{"id":20179,"date":"2012-01-16T21:18:18","date_gmt":"2012-01-16T21:18:18","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mu-rukiko-ntaganda-yisobanuye-ku-mvugo-zisesereza-ashinjwa\/"},"modified":"2012-01-16T21:16:53","modified_gmt":"2012-01-16T21:16:53","slug":"mu-rukiko-ntaganda-yisobanuye-ku-mvugo-zisesereza-ashinjwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/mu-rukiko-ntaganda-yisobanuye-ku-mvugo-zisesereza-ashinjwa\/","title":{"rendered":"Mu rukiko, Ntaganda yisobanuye ku mvugo zisesereza ashinjwa"},"content":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wa mbere mu Rukiko rw\u2019Ikirenga  habereye urubanza rw\u2019ubujurire rwa Ntaganda Bernard wajuriraga igihano yakatiwe n\u2019Urukiko Rukuru, aho yisobanuye ku mvugo zisesereza ashinjwa kuba yaravuze zirimo amacakubiri no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi.}<\/p>\n<p>Ntaganda yajuriraga igihano yakatiwe n\u2019urukiko rukuru rwa repubulika cy\u2019igifungo cy\u2019imyaka ine n\u2019ihazabu y\u2019ibihumbi 100 by\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwerekanye ibyaha Ntaganda akurikiranyweho birimo guhungabanya umudendezo w\u2019igihugu, amacakubiri no gukora imyigaragambyo itemewe. <\/p>\n<p>Mu mvugo yavuze akurikiranyweho harimo kunenga gahunda y\u2019Umurenge SACCO, aho ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganda yatangaje ko iyi gahunda ari mbi kuko abaturage basabwa kuzigama kandi badafite ubushobozi buhagije; ibi ngo sibyo kuko iyi gahunda ari ingenzi kuko n\u2019umuturage yabasha kuzigama amafaranga adakoresha<\/p>\n<p>Umushinjacyaha yagize ati: \u201cIyi gahunda ni nziza kuko n\u2019iyo umuturage yasabwa kuzigama n\u2019amafaranga 100 afite nta kibazo\u201d.<\/p>\n<p>Kuri ibi Ntaganda yabihakanye ahubwo yavuze ko yabitangaje agendeye ku bitekerezo bye nyuma y\u2019isesengura yikoreye ko abakozi ba SACCO bakora nabi.<\/p>\n<p>Ku bijyanye n\u2019imvugo yatangaje zamamaza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi abaturage harimo kuba Ntaganda yaravuze ngo: \u201cTura tugabane niwanga bimeneke.\u201d  Aha ubushinjacyaha buvuga ko ari imvugo zitera abaturage gutekereza nabi ku buyobozi, harimo no kubagumura; ariko Ntaganda we yavuze ko atari byo kuko abatangabuhamya mu rubanza rwe bamubeshyeye, ngo ntabwo yari kuvuga aya magambo mbere y\u2019amatora kuko bitemewe kwiyamamaza mbere y\u2019amatora.<\/p>\n<p>Kuya 11 Gashyantare 2011, nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Ntaganda gufungwa imyaka ine n\u2019ihazabu y\u2019ibihumbi ijana, naho abo bareganwaga bacibwa ihazabu y\u2019amafaranga ibihumbi ijana buri umwe. <\/p>\n<p>Ubu bujurire buzakomeza ku itariki 5 Werurwe 2012, aho ubucamanza bwasabye impande zombi ari ubushinjacyaha no ku ruhande rw\u2019uregwa ariwe Ntaganda ko bagomba kuza banditse ibisobanuro byabo.<\/p>\n<p>Kuri uyu wa mbere kandi hasubitswe urubanza rwa Ingabire Victoire aho ruzaba ku itariki 13 Gashyantare 2012 kugirango impapuro zizifashishwa muri uru rubanza zizabe zakorewe isemura zikuwe mu rurimi rw\u2019igiholandi zishyirwe mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuri uyu wa mbere mu Rukiko rw\u2019Ikirenga habereye urubanza rw\u2019ubujurire rwa Ntaganda Bernard wajuriraga igihano yakatiwe n\u2019Urukiko Rukuru, aho yisobanuye ku mvugo zisesereza ashinjwa kuba yaravuze zirimo amacakubiri no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi.} Ntaganda yajuriraga igihano yakatiwe n\u2019urukiko rukuru rwa repubulika cy\u2019igifungo cy\u2019imyaka ine n\u2019ihazabu y\u2019ibihumbi 100 by\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda. Ubushinjacyaha bwerekanye ibyaha Ntaganda akurikiranyweho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11210],"hashtag":[],"class_list":["post-20179","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-migisha-magnifique"],"bylines":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11210,"name":"MIGISHA MAGNIFIQUE","slug":"migisha-magnifique","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3132,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20179","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20179"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20179\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20179"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20179"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20179"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20179"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20179"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}