{"id":20431,"date":"2012-01-23T10:06:27","date_gmt":"2012-01-23T10:06:27","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/u-rwanda-rushya-abaturage-imiterere-y-igihugu-n-ubukungu\/"},"modified":"2012-01-23T10:10:59","modified_gmt":"2012-01-23T10:10:59","slug":"u-rwanda-rushya-abaturage-imiterere-y-igihugu-n-ubukungu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/u-rwanda-rushya-abaturage-imiterere-y-igihugu-n-ubukungu\/","title":{"rendered":"U Rwanda Rushya: Abaturage, imiterere y\u2019igihugu n\u2019ubukungu"},"content":{"rendered":"<p>Iki ni igice cya mbere cy&#8217;umutwe wa mbere w&#8217;igitabo \u201cu Rwanda rushya : iterambere n\u2019imibereho myiza&#8221; cyanditsw ena Sondra Myers. Ubushize twari twabagejejeho ubutumwa Perezida Kagame yageneye abazagisoma. kanda ahno uburebe [->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article20205]<\/p>\n<p>{U Rwanda ni igihugu kigizwe n\u2019imisozi, kidakora ku nyanja kandi gituwe cyane kikaba gifite ibibazo by\u2019ubutaka budahagije. U Rwanda rufite ubuso bwa Km2 26,338. Rutuwe n\u2019abaturage 8,128,553 igipimo<br \/>\ncy\u2019ubwiyongere bw\u2019ubukungu akaba ari 3.1%. Igipimo cy\u2019ubukungu kuri buri muturage ugereranyije ni amadolari y\u2019abanyamerika 210 bikaba bituma rero u Rwanda rubarirwa mu bihugu bikennye cyane muri Afurika.}<\/p>\n<p>Igice cyo hagati mu gihugu kigizwe n\u2019ubutumburuke buri hagati ya metero 1,500 na 2,000, n\u2019uruhererekane rw\u2019imisozi n\u2019utununga bitandukanyijwe n\u2019ibibaya binini. Ubu butumburuke nibwo bugize hafi kimwe cya kabiri cy\u2019ubutaka bw\u2019igihugu akaba ariyo mpamvu u Rwanda barwise \u201cIgihugu cy\u2019imisozi igihumbi.\u201d<\/p>\n<p>Nk&#8217;uko tubikesha igitabo cyitwa World Fact Book , u Rwanda ni igihugu gikennye kandi kigizwe n\u2019ibice by\u2019icyaro, aho 90% by\u2019abaturage batunzwe ahanini n\u2019ubuhinzi. Rufite umutungo kamere muke n\u2019inganda<br \/>\nnke cyane. Ibihingwa ngengabukungu by\u2019ingenzi ni icyayi n\u2019ikawa. <\/p>\n<p>Jenoside yo muri 1994 yashegeshe ubukungu bw\u2019igihugu, isiga abaturage mu bukene bukabije, cyane cyane abari n\u2019abategarugori, maze ituma igihugu gitakaza ubushobozi bwo gukurura abashoramari. Nyamara u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu gusana no gusubiza ubukungu kurusha n\u2019uko bwari bwifashe mbere ya 1994. Umusaruro w\u2019imbere mu gihugu wariyongereye kandi no guta agaciro kw\u2019ifaranga kwaragabanutse. <\/p>\n<p>N&#8217;ubwo u Rwanda rufite ubutaka bwera, usanga umusaruro w\u2019ibiribwa utajyanye n\u2019ubwiyongere bw\u2019abaturage, akaba ariyo mpamvu igihugu gitumiza ibiribwa hanze. <\/p>\n<p>U Rwanda ruracyakomeza guhabwa inkunga igaragara y\u2019amafaranga, rukaba rwaragabanyirijwe umwenda muri gahunda y\u2019Ikigega Mpuzamahanga cy\u2019Imari (IMF) na Banki y\u2019Isi igenerwa ibihugu bifite imyenda myinshi (HIPC) muri 2005-06. U Rwanda kandi rwemejwe nk\u2019igihugu cyubahiriza intego z\u2019ikinyagihumbi muri 2006. <\/p>\n<p>Leta yashyizeho politiki yaguye y\u2019umusoro mu rwego rwo<br \/>\nkurwanya ubukene binyujijwe mu guteza imbere uburezi, ibikorwa remezo, ishoramari ry\u2019imbere mu gihugu no hanze no gukomeza amavugurura ajyanye n\u2019isoko n\u2019ubwo hakiri imbogamizi ku iterambere ry\u2019ubukungu nk\u2019ikibazo cy\u2019ingufu, umutekano muke mu bihugu birukikije n\u2019inzira z\u2019ubwikorezi zidahagije ziruhuza n\u2019ibindi bihugu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iki ni igice cya mbere cy&#8217;umutwe wa mbere w&#8217;igitabo \u201cu Rwanda rushya : iterambere n\u2019imibereho myiza&#8221; cyanditsw ena Sondra Myers. Ubushize twari twabagejejeho ubutumwa Perezida Kagame yageneye abazagisoma. kanda ahno uburebe [->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article20205] {U Rwanda ni igihugu kigizwe n\u2019imisozi, kidakora ku nyanja kandi gituwe cyane kikaba gifite ibibazo by\u2019ubutaka budahagije. U Rwanda rufite ubuso bwa Km2 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9821],"tags":[16770],"byline":[13415],"hashtag":[],"class_list":["post-20431","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-u-rwanda-rushya","tag-homenews","byline-sondra-myers"],"bylines":[{"id":13415,"name":"Sondra Myers","slug":"sondra-myers","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13415,"name":"Sondra Myers","slug":"sondra-myers","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20431","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20431"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20431\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20431"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20431"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20431"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20431"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20431"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}