{"id":20180,"date":"2012-01-16T21:56:50","date_gmt":"2012-01-16T21:56:50","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/u-rwanda-rwashyikirijwe-dosiye-ya-uwinkindi-jean-bosco\/"},"modified":"2012-01-17T08:01:36","modified_gmt":"2012-01-17T08:01:36","slug":"u-rwanda-rwashyikirijwe-dosiye-ya-uwinkindi-jean-bosco","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/u-rwanda-rwashyikirijwe-dosiye-ya-uwinkindi-jean-bosco\/","title":{"rendered":"U Rwanda rwashyikirijwe dosiye ya Uwinkindi Jean Bosco"},"content":{"rendered":"<p>{Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama, Umushinjacyaha mukuru w\u2019 urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda (TPIR) yashyikirije ubushinjacyaha bw\u2019u Rwanda dosiye ya Jean Bosco Uwinkindi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.}<\/p>\n<p>Umushinjacyaha Mukuru w\u2019 u Rwanda, Ngoga Martin yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu mateka y\u2019 ubutabera bw\u2019 u Rwanda. Yagize ati:\u201dTwavuye aho nta bucamanza bwari buhari ahubwo dufite abagororwa gusa, ubu tugeze aho umuryango mpuzamahanga ubinyujije muri TPIR udushyikiriza dosiye za bamwe mu banyabyaha. Dufitiwe icyizere.\u201d<\/p>\n<p>Ngoga yasobanuye ko iyi ari intambwe ya mbere kandi bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo bace imanza zitabera, ati:\u201dTuzakora ibishoboka byose mu kudakora amakosa.\u201d Yongeyeho ko ibi bikwiye kuba gihamya y\u2019 uko mu Rwanda nta yicarubozo rihaba nk&#8217;uko bivugwa na bamwe.<\/p>\n<p>Umushinjacyaha mukuru wa TPIR, Boubacar Jallow yatangaje ko ubutabera bw\u2019 u Rwanda bwagaragaje intambwe mu kwivugurura, ati: &#8220;U Rwanda rwagize impinduka mu butabera, harimo gukuraho igihano cy\u2019 urupfu, kubaka ubushobozi hakorwa amahugurwa n\u2019 ibindi byinshi,\u2026Ibi nibyo byatumye tubugirira icyizere ko bashobora guca uru rubanza.&#8221;<\/p>\n<p>Yongeyeho ko kohereza dosiye ya Uwinkindi Jean Bosco mu Rwanda ari intambwe ikomeye ku Rwanda ndetse no ku bantu bose bashyigikiye kurwanya umuco wo kudahana.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12229 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Uwinkindi_dossier_6.jpg\" alt=\"Umushinjacyaha Mukuru wa TPIR avuga impamvu bahaye dosiye u Rwanda\" \/><figcaption>Umushinjacyaha Mukuru wa TPIR avuga impamvu bahaye dosiye u Rwanda<\/figcaption><\/figure>\n<p>Uwinkindi ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry\u2019Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngali, cyane cyane abo mu itorero ry\u2019Abapantekote yari abereye umushumba  bari baje guhungira muri urwo rusengero maze akabashumuriza interahamwe ngo zibice ndetse bamwe bagatabwa mu byobo ari bazima. <\/p>\n<p>Nk&#8217;uko bitangazwa n\u2019 umushinjacyaha mukuru wa TPIR, kugeza ubu hari abandi 3  u Rwanda rwasabye ko bakoherezwa iwabo kandi mu mpera z\u2019 uku kwezi hari abandi bane bazaba bamaze gusabwa n\u2019 ubushinjacyaha bw\u2019 u Rwanda.<\/p>\n<p>Uwinkindi Jean Bosco abaye uwa mbere woherejwe n\u2019 urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ngo aze kuburanishirizwa iwabo. <\/p>\n<p>Uwo mugabo w\u2019 imyaka 60 yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda tariki 30 Kamena umwaka wa 2010.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12231 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Uwinkindi_dossier_3.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12231 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Uwinkindi_dossier_3.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12232 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Uwinkindi_dossier_2_1_.jpg\" alt=\"Umushinjacyaha Mukuru Jallow ashyikiriza Umushinjacyaha Mukuru Ngoga dosiye ya Uwinkindi\" \/><figcaption>Umushinjacyaha Mukuru Jallow ashyikiriza Umushinjacyaha Mukuru Ngoga dosiye ya Uwinkindi<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Foto: Cyril NDEGEYA}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama, Umushinjacyaha mukuru w\u2019 urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda (TPIR) yashyikirije ubushinjacyaha bw\u2019u Rwanda dosiye ya Jean Bosco Uwinkindi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.} Umushinjacyaha Mukuru w\u2019 u Rwanda, Ngoga Martin yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu mateka y\u2019 ubutabera bw\u2019 u [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11940],"hashtag":[],"class_list":["post-20180","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-samuel-ishimwe"],"bylines":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11940,"name":"Samuel Ishimwe","slug":"samuel-ishimwe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2924,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20180","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20180"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20180\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20180"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20180"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20180"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20180"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20180"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}