{"id":20310,"date":"2012-01-19T16:01:32","date_gmt":"2012-01-19T16:01:32","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hari-abana-biga-bataha-muri-gereza-kandi-nta-cyaha-bafite\/"},"modified":"2012-01-19T16:07:44","modified_gmt":"2012-01-19T16:07:44","slug":"hari-abana-biga-bataha-muri-gereza-kandi-nta-cyaha-bafite","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hari-abana-biga-bataha-muri-gereza-kandi-nta-cyaha-bafite\/","title":{"rendered":"Hari abana biga bataha muri gereza kandi nta cyaha bafite"},"content":{"rendered":"<p>{ {{Uganda:}} Mu gihugu cya Uganda, habarurwa abana bagera ku 161 harimo n\u2019abiga mu mashuri abanza bataha muri za gereza kandi nta cyaha bafite.}<\/p>\n<p>Ikinyamakuru the New Vision dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bana babarizwa muri za gereza ku mpamvu z\u2019ababyeyi babo baba bahafungiye.<\/p>\n<p>Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n\u2019umwe mu bana biga bataha muri gereza yagitangarije ko nyuma yo gufungwa nyina yasabye ko yabana n\u2019umwana we aho kugira ngo umwana we abane n\u2019abantu atazi.<\/p>\n<p>Uyu mwana witwa Sylvia ufite imyaka icumi y\u2019amavuko yiga ku ishuri ribanza rya Kamengo yatangaje ko nyina witwa Nyinabazungu wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 50 azira kuba yarakoze ubwicanyi nyuma yo gufungwa. Mukuru we (Mukuru wa Syrivia) yaramusize nuko nyina yanga ko akomeza kubana na Se ahubwo asaba ko akwiye kuza bakabana gereza nayo ntiyazuyaza irabimwemerera ubu akaba yiga muri gereza ya Luzira.<\/p>\n<p>Uretse Nyinabazungu, umugore wa mbere mu mateka ya Uganda wakatiwe igihano cyo gufungwa igihe kire kire kurusha abandi (Imyaka 50) ufungiye muri iyi gereza ya Luzira abana n\u2019umwana we, habarurwamo abandi bagera kuri 43 bacumbikiwe muri iyi gereza banamo n\u2019ababyeyi babo, iyi akaba ariyo gereza ya mbere muri iki gihugu igaragaramo umubare munini w\u2019abana bayibamo, mu gihe mu izindi gereza zisigaye habarirwamo abana bagera118.<\/p>\n<p>Angella Akwita ukorera umushinga Family of Africa yatangaje ko iyo aba bagore bafunguwe inshuro nyinshi bata abana babo kuko babura aho babashyira n\u2019icyo kubaha.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201dBenshi mu babyeyi bafungwa batereranwa n\u2019imiryango yabo kugeza ubwo nta muntu bafitanye isano ushobora kwemera kumurera umwana, bigatuma yemera kubana nawe muri gereza\u201d.<\/p>\n<p>Hejuru ku ifoto: Gereza ya Luzira<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{ {{Uganda:}} Mu gihugu cya Uganda, habarurwa abana bagera ku 161 harimo n\u2019abiga mu mashuri abanza bataha muri za gereza kandi nta cyaha bafite.} Ikinyamakuru the New Vision dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bana babarizwa muri za gereza ku mpamvu z\u2019ababyeyi babo baba bahafungiye. Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n\u2019umwe mu bana biga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9125],"tags":[16770],"byline":[12303],"hashtag":[],"class_list":["post-20310","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-shikama-dioscore"],"bylines":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12303,"name":"SHIKAMA Dioscore","slug":"shikama-dioscore","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20310","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20310"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20310\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20310"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20310"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20310"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20310"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20310"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}