{"id":20182,"date":"2012-01-17T07:10:57","date_gmt":"2012-01-17T07:10:57","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/uwicara-mu-modoka-ku-mwanya-w-imbere-hagati-nta-gaciro-yahawe\/"},"modified":"2012-01-17T13:18:28","modified_gmt":"2012-01-17T13:18:28","slug":"uwicara-mu-modoka-ku-mwanya-w-imbere-hagati-nta-gaciro-yahawe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/uwicara-mu-modoka-ku-mwanya-w-imbere-hagati-nta-gaciro-yahawe\/","title":{"rendered":"Uwicara mu modoka ku mwanya w\u2019imbere hagati nta gaciro yahawe"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bagenzi n\u2019abashoferi abatwara imodoka zitwara abantu rusange mu mujyi wa Kigali bavuga ko abakoze izi modoka batahaye agaciro umugenzi wicara imbere ku ntebe yo hagati.}<\/p>\n<p>Habimana Jean Claude, umushoferi ukora ku murongo wa ULK \u2013 kagugu avuga ko abantu bakoze iz\u2019imodoka batitaye ku buzima bw\u2019umugenzi wicara ku mwanya w&#8217;imbere hagati kuko batigeze bamushyiriraho umukandara umurinda nk\u2019abandi.<\/p>\n<p>Agira ati: &#8220;Sinzi impamvu iyi ntebe batayihaye umukandara, impanuka iramutse ibaye uhicaye ari we wabanza kwikubita mu kirahure.&#8221;<\/p>\n<p>Habimana avuga ko nk&#8217;abashoferi badashobora kubuza umuntu kwicara muri uyu mwanya ngo kuko iyo bagiye kubasoresha babasoresha bashinjingiye ku bagenzi batwara.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Twe nk\u2019abashoferi ntacyo twakora, ibi ni ibintu biba byaravuye mu ruganda bikoze bitya.&#8221;<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12274 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Habimana_Jean_Claude.jpg\" alt=\"Habimana Jean Claude\" \/><figcaption>Habimana Jean Claude<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ndagijimana Emmanuel umaze imyaka irindwi akora akazi k\u2019ubukomvayeri ku modoka zikorera mu mujyi wa Kigali avuga ko abona  no mu Rwanda badaha agaciro uyu mugenzi kuko ashinzwe umutekano wo mu muhanda baba bahangayikishijwe no kumenya niba umuyobozi w\u2019ikinyabiziga n\u2019uwicaye ku ruhande bambaye umukandara.<\/p>\n<p>Ati: &#8220;Wasanga bo batabona ko ubuzima bw\u2019uriya muntu buteye  impungenge.&#8221;<\/p>\n<p>Ndagijimana avuga ko iyo impanuka ibaye abantu b\u2019imbere bose bakomereka kimwe kandi ngo umuntu wo hagati niwe uhita  aca mu kirahure cy\u2019imbere akisanga hanze kuko nta kintu kimufasha.<\/p>\n<p>Nkundabagenzi Theodore wari uri mu modoka ya \u2018Hiace\u2019 bakunda kwita twegerana yicaye imbere hagati avuga ko iyo umuntu yicaye muri uyu mwanya aba yiteguye guhura n\u2019ibibazo igihe cyose haba habaye impanuka.<\/p>\n<p>Agira ati: &#8220;Bakagombye kujya bashyiraho umukandara ufata mu nda kuko ubu impanuka ibaye nijye wapfa bwa mbere.&#8221;<\/p>\n<p>Nkundagenzi avuga ko abantu bakora izi modaoka badaha agaciro abantu bicara muri iyi myanya.<\/p>\n<p>Ikindi kintu avuga n\u2019uko ngo usibye kuba umuntu wicara muri uyu mwanya atarakorewe umukandara ngo n\u2019umwanya ubwawo ukoze nabi kuko usanga uhicaye atabasha kurambura amaguru ndetse akanagenda abyigana n\u2019umushoferi.<\/p>\n<p>Agira ati: &#8220;Uyu mwanya urahagitse, agatebe ni gato , usanga umuntu ahekeranye n\u2019umushoferi.&#8221;<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko biba bibi cyane iyo ugize ibyago ukicara  muri uyu mwanya uri mu modoka nini zitwa\u2019coaster\u2019 ngo usanga ntaho gushyira amaguru hahari ukagenda uyahinnye imbere y\u2019agatebe cyangwa ukayashyira mu mwanya w\u2019uwicaye ku ruhande.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12275 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Nkundabagenzi_Theodore_yicaye_hagati.jpg\" alt=\"Nkundabagenzi Theodore yicaye hagati\" \/><figcaption>Nkundabagenzi Theodore yicaye hagati<\/figcaption><\/figure>\n<p>Uyu musore avuga ko kuri abakoze izi modoka za \u2018coaster\u2019bo bahaye agaciro umuntu umwe gusa ari we shoferi ngo kuko ari uwicara ku mwanya w\u2019imbere  hagati n\u2019uwicara ku ruhande batigeze bashyirirwaho imikandara.<\/p>\n<p>Chief Supt. Twahirwa C\u00e9l\u00e9stin, Umuyobozi w\u2019ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko imodoka zose ziva mu ruganda zifite mikandara ikwiye aho avuga ko intebe zose z\u2019imbere ziba zifite imikandara abatayambara akaba ari ubushaka bwabo.<\/p>\n<p>Twahirwa avuga kandi ko hari amabwiriza ategeka buri muntu wese kwambara umukadara.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu bagenzi n\u2019abashoferi abatwara imodoka zitwara abantu rusange mu mujyi wa Kigali bavuga ko abakoze izi modoka batahaye agaciro umugenzi wicara imbere ku ntebe yo hagati.} Habimana Jean Claude, umushoferi ukora ku murongo wa ULK \u2013 kagugu avuga ko abantu bakoze iz\u2019imodoka batitaye ku buzima bw\u2019umugenzi wicara ku mwanya w&#8217;imbere hagati kuko batigeze bamushyiriraho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20182","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20182","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20182"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20182\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20182"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20182"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20182"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20182"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20182"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}