{"id":20170,"date":"2012-01-16T13:03:33","date_gmt":"2012-01-16T13:03:33","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ku-myaka-79-aracyabasha-kudandaza-imyumbati\/"},"modified":"2012-01-16T13:02:36","modified_gmt":"2012-01-16T13:02:36","slug":"ku-myaka-79-aracyabasha-kudandaza-imyumbati","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ku-myaka-79-aracyabasha-kudandaza-imyumbati\/","title":{"rendered":"Ku myaka 79, aracyabasha kudandaza imyumbati"},"content":{"rendered":"<p>{Umusaza Karekezi Ph\u00e9neas w\u2019imyaka 79 y\u2019amavuko utuye mu Murenge wa Gashenyi,  Akarere ka Gakenke intara y\u2019Amajyaruguru akora ubucuruzi buciriritse mu rwego rwo kwishakira imibereho.}<\/p>\n<p>Karekezi wavutse mu w\u2019 1933 akora ubucuruzi bwo kudandaza imifungo y\u2019 imyumbati n\u2019 amateke mu isoko ryo kuri Base mu karere ka Rulindo. <\/p>\n<p>Uyu musaza avuga ko ubu bucuruzi butuma imibereho ye ya buri munsi ibasha kugenda neza, kuko iyo aje gucuruza (kudandaza ) adashobora gutaha amara masa ngo kuko umufungo umwe w\u2019imyumbati cyangwa uw\u2019amateke awugurisha amafaranga 200.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cN&#8217;ubwo nta nyungu nyinshi mbona, ariko nanone bindutira kwirirwa mu rugo kuko hano nshobora kuhakura icyo umugore aza guteka\u201d. <\/p>\n<p>Karekezi uvuga ko akora aka kazi kubera kwanga kugira uwo ategera amaboko, avuga ko amaze kwiteza imbere kuko ubu yanafunguje konti ashyiraho amafaranga azamufasha kwibeshaho mu gihe azaba atakibasha kugira icyo akora.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201c Ubu konti yanjye imaze kugeraho amafaranga 300.000 , nakuye mu dufaranga duke mbona tw\u2019 inyungu, n\u2019 ayo nkura mu kimina, kuko buri munsi w\u2019 isoko dutangamo umusanzu\u201d.<\/p>\n<p>Uyu musaza urema isoko rya Base buri wa gatatu n&#8217;uwa gatandatu anavuga ko ubu bucuruzi bumufasha cyane kuko buri mwaka abasha kwigurira ubwisungane mu kwivuza akanagurira umugore we.<\/p>\n<p>Gusa ariko n&#8217;ubwo Karekezi akora ubucuruzi bw\u2019ibikomoka ku buhinzi ngo ibyo acuruza arabirangura kuko we yamugaye atagishoboye kuba yajya mu murima ngo ahinge.<\/p>\n<p>Ati:\u2019\u2019Usibye kuba nta n\u2019imbaraga zihinga ngifite, ubu maze igihe kinini barambaze urwagashya ku buryo ntashobora kuba nakinisha guhinga\u201d.<\/p>\n<p>Uyu musaza wabyaye abana icumi bose bakaba barashatse ariko hakaba nta n\u2019umwe ugira icyo amuha kubera ko nabo ntacyo baba bamurushije kandi avuga ko akora uyu murimo mu rwego rwo kwirinda kwicara ku muhanda ngo asabirize abahisi n\u2019abagenzi. <\/p>\n<p>Ati: \u201cNakuze nzira ingeso yo gusabiriza, niyo mpamvu ubona nkibasha kugira icyo nkora \u201d.<\/p>\n<p>Icyakora ariko Karekezi avuga ko muri aka kazi ahura n\u2019imbogamizi yo kuba asabwa umusoro ungana n\u2019 uw\u2019 abacuruza ibintu bifite agaciro kanini, agasaba ababishinzwe ko bajya baka umuntu umusoro bakurikije agaciro k\u2019ibyo acuruza.<\/p>\n<p>Agira ati: \u201cBanyaka 400 kuri utu tuntu ncuruza, bikaba byatuma mpomba kuko hari ubwo biba byagenze nabi nkagurisha umufungo 100 cyangwa 150. Njye mbona nkatwe dupfundikanya bajya batwaka umusoro w\u2019amafaranga 200 kugira ngo tubone uko twizamura\u201d. <\/p>\n<p>Karekezi agira inama abantu bagifite imbaraga gukunda umurimo no gukora bazigama kugira ngo bateganyirize ejo habo. Abageze mu zabukuru bagifite agateke abakangurira gushakisha imirimo mito mito bakora bitewe n\u2019imbaraga za buri umwe aho kwirirwa bicaye cyangwa bategereje uwo basaba.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12224 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Karekezi_Pheneas.jpg\" alt=\"Karekezi Pheneas\" \/><figcaption>Karekezi Pheneas<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12226 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/yicaye_imbere_y_ibicuruzwa_bye.jpg\" alt=\"Yicaye imbere y&#039;ibicuruzwa bye\" \/><figcaption>Yicaye imbere y&#039;ibicuruzwa bye<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12225 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Arimo_gutanga_imyumbati.jpg\" alt=\"Arimo gutanga imyumbati\" \/><figcaption>Arimo gutanga imyumbati<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12223 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Agatabo_akoresha_mu_kwizigamira.jpg\" alt=\"Agatabo akoresha mu kwizigamira.\" \/><figcaption>Agatabo akoresha mu kwizigamira.<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umusaza Karekezi Ph\u00e9neas w\u2019imyaka 79 y\u2019amavuko utuye mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke intara y\u2019Amajyaruguru akora ubucuruzi buciriritse mu rwego rwo kwishakira imibereho.} Karekezi wavutse mu w\u2019 1933 akora ubucuruzi bwo kudandaza imifungo y\u2019 imyumbati n\u2019 amateke mu isoko ryo kuri Base mu karere ka Rulindo. Uyu musaza avuga ko ubu bucuruzi butuma imibereho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9127],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20170","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-utuntu-n-utundi","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20170","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20170"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20170\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20170"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20170"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20170"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20170"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20170"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}