{"id":20097,"date":"2012-01-13T19:03:05","date_gmt":"2012-01-13T19:03:05","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kwigisha-abatishoboye-kwifasha-bitanga-icyizere\/"},"modified":"2012-01-13T19:02:19","modified_gmt":"2012-01-13T19:02:19","slug":"kwigisha-abatishoboye-kwifasha-bitanga-icyizere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kwigisha-abatishoboye-kwifasha-bitanga-icyizere\/","title":{"rendered":"Kwigisha abatishoboye kwifasha bitanga icyizere"},"content":{"rendered":"<p>{Umuryango Bureau Social de developpement wo mu Karere ka Muhanga uzwi mu bikorwa byo kwita ku  miryango ikennye, kwita ku bana bo mu mihanda wihaye inshingano zo gufasha abantu bari mu buzima bubi kwifasha guhindura imibereho yaho bagana mu buzima bwiza.}<\/p>\n<p>Ku gitekerezo cy\u2019umusuwisikazi wabaye akanatura mu cyahoze ari Komine Nyamabuye ubu ari mu Karere ka Muhanga nyakwigendera Margrit Fuchs witabye Imana kuwa 25 Nyakanga 2007 azize impanuka, ubwo yari kumwe na bamwe mu bana batagira kirengera yitagaho, bagiye gusura Ingoro y\u2019Umurage y\u2019u Rwanda,  kigashyigikirwa na Padari Hitimana Josaphat mu mwaka w\u2019i1989 nka Padiri ushinzwe urubyiruko muri kiliziya gatolika nibwo hamwe n\u2019abandi babishoboye babashije gushinga umuryango udaharanira inyungu witwaga Bureau Sociale de Gitarama kuri ubu witwa Bureau Social de developpement.<\/p>\n<p>Aganira a IGIHE.com umuyobozi wa Bureau Social de developpement, Padiri Hitimana Josaphat yadutangarije ko kuri ubu bari gufasha abantu kwifasha, gukangurira abaturage n\u2019abandi bafatanyabikorwa guteza imbere imibereho myiza bashakira hamwe umuti wo kwirinda ubukene, gushyigikira uburezi no kwimakaza ibikorwa biteza imbere ubuzima.<\/p>\n<p>Padiri Hitimana avuga ko kugeza ubu abana bo mu muhanda bakomeje kwita ku banabafite ibibazo bitandukanye bikomoka mu miryango,  ibi kandi bikaba bigenda byiyongera dore ko i Muhanga muri Nyakanga 2011 habarirwaga bagera ku 126 nyamara ku bufatanye na polisi n\u2019akarere barabarura 34 bari kwigishwa gusubira mu muryango babakura mu bigo nkibi bakabegerza imiryango y\u2019abagiraneza  nkaho kuva 1996 yakiriye abana b\u2019impfubyi bagera 355, kandi ngo bafite gahunda yo kubaka ibigo bitanga ubumenyi giro bwuzuza ubushobozi no kwita cyane ku myuga yo shingiro ry\u2019iterambere ryihuse.<\/p>\n<p>Sibi kandi bibandaho nk\u2019uko yabigarutseho haruguru Padiri Hitimana avuga ko  bafite gahunda ifasha abanyeshuri  nk\u2019impfubyi n\u2019aba mu miryango itishoboye babishyurira amashuri nko mu yisumbuye 900 na 84 muri Kaminuza ndetse bakaba  bari kwagura gahunda ya Nyakubahwa perezida wa Repubulika ya \u201cGirinka Munyarwanda\u201d aho  bagomba kuziturira abatishoboye 1500 muri uyu mwaka ari nako bigisha abantu gutegura imishinga mito bakabaha inguzanyo zo kubishyira mu bikorwa ndetse no kubaba hafi  mu kubagirira inama ku bibazo bahura nabyo  bikorwa.<\/p>\n<p>Mu gihe kiri imbere Bureau Social de developpement irateganya gushimangira ibikorwa byayo ngo bigere ku mubare munini w\u2019abaturarwanda, bibanda ku isuzumabikorwa ndetse hagafatwa ingamba zo gukomeza kureba koko niba hari imihindagurikire myiza ku buzima bw\u2019abagenerwabikorwa babo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuryango Bureau Social de developpement wo mu Karere ka Muhanga uzwi mu bikorwa byo kwita ku miryango ikennye, kwita ku bana bo mu mihanda wihaye inshingano zo gufasha abantu bari mu buzima bubi kwifasha guhindura imibereho yaho bagana mu buzima bwiza.} Ku gitekerezo cy\u2019umusuwisikazi wabaye akanatura mu cyahoze ari Komine Nyamabuye ubu ari mu Karere [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9110],"tags":[16770],"byline":[11279],"hashtag":[],"class_list":["post-20097","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-kubaho","tag-homenews","byline-mwizerwa-gilbert"],"bylines":[{"id":11279,"name":"Mwizerwa Gilbert","slug":"mwizerwa-gilbert","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3034,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11279,"name":"Mwizerwa Gilbert","slug":"mwizerwa-gilbert","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3034,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20097","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20097"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20097\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20097"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20097"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20097"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20097"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20097"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}