{"id":20098,"date":"2012-01-13T19:27:10","date_gmt":"2012-01-13T19:27:10","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/10-mu-bateye-za-gerenade-bakatiwe-icya-burundu\/"},"modified":"2012-01-13T20:32:52","modified_gmt":"2012-01-13T20:32:52","slug":"10-mu-bateye-za-gerenade-bakatiwe-icya-burundu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/10-mu-bateye-za-gerenade-bakatiwe-icya-burundu\/","title":{"rendered":"10 mu bateye za gerenade bakatiwe icya burundu"},"content":{"rendered":"<p>{Abantu 10 muri 30 bakatiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose nyuma yo guhamwa n\u2019ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w\u2019igihugu  ubwo bateraga ibisasu bya gerenade hirya no hino mu Rwanda.}<\/p>\n<p>Hari mu rubanza rwaburanishwaga n\u2019urukiko rukuru aho abantu 30 baregwaga n\u2019ubushinjacyaha kuba baragize uruhare mu iterwa n\u2019ikwirakwizwa ry\u2019ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade hirya no hino mu gihugu. <\/p>\n<p>Kuva mu mpera z\u2019umwaka wa 2009, mu ntangiriro z\u2019umwaka wa 2011 ndetse no mu ntangiriro za 2012, mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu duce tumwe na tumwe tw\u2019igihugu hagiye haterwa gerenade zigahitana bamwe abandi bagakomereka.<\/p>\n<p>ORINFOR itangaza ko mu myanzuro y\u2019urukiko yasomwe n\u2019umucamanza Mugabo Pie, igihano cyo hejuru ku bahamwe n\u2019icyaha ni igifungo cya burundu. <\/p>\n<p>Uretse abo bantu 10 bakatiwe gufungwa burundu, abandi 7 bakatiwe gufungwa imyaka 20. Umwe yakatiwe gufungwa imyaka 15, babiri bakatiwe igifungo cy\u2019imyaka 10 abandi babiri bakatirwa imyaka 5. Abantu umunani baregwaga muri urwo rubanza bo bagizwe abere. <\/p>\n<p>Perezida w\u2019inteko y\u2019abacamanza baburanishaga uru rubanza ariwe Mugabo Pie yavuze ko ushaka kujurira azabikora mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi imyanzuro y\u2019urubanza yasomeweho.<\/p>\n<p>Imyanzuro y\u2019uru rubanza yasomwe abaregwa badahari. Bashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo guhungabanya umudendezo w\u2019igihugu, ibyaha by\u2019iterabwoba, kwifatanya n\u2019imitwe y\u2019iterabwoba n\u2019ubuhotozi. <\/p>\n<p>Ibyo byaha bishingiye ahanini kugukorana n\u2019umutwe wa FDLR.<br \/>\nAbantu 15 mu baregwaga bari baremeye icyaha naho 15 bandi bari barabihakanye.<\/p>\n<p>{{Hejuru ku ifoto: Abateye Gerenade bari mu rukiko (Foto: ORINFOR)}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abantu 10 muri 30 bakatiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose nyuma yo guhamwa n\u2019ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w\u2019igihugu ubwo bateraga ibisasu bya gerenade hirya no hino mu Rwanda.} Hari mu rubanza rwaburanishwaga n\u2019urukiko rukuru aho abantu 30 baregwaga n\u2019ubushinjacyaha kuba baragize uruhare mu iterwa n\u2019ikwirakwizwa ry\u2019ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade hirya no hino mu gihugu. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[],"byline":[11695],"hashtag":[],"class_list":["post-20098","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","byline-igihe-com"],"bylines":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11695,"name":"igihe.com","slug":"igihe-com","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20098","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20098"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20098\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20098"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20098"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20098"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20098"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20098"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}