaje, dore ko n\u2019ubu afite impungenge zo kongera gufatwa akajyanwa mu bindi bigo ngororamuco igihe cyose agihari.<\/p>\n<p>Ibi kandi abihuriraho n\u2019abandi basore batandukanye twaganiriye ubwo twageraga aho badutangarije ko bahisemo kuza kwitoragurira ibyo kurya aho gukora ubujura ariko ngo babonye uko biga nabo babivamo.<\/p>\n<p>Umwe muri aba basore bakunze kwiyita \u2018Abarara\u2019 witwa Kumar yavuze ko aramutse abonye aho yiga bitabanje guca i Wawa byamushimisha kandi yakwiga yishimye. Gusa yanasabye ko igihe bajyanwe kwiga batajya bigishwa ibintu batazabona aho babikoresha kuko abenshi ari imfubyi nta masambu nta n\u2019ubushobozi bwo kwihangira imirimo.             <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ngerezaho John ubu ubarizwa mu mihanda ya Kigali kuko ntaho ataha hazwi afite, arasaba ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibyo yize mu bigo bitatu ngororamuco yanyuzemo kuva akiri muto.} Ngerezaho avuga ko nyuma yo kuba impfubyi ubwo ababyeyi be bahitanwaga na Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, yarerewe mu bigo ngororamuco bitandukanye harimo i Gitagata n\u2019i [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-20501","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20501","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20501"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20501\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20501"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20501"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20501"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20501"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20501"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}