{"id":20181,"date":"2012-01-17T06:57:32","date_gmt":"2012-01-17T06:57:32","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abakozi-ba-leta-baratangira-guhembwa-imishahara-mishya-muri-nyakanga\/"},"modified":"2012-01-17T06:54:47","modified_gmt":"2012-01-17T06:54:47","slug":"abakozi-ba-leta-baratangira-guhembwa-imishahara-mishya-muri-nyakanga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abakozi-ba-leta-baratangira-guhembwa-imishahara-mishya-muri-nyakanga\/","title":{"rendered":"Abakozi ba Leta baratangira guhembwa imishahara mishya muri Nyakanga"},"content":{"rendered":"<p>{Imishahara mishya y\u2019abakozi ba Leta bazatangira kuyifata muri Nyakanga usibye abarimu bazatangira kuyafata muri Mutarama 2012.}<\/p>\n<p>Mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru Minisitiri w\u2019abakozi ba Leta n\u2019umurimo Anastase Murekezi yavuze ko Inama y\u2019Abaminisitiri yateranye kuya 13 Mutarama yemeje ko  hongerwa imishahara ku bakozi ba Leta kugira ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije.<\/p>\n<p>Yavuze ko ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Nyakanga usibye abarimu bafite impamyabumenyi ya A2 bazongererwa 10% by\u2019umushahara wabo muri Mutarama 2012 nk&#8217;uko bigenwa na Politiki nshya y\u2019imishahara y\u2019abakozi ba Leta.<\/p>\n<p>Abakozi ba Leta umushahara wabo uziyongera; usibye abakozi ba Leta basanzwe bafite umushahara uri hejuru, ni ukuvuga abakozi bakora mu bigo bya Leta basazwe bahemberwa kuri index value ya 400 na 500 bazaguma ku mushahara wabo; ariko bajye bazamuka mu ntera.<\/p>\n<p>{{Guhembwa umushahara muto bituma abakozi bata akazi}}<\/p>\n<p>Minisitiri Murekezi ati: &#8220;Iyo umusaruro w&#8217;igihugu uzamutse bivuze ko n\u2019abakozi nabo bagomba kongererwa umushahara.&#8221;<\/p>\n<p>Yavuze ko kongera imishahara mishya bijyana n\u2019umusaruro abakozi batanga mu kazi kabo, bitewe n\u2019imihigo bahiga. Guhera muri 2006, agaciro k\u2019umushahara kagiye kagabanyuka ku buryo kageze kuri 37% abakozi bagera kuri 16% bavuye ku mirimo yabo bitewe no guhabwa umushara muto, ibi bikaba byarateye  icyugazi mu bakozi. <\/p>\n<p>{{Ibigo bihemba neza nibyo bigira abakozi babirambamo}}<\/p>\n<p>Minisitiri Murekezi yavuze ko impamvu ibigo bihemba neza abakozi babo baharamba  biterwa n\u2019uko abayobozi bibyo bigo bafata neza abakozi babo bigatuma abakozi nabo batajarajara hirya no hino bahindagura imirimo.<\/p>\n<p>{{Kongera umushahara bijyana n\u2019amikoro y\u2019igihugu}}<\/p>\n<p>Murekezi avuga ko kongera umushahara w\u2019abakozi ba leta biterwa n\u2019amikoro y\u2019igihugu, iyo ubukungu bwiyongera n\u2019umushahara uriyongera. Gukora neza nabyo biri mu bituma umukozi azamurwa mu ntera n\u2019umushahara ukiyongera.<\/p>\n<p>{{Abasirikare n\u2019abarimu bazamuwe mu ntera nabo}}<\/p>\n<p>Kuba imishahara itaragiye izamuka mu myaka 5 ishize byatewe n\u2019amikoro make y\u2019igihugu. Abarimu n\u2019abasirikare nabo ntibibagiranywe kuko abarimu bazatangira guhembwa umushahara mushya muri uku kwezi kwa Mutarama mu gihe abandi bakozi ba leta bazatangira guhebwa umushahara mushya mu kwezi kwa karindwi.<\/p>\n<p>{{Guhuza imishahara n\u2019ubuzima bwo hanze biragoye}}<\/p>\n<p>Minisitiri Murekezi yagize ati: &#8220;Guhuza imishahara n\u2019ubuzima bwo hanze aha bwa buri munsi biragoye.&#8221;<\/p>\n<p>Yavuze ko  bitewe n\u2019ubwiyongere bw\u2019ubukungu bw\u2019igihugu umushahara ujyana nabwo.<\/p>\n<p>{{Abarimu batarahembwa ibirarane bigera ku myaka 10 }} <\/p>\n<p>Minisitiri Murekezi avuga ko abarimu bafitiwe ibirarane by\u2019imyaka irenga 10 bagiye kubyishyurwa kuko leta yize uburyo yakemura ikibazo cyabo. <\/p>\n<p>Minisitiri w\u2019abakozi ba Leta n\u2019umurimo yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bagiye kugikemura vuba aha ku buryo hari n\u2019abatangiye kuyabona.<\/p>\n<p>Yagize ati: &#8220;Muri uno mwaka hazabaho impinduka nini cyane ku bijyanye n\u2019imibereho myiza ya mwarimu.&#8221;<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2006 habayeho ubusumbane mu mishahara<br \/>\nMu mirongo ngenderwaho igena imishahara y\u2019abakozi ba leta mu mwaka wa 2006 yagaragaje ko  habayeho ubusumbane mu mishahara hagati y\u2019Abakozi ba za Minisiteri n\u2019ab\u2019ibigo bya Leta; Umubare mu nini w\u2019abakozi ba Leta badatinda mu kazi ka Leta(high turnover) mu butegetsi bwite bwa Leta no mu Nzego z\u2019ibanze; kutiyongera kw\u2019imishahara ( pay stagnation) y\u2019abakozi ba leta mu myaka itandatu ishize.<\/p>\n<p>{{Politiki shya y\u2019imishahara no gucunga abakozi ba Leta}}<\/p>\n<p>Minisitiri Murekezi avuga ko muri Politiki shya y\u2019imishahara no gucunga abakozi ba Leta kugira ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije; harimo kuringaniza imishahara ku bakozi bakora akazi kangana; gushyiraho uburyo bunoze kandi buciye mu mucyo bwo gushyiraho no gucunga imishahara n\u2019ibindi bihembo; kugena imishahara ku bakozi ba Leta mu bushobozi bw\u2019ubukungu bw\u2019igihugu; gushimira abakozi ba Leta b\u2019indashyikirwa.<\/p>\n<p>Mu gihe cy\u2019imyaka itandatu iri mbere uhereye muri uyu mwaka w\u2019ingengo y\u2019imari mwa 2011\/2012 kugeza mu mwaka w\u2019ingengo y\u2019imari wa 2016\/2017, imishahara y\u2019abakozi ba Leta izagenda yiyongera.<\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda yaherukaga kongera imishahara y\u2019abakozi  mu mwaka wa 2005.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Imishahara mishya y\u2019abakozi ba Leta bazatangira kuyifata muri Nyakanga usibye abarimu bazatangira kuyafata muri Mutarama 2012.} Mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru Minisitiri w\u2019abakozi ba Leta n\u2019umurimo Anastase Murekezi yavuze ko Inama y\u2019Abaminisitiri yateranye kuya 13 Mutarama yemeje ko hongerwa imishahara ku bakozi ba Leta kugira ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije. Yavuze ko ibi bizatangira gushyirwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-20181","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20181","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20181"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20181\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20181"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20181"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20181"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20181"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20181"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}