{"id":20177,"date":"2012-01-16T18:08:41","date_gmt":"2012-01-16T18:08:41","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ingoma-i-rwanda-igice-cya-xi\/"},"modified":"2012-01-16T18:21:46","modified_gmt":"2012-01-16T18:21:46","slug":"ingoma-i-rwanda-igice-cya-xi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ingoma-i-rwanda-igice-cya-xi\/","title":{"rendered":"Ingoma i Rwanda (Igice cya XI)"},"content":{"rendered":"<p>{Nkuko twabibateguje mu gice cya cumi, tugiye kwinjira mu gice cy\u2019amateka maremare y\u2019Iremwa ry\u2019Ingoma. Amateka n\u2019imiterere y\u2019ingoma tukaba tugiye kuyava i Muzi tukazayagera i Muzingo. Turacyari  ku ngingo nkuru twise \u201cUmwanya w\u2019Ingoma\u201d izagira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n\u2019Umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere. Tukaba tugiye kurebera hamwe agace gato kitwa  \u201cAmazina y\u2019ahantu n\u2019abantu afite igisanira k\u2019ingoma\u201d}<\/p>\n<p>{{Amazina y\u2019Abantu n\u2019ahantu afite igisanira k\u2019Ingoma}}<\/p>\n<p>Uretse imigani  igenura ingoma, hakabaho n\u2019amazina yitirirwa ingoma agasa n\u2019asesengura isano abantu bajya kugirana n\u2019ingoma cyangwa se n\u2019abagenga gihugu mbese n\u2019ayo mazina  umuntu akaba yavuga ko nayo yagenewe kugenura, kuninura, umuco uhuza ugasanganya abaturage n\u2019abategetsi. Ayo mazina y\u2019abantu yitirirwa ingoma ni nk\u2019aya:<\/p>\n<p>&#8211; Bihubi\t&#8211; Gashako\t&#8211; Simparingoma<br \/>\n&#8211; Abiyingoma\t&#8211; Muberangoma\t&#8211; Muramyangoma<br \/>\n&#8211; Ndengeyingoma\t&#8211; Ngarukiyingoma\t&#8211; Mukerangoma<br \/>\n&#8211; Ngaruyingoma\t&#8211; Ngomirakiza\t&#8211; Ngomanzungu<br \/>\n&#8211; Nseguyingoma\t&#8211; Ngomiraronka\t&#8211; Ngomijana<br \/>\n&#8211; Mujawingoma\t&#8211; Ruvuzashakwe\t&#8211; Vuningoma<br \/>\n&#8211; Mukomashakwe\t&#8211; Ukozivuze\t&#8211; Nyirarwoga<br \/>\n&#8211; Nkuriyingoma\t &#8211; Ngomiganje\t&#8211; Ngomituje<\/p>\n<p>Nkuko twabivuze, si abantu gusa bitirirwa ingoma ahubwo hari n\u2019amazina y\u2019ahantu n\u2019imisozi hitirirwa ingoma. Ayo mazina y\u2019ahantu ni nk\u2019aha:<\/p>\n<p>&#8211; Ngoma   ya Butare mu  mujyi (Akarere ka Huye)<br \/>\n&#8211; Ngoma  ya Komini Karama ku Gikongoro (Mu Karere ka Nyamagabe)<br \/>\n&#8211; Ngoma  ya Komini Bwakira ku Kibuye (Akarere ka Karongi)<br \/>\n&#8211; Ngoma  ya  Nyanza muri Komini Gishamvu I Butare (Mu Karere ka Nyanza)<br \/>\n&#8211; Ngoma ya Gisenyi ari nayo Abanyekongo bise Goma (muri Kongo)<br \/>\n&#8211; Ivugangoma  ho muri Komini Bwakira ku Kibuye (Mukarere ka Karongi)<br \/>\n&#8211; Kigoma ho muri Komini Kigoma I Gitarama (mu Karere ka Ruhango ) hakaba na Ngoma  yo muri Komini Mugina (Mu karere ka Kamonyi )<br \/>\n-Rwoga ya Komini  Masango I Gitarama (mu Karere ka Ruhango )<\/p>\n<p>  Rwoga yari ingabe yasimbuwe na Kalinga, Abanyabungo bamaze kuyinyaga<\/p>\n<p>&#8211; Kiyanza cy\u2019ingoma muri Komini Mugambazi i Kigali (mu Karere ka Rulindo), habaga  ingoma Muhabura yibutsaga ubwihugiko bwa Yuhi Gahima ku Karambo ka Rukore ho mu Busigi hateganye na Paruwasi ya Rulindo<\/p>\n<p>&#8211; Ruhindangoma hafi ya Rucuro muri Kongo, abiru b\u2019Abacyuriro bahagiraga  ingoma bavugirizaga umwami w\u2019u Rwanda iyo yarambagiraga muri ako Karere.<\/p>\n<p>Ibi biratwereka y&#8217;uko ingoma zizwi mu bantu  no mu bintu; twavuga ko bisangiye amazina agenura cyangwa se aranga umuco w\u2019abantu  n\u2019uw\u2019ahantu, ari nawo dukunda kwita umuco w\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Mu nkuru itaha ikubiye muri iyi ngingo nkuru \u201cUmwanya w\u2019Ingoma\u201d tuzabageza inkuru ivuga \u201cIngoma mu nkoresho z\u2019impuzamuriri nyarwanda\u201d<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nkuko twabibateguje mu gice cya cumi, tugiye kwinjira mu gice cy\u2019amateka maremare y\u2019Iremwa ry\u2019Ingoma. Amateka n\u2019imiterere y\u2019ingoma tukaba tugiye kuyava i Muzi tukazayagera i Muzingo. Turacyari ku ngingo nkuru twise \u201cUmwanya w\u2019Ingoma\u201d izagira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n\u2019Umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere. Tukaba tugiye kurebera hamwe agace gato kitwa \u201cAmazina [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9149],"tags":[16770],"byline":[12907],"hashtag":[],"class_list":["post-20177","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amateka","tag-homenews","byline-nsanzabera-jean-de-dieu"],"bylines":[{"id":12907,"name":"NSANZABERA Jean de Dieu","slug":"nsanzabera-jean-de-dieu","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3076,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12907,"name":"NSANZABERA Jean de Dieu","slug":"nsanzabera-jean-de-dieu","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3076,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20177","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20177"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20177\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20177"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20177"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20177"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20177"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20177"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}