{"id":20148,"date":"2012-01-15T21:41:33","date_gmt":"2012-01-15T21:41:33","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/igiciro-cya-lisansi-cyongeye-kumanuka-abagenzi-bo-bazibukwa-ryari\/"},"modified":"2012-01-16T10:36:14","modified_gmt":"2012-01-16T10:36:14","slug":"igiciro-cya-lisansi-cyongeye-kumanuka-abagenzi-bo-bazibukwa-ryari","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/igiciro-cya-lisansi-cyongeye-kumanuka-abagenzi-bo-bazibukwa-ryari\/","title":{"rendered":"Igiciro cya Lisansi  cyongeye kumanuka, abagenzi bo bazibukwa ryari?"},"content":{"rendered":"<p>{Inkuru nziza ku bakoresha ibinyabiziga n\u2019abakenera ibikomoka kuri peteroli ni uko igiciro cya lisansi na mazutu cyongeye kumanuka, ibi bigatangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2012, hose mu Rwanda.}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko tubikesha itangazo rya Minisitiri w\u2019Ubucuruzi n\u2019inganda, igiciro cya essence na mazutu cyamanutseho amafaranga 60 (ni ukuvuga 6 %) hafatiwe ku cyari gisanzweho cy\u2019amafaranga 1000 kuri litiro imwe. <\/p>\n<p>Mu itangazo rye, Minisitiri w\u2019ubucuruzi n\u2019inganda aramenyesha abantu bose ko igiciro cya mazutu na essence gihindutse ku buryo bukurikira :<\/p>\n<p>&#8211;\tIgiciro fatizo cya Essence i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 940 kuri litiro.<br \/>\n&#8211;\tIgiciro fatizo cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 940 kuri litiro.<\/p>\n<p>Itangazo rya Minisitiri rikomeza rivuga ko iri gabanuka ry\u2019ibiciro  ryashobotse kubera ko Leta yongeye kugabanya imisoro ifatwa ku bikomoka kuri peteroli kuva kuri uyu wa 16 Mutarama 2012, hakaba kandi harabayeho n\u2019igabanuka rito ry\u2019ibikomoka kuri peteroli ku masoko mpuzamahanga.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12180 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/1703392078_06b2553f9f_z.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<p>{{Ibiciro bya transport byo bizamanuka ryari, bigenze bite?}}<\/p>\n<p>Ni ku nshuro ya kane mu Rwanda ibiciro by\u2019ibikomoka kuri peteroli bigabanutse mu gihe kitarenze amezi atandatu, ariko kandi nta na rimwe muri ayo mezi ibiciro byishyurwa n\u2019abagenzi ku ngendo zinyuranye bakora haba mu mujyi wa Kigali no mu ntara byigeze bimanuka.<\/p>\n<p>Abagenzi bibaza impamvu uko lisansi na mazutu bizamutse bazamurirwaho ibiciro igitaraganya, ariko habaho kumanuka kw\u2019ibikomoka kuri peteroli ntihabeho isubirwamo ry\u2019ibiciro bya transport. <\/p>\n<p>Minisiteri ibishinzwe n\u2019inzego zibifite mu nshingano zagombye kujya zibuka gukoma n\u2019ingasire igihe hakomwe urusyo, kuko ku ruhande rw\u2019abagenzi iyo ibiciro bizamutse imishahara yabo yo ntizamuka, bityo aho bimanukiye nabo banezezwa no guhumekaho gato, dore ko izamuka ry&#8217;ibiciro by&#8217;ubwikorezi rijyana n&#8217;izamuka ry&#8217;imyaka n&#8217;ibiribwa ku masoko.<\/p>\n<p>{{NTWALI John Williams}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Inkuru nziza ku bakoresha ibinyabiziga n\u2019abakenera ibikomoka kuri peteroli ni uko igiciro cya lisansi na mazutu cyongeye kumanuka, ibi bigatangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2012, hose mu Rwanda.} Nk\u2019uko tubikesha itangazo rya Minisitiri w\u2019Ubucuruzi n\u2019inganda, igiciro cya essence na mazutu cyamanutseho amafaranga 60 (ni ukuvuga 6 %) [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-20148","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20148","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20148"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20148\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20148"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20148"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20148"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20148"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20148"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}