{"id":20175,"date":"2012-01-16T17:38:33","date_gmt":"2012-01-16T17:38:33","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abanyamayaga-bamenye-kubyaza-inyanya-umusaruro\/"},"modified":"2012-01-16T17:39:31","modified_gmt":"2012-01-16T17:39:31","slug":"abanyamayaga-bamenye-kubyaza-inyanya-umusaruro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abanyamayaga-bamenye-kubyaza-inyanya-umusaruro\/","title":{"rendered":"Abanyamayaga bamenye kubyaza inyanya umusaruro"},"content":{"rendered":"<p>{Umushinga w\u2019Amayaga wizihije isabukuru y\u2019umwaka umwe umaze ushinzwe ari nako unafasha abatuye icyaro, mu bikorwa by\u2019iterambere. Bamwe muri abo baturage ubu bahuguwe kubyaza inyanya umusaruro.}<\/p>\n<p>Uyu muryango udaharanira inyungu ufite gahunda yo guteza imbere akarere k\u2019Amayaga. Ibirori byo kwizihiza isavukuru y\u2019umwaka umwe umaze ushinzwe byahuriranye n\u2019imuhango wo gusoza amahugurwa yo kurwanya ruswa n\u2019akarengane yakorewe abayobozi 101 bo mu nzego z\u2019ibanze bo mu Mirenge ya Muyira, Ntyazo na Kibilizi, n\u2019amahugurwa y\u2019urubyiruko 25 mu gutunganya inyanya mo ketchup na Konfitire.<\/p>\n<p>Amahugurwa yo kurwanya ruswa yateguwe na AIPD (Amayaga Integrated Project for Development) ku bufatanye n\u2019Urwego rw\u2019Umuvunyi naho ayo gutunganya inyanya yateguwe ku bufatanye n\u2019Ikigo cy\u2019Ubudage Gishinzwe Iterambere GIZ, hamwe n\u2019Ikigo Nyarwanda gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA.<\/p>\n<p>Uwo muhango wabereye  I Busoro mu Karere ka Nyanza witabiriwe n\u2019abaturage banyuranye,harimo abanyamuryango b\u2019amakoperative akorana na AIPD.<\/p>\n<p>Nzaramba yongeyeho ko mu gihe cy\u2019umwaka AIPD  itangiye imaze gukora byinshi,  harimo no gushyiraho ikigo gito cy\u2019ishoramari gifite umushinga wo gushyiraho uruganda runini rutunganya inyanya, kuri ubu hakaba hararangiye gukorwa kechup na konfitire (Confiture), ari nabyo urwo rubyiruko rwahuguwemo ibyo bikazafasha AIPD kugera ku nshingano zayo.<\/p>\n<p>Uwari uhagarariye Urwego rw\u2019Umuvunyi Rumaziminsi Ntagwabira Seraphin ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane muri urwo rwego, yibanze ku gusobanura ububi bwa ruswa n\u2019ingamba igihugu gifite mu kuyikumira no kuyirwanya.<\/p>\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Busoro NKUNDIYE Jean Pierre wari uhagarariye ubuyobozi bw\u2019Akarere, yashimye cyane Ubuyobozi Bwa AIPD n\u2019intambwe bumaze gutera mu Mayaga, yongeyeho ko amahugurwa nk\u2019ayo iyo ateguwe atagomba kuba amasigaracyicaro. Yagize ati:\u201d Aya mahugurwa nimuyabyaze umusaruro baba ari abahuguwe ku kurwanya ruswa n\u2019akarengane, cyangwa se mu gutunganya inyanya\u201d.<\/p>\n<p>Umwe mubahuguwe Ndimubandi Jean Nepomuscene, yagize ati:\u201dAya mahugurwa yangiriye akamaro kuko ahanini ibyo twahuguwemo bitandukanye cyane n\u2019ibyo twakoraga tuzi ko ari umuco\u201d.<\/p>\n<p>Naho Mutegwaraba Marie Claire wahuguwe ku gutunganya inyanya, we yavuze ko hari ibyo bajyaga babona mu maduka manini batazi ko nabo babyikorera. Yagize ati:\u201dUbu najye mfite ubushobozi bwo kwikorera confiture na ketchup by\u2019inyanya nkabikorera mu rugo cyangwa nkabigurisha.\u201d<\/p>\n<p>Uwo muhango kandi waranzwe no gutanga impano z\u2019ishimo ku bateye inkunga amahugurwa, Urwego rw\u2019Umuvunyi, Ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Nyanza nk\u2019Umufatanyabikorwa ,Ikigo cy\u2019igihugu Gishinzwe Ubumenyingiro WDA na GIZ .<\/p>\n<p>AIPD ni umuryango washinzwe n\u2019Urubyiruko nyuma y\u2019umubonano na Perezida wa Repubulika, ubwo yabashishikarizaga kwita ku iterambere ry\u2019umuturage wo mu cyaro, gahunda za AIPD zikubiye mu ntego 3 arizo: kuzamura Amakoperative yo mu cyaro, kurwanya ruswa n\u2019akarengane, no Guteza imbere ikoranabuhanga mu cyaro.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umushinga w\u2019Amayaga wizihije isabukuru y\u2019umwaka umwe umaze ushinzwe ari nako unafasha abatuye icyaro, mu bikorwa by\u2019iterambere. Bamwe muri abo baturage ubu bahuguwe kubyaza inyanya umusaruro.} Uyu muryango udaharanira inyungu ufite gahunda yo guteza imbere akarere k\u2019Amayaga. Ibirori byo kwizihiza isavukuru y\u2019umwaka umwe umaze ushinzwe byahuriranye n\u2019imuhango wo gusoza amahugurwa yo kurwanya ruswa n\u2019akarengane yakorewe abayobozi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11245],"hashtag":[],"class_list":["post-20175","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-olivier-muhirwa"],"bylines":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11245,"name":"Olivier Muhirwa","slug":"olivier-muhirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2921,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20175","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20175"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20175\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20175"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20175"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20175"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20175"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20175"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}