{"id":20422,"date":"2012-01-23T11:21:54","date_gmt":"2012-01-23T11:21:54","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kagabo-jake-yahagaritswe-muri-bridge-records\/"},"modified":"2012-01-23T00:41:25","modified_gmt":"2012-01-23T00:41:25","slug":"kagabo-jake-yahagaritswe-muri-bridge-records","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kagabo-jake-yahagaritswe-muri-bridge-records\/","title":{"rendered":"Kagabo Jake yahagaritswe muri Bridge Records"},"content":{"rendered":"<p>{Kagabo Jake wari warahawe inshingano z\u2019ubujyanama muri Studio Bridge Records ishami rya Kigali yahagaritswe kuri iyo mirimo kubera imicungire mibi y\u2019ibikoresho no kutita ku nyungu za Studio nk\u2019uko Jacques Uwizeye uzwi cyane nka Jack Ross, umuyobozi mukuru w\u2019iyi Studio, yabitangarije IGIHE.com.}<\/p>\n<p>Mu kiganiro binyuze kuri Facebook na Jack Ross, uri muri Canada, ahari irindi shami rya Bridge Records, yavuze ko yahagaritse Kagabo kuko yakomeje kumusaba guhindura imikorere ariko na n\u2019ubu akaba yarinangiye. Anavuga kandi ko agaragaza agasuzuguro mu kazi ke. <\/p>\n<p>Yagize ati:\u201dHashize ukwezi mpaye Kagabo amabwiriza (notice) yo kwisubiraho ndetse no kubahiriza amasezerano yasinyiye ariko ntiyayubahirije na gato kuko maze igihe mwandikira ntasubize ndetse namuhamagara ntiyitabe telefone ye. So, urumva ko ntakomeza gukorana n\u2019umuntu ntazi ibyo arimo kdi ntanakumenyeshe uko ibintu birikugenda\u201d.<\/p>\n<p>Jack Ross avuga ko Kagabo yananiwe guteza imbere ishami rishya rikora amashusho rya Bridge Films. Akavuga ko ahubwo bimwe mu bikoresho byangirikaga ibindi bikabura kandi yaramushinze kubirinda. Jack Ross anavuga ko uretse kuba atemerewe kugira itegeko atanga muri iyo studio Kagabo atemerewe no kongera gutunga imfunguzo z\u2019ahabikwa ibikoresho bya Kampani guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2012. <\/p>\n<p>Anavuga kandi ko  ibyo bikoresho byose agomba kubiryozwa. Yagize ati:\u201dN\u2019ubwo ahagaritswe agomba kuzishyura Camera Professionel, amatara, ibyo guterekaho ibyuma, n\u2019ibindi bikoresho by\u2019indangururamajwi dore ko mubyo yari yasinyiye harimo no kwita ku bikoresho akazabisubiza uko yabihawe turamutse turetse gukorana\u201d.<\/p>\n<p>Jack Ross avuga ko iyi studio izaba iri mu maboko y\u2019ushinzwe gukurikirana umuntungo, uzaba uri gukorana n\u2019abatunganya indirimbo bo muri iyi studio  mu gihe agishaka ubuyobozi bundi.<\/p>\n<p>Mu kiganiro ku murongo wa Telefone na Kagabo Jake, we yavuze ko ibyo atabizi, gusa avuga ko azabitubwiraho ku buryo burambuye ku munsi ukurikiraho nitwamusura aho iyi Studio ikorera i Nyamirambo.<\/p>\n<p>&#8211; Ushaka kumenya amateka n&#8217;ubuzima bw&#8217;abahanzi nyarwanda ukunda wakanda [HANO->http:\/\/igihe.com\/spip.php?rubrique130] .<br \/>\n&#8211; Soma inkuru zakunzwe kurusha izindi mu myidagaduro ukanda [HANO->http:\/\/igihe.com\/spip.php?rubrique13#] .<\/p>\n<p>{Hejuru ku Ifoto: Uhereye i Bumoso ni Kagabo Jake na Jack Ross.}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kagabo Jake wari warahawe inshingano z\u2019ubujyanama muri Studio Bridge Records ishami rya Kigali yahagaritswe kuri iyo mirimo kubera imicungire mibi y\u2019ibikoresho no kutita ku nyungu za Studio nk\u2019uko Jacques Uwizeye uzwi cyane nka Jack Ross, umuyobozi mukuru w\u2019iyi Studio, yabitangarije IGIHE.com.} Mu kiganiro binyuze kuri Facebook na Jack Ross, uri muri Canada, ahari irindi shami [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9138],"tags":[],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-20422","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muzika","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20422","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20422"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20422\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20422"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20422"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20422"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20422"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20422"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}