{"id":20176,"date":"2012-01-16T18:20:00","date_gmt":"2012-01-16T18:20:00","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/lick-lick-yerekeje-muri-amerika-kwiga\/"},"modified":"2012-01-16T23:25:34","modified_gmt":"2012-01-16T23:25:34","slug":"lick-lick-yerekeje-muri-amerika-kwiga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/lick-lick-yerekeje-muri-amerika-kwiga\/","title":{"rendered":"Lick Lick yerekeje muri Amerika kwiga"},"content":{"rendered":"<p>{Ahagana saa munani z\u2019amanywa zo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2012, nibwo utunganya umuziki Lick Lick, yerekeje mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika ajyanywe n\u2019impamvu z\u2019amasomo.}<\/p>\n<p>Mu kiganiro n\u2019umuvandimwe we Josue Kalinijabo wanamuherekeje ku kibuga cy\u2019indege yatangarije IGIHE.com ko Lick Lick azamara imyaka itatu muri Amerika yiga ibijyanye na muzika.<\/p>\n<p>Uyu muvandimwe wa Lick Lick yakomeje avuga ko mukuru we  ari we wagize uruhare runini mu kwishakira ishuri n\u2019uburyo yagera aho agomba kwigira, atari umunyamakuru Murenzi cyangwa abahanzi Meddy na K8 Kavuyo nk\u2019uko hari abantu bakunze kubivuga, gusa akavuga ko bari basanzwe bavugana cyane nk\u2019inshuti ze za hafi kandi ziri ku mugabane yateganyaga kwigaho.<\/p>\n<p>Kitoko, umwe mu bahanzi bakoranye na Lick Lick yatangarije IGIHE.com ko uyu mu producer yifuje kujya kera muri Amerika nk\u2019uko yakundaga kubimubwira mu biganiro bagiranaga. Yagize ati:\u201dYajyaga ambwira ko azerekeza muri Amerika kwiga iby\u2019umuziki kuva tutarakorana n\u2019indirimbo &#8220;Bella&#8221; numvaga abyishimira\u201d.<\/p>\n<p>Kitoko avuga kandi ko n\u2019ubwo hari ibihangano agiye atararangiza kumukorera nta kibazo bizateza kuko ari we  utarakunze kubona umwanya ngo ajye kubirangiza. Akanishimira kandi ko agiye kwiyungura ubumenyi akazagaruka hari byinshi ahindura mu muziki nyarwanda.<\/p>\n<p>Lick Lick akimara kugenda, abahanzi batandukanye bamwifurije  kuzagira amahirwe mu rugendo rwe, babinyujije kuri Facebook. Urugero ni nka Kamichi wagize uti:\u201dBye bye Lick Lick, uri mu bantu ba mbere bangiriye akamaro kuva navuka. Ndizera ko tuzabonana mu gihe kizaza\u201d. <\/p>\n<p>Naho Uncle Austin we yagize ati:\u201dBye Lick Lick, urugendo rwiza kandi nzagukumbura mbure uko ngira tuu\u2026\u201d. Umuhanzi Passy wo muri TNP we yagize ati:\u201dWarakoze cyane umusaza Lick, kandi Imana izabane nawe\u201d.<\/p>\n<p>Ku rukuta  rwa Facebook ye, Lick Lick yasize atangaje indirimbo 10 yakoze zamushimishije kurusha izindi. Izo akaba ari Bella ya Dream Boyz na Kitoko, Aho Ruzingiye ya Kamichi, Mumutashye ya Dream Boyz na Jay Polly, Ibihe Byose ya Uncle Austin, Mama Rwanda ya Fireman na Kamichi, That Love ya Two 4Real na Ozzy, Iwacu ya Jay Polly na Nkutekerezaho ya Mako Nikoshwa.<\/p>\n<p>Uretse Producer Lick Lick ugiye muri Amerika, mu minsi ya vuba na mugenzi we Producer Pastor P azerekeza mu gihugu cy\u2019u Bufaransa gukomerezayo umurimo yari asanzwe akorera mu Rwanda wo gutunganya umuziki.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ahagana saa munani z\u2019amanywa zo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2012, nibwo utunganya umuziki Lick Lick, yerekeje mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika ajyanywe n\u2019impamvu z\u2019amasomo.} Mu kiganiro n\u2019umuvandimwe we Josue Kalinijabo wanamuherekeje ku kibuga cy\u2019indege yatangarije IGIHE.com ko Lick Lick azamara imyaka itatu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9138],"tags":[16770,16789],"byline":[11447],"hashtag":[],"class_list":["post-20176","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muzika","tag-homenews","tag-s_singers","byline-richard-irakoze"],"bylines":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11447,"name":"Richard IRAKOZE","slug":"richard-irakoze","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20176","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20176"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20176\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20176"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20176"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20176"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20176"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20176"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}