{"id":20304,"date":"2012-01-19T15:08:49","date_gmt":"2012-01-19T15:08:49","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umuturage-utabara-niwe-wahitamo-guhinga-amasaka-kangwagye\/"},"modified":"2012-01-19T16:49:57","modified_gmt":"2012-01-19T16:49:57","slug":"umuturage-utabara-niwe-wahitamo-guhinga-amasaka-kangwagye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umuturage-utabara-niwe-wahitamo-guhinga-amasaka-kangwagye\/","title":{"rendered":"Umuturage utabara niwe wahitamo guhinga amasaka-Kangwagye"},"content":{"rendered":"<p>{Umuyobozi w\u2019Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko umuturage utabara ari we wahitamo guhinga amasaka kuko amasaka atinda kwera kandi n\u2019isoko ryayo rikaba ritaboneka.}<\/p>\n<p>Kangwagye avuga ko abaturage b\u2019aka karere basigaye bakorera ku mubare mu bintu bitandukanye cyane cyane ibikorwa by\u2019iterambere birimo ubuhinzi akaba ariyo mpamvu avuga ko umuturage wahitamo guhinga amasaka yaba atazi kubara.<\/p>\n<p>Agira ati : \u00bbUmuturage uzi kubara azahinga ibigori, ibishyimbo n\u2019ibindi byera vuba naho uwahitamo guhinga amasaka yaba ataremenye kubara neza \u00bb.<\/p>\n<p>Kangwagye avuze ibi nyuma y\u2019uko bamwe mu baturage bo muri aka karere ka Rulindo binubiye ko babujijwe guhingwa amasaka bagategekwa guhinga ibigori muri gahunda yo guhuza ubutaka.<\/p>\n<p>Aba baturage bavuga ko bategetswe guhinga ibigori aho guhinga   amasaka kandi ngo hari ahari ubutaka budakwiranye n\u2019ibigori,  bakaba  basaba ubuyobozi kubareka bakazagira aho bahinga amasaka.<\/p>\n<p>Bavuga kandi ko igihingwa cy\u2019ibigori gisaba ubutaka burebure n\u2019ikirere kiza kugira ngo cyere neza ariko ngo amasaka yo atanga umusaruro adasabye  ibintu byinshi.<\/p>\n<p>Kuri iki kibazo, Umuyobozi w\u2019Akarere ka Rulindo avuga ko abaturage bose atariko babibona ngo kuko abenshi bamaze kubona ko akamaro ko guhinga ibigori ku buryo muri iki gihe umubare w\u2019abafata imbuto y\u2019ibigori umaze kwikuba  kabiri.<\/p>\n<p>Ikindi yagarutseho ngo n\u2019uko abaturage bagomba kumenya ko amasaka atinda kwera n\u2019isoko ryayo rikaba ritaboneka mu gihe  kugeza ubu ibigori bifite isoko rifatika.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Iby\u2019amasaka ni ukweza ugashigisha, andi ukikorera ugashyira abavandimwe, muri make igihingwa cy\u2019amasaka ntigisubiza ibibazo by\u2019iterambere&#8221;.<\/p>\n<p>Murasandonyi Rafael, Ushinzwe ubuhinzi  mu Karere ka Rulindo avuga ko amasaka n\u2019ibigori ari ibihingwa bihuje byinshi, ku buryo aho amasaka yera n\u2019ibigori bihera, ikibazo kikaba ari uko bamenyereye guhinga amasaka dore ko anabaha icyo kunywa.<\/p>\n<p>Agira ati:\u201cIkibazo abo bahinzi bafite n\u2019imyumvire itarahinduka, kuko bamenyereye guhinga amasaka akabaha ibigage, bumva batabireka. Gusa ibigori twasanze aricyo gihingwa gishobora gutanga amafaranga kurusha amasaka niko kugihitamo\u201d.<\/p>\n<p>Mu kiganiro [Umuyobozi w\u2019Intara y\u2019Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, aherutse kugirana na IGIHE.com->http:\/\/igihe.com\/spip.php?article20242] yagarutse kuri gahunda yo guhingwa igihingwa kimwe imaze iminsi ishyirwamo ingufu hirya no hino mu gihugu avuga ko intara abereye umuyobozi itazihanganira uwo ari we wese ushaka guhinga mu kajagari.<\/p>\n<p>{{Hejuru ku ifoto: Kangwagye Justus}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuyobozi w\u2019Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko umuturage utabara ari we wahitamo guhinga amasaka kuko amasaka atinda kwera kandi n\u2019isoko ryayo rikaba ritaboneka.} Kangwagye avuga ko abaturage b\u2019aka karere basigaye bakorera ku mubare mu bintu bitandukanye cyane cyane ibikorwa by\u2019iterambere birimo ubuhinzi akaba ariyo mpamvu avuga ko umuturage wahitamo guhinga amasaka yaba atazi kubara. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20304","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20304","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20304"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20304\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20304"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20304"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20304"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20304"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20304"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}