{"id":20096,"date":"2012-01-13T18:24:24","date_gmt":"2012-01-13T18:24:24","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ishyaka-psr-ryishimiye-raporo-ku-ihanurwa-ry-indege-ya-habyarimana\/"},"modified":"2012-01-13T18:23:02","modified_gmt":"2012-01-13T18:23:02","slug":"ishyaka-psr-ryishimiye-raporo-ku-ihanurwa-ry-indege-ya-habyarimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ishyaka-psr-ryishimiye-raporo-ku-ihanurwa-ry-indege-ya-habyarimana\/","title":{"rendered":"Ishyaka PSR ryishimiye raporo ku ihanurwa ry\u2019indege ya Habyarimana"},"content":{"rendered":"<p>{Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) riratangariza Abanyarwanda n\u2019amahanga ko ryishimiye ibyavuye muri raporo ku ihanurwa ry\u2019indege ya Habyarimana. } <\/p>\n<p>Ibi babitangaje nyuma y\u2019aho raporo y\u2019abacamanza Marc Tr\u00e9vidic na Nathalie Poux ishyiriwe ahagaragara yemeza ko ibisasu byarashe indege yarimo Perezida Juv\u00e9nal Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n\u2019abamurindaga.<\/p>\n<p>Mu kiganiro n\u2019abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru w\u2019 ishyaka PSR Rucibigango Jean Baptiste yatangaje ko ukuri kwari gusazwe kuzwi ko hagombaga gukorwa raporo ishyira ahagaragara ukuri kugirango abirengagiza ukuri kubera inyungu zitandukanye bisubireho.<\/p>\n<p>Rucibigango ati: \u201cicyi cyegeranyo cyaradushimishije kuko ari ukuri, hari abari birengagije ukuri bakuzi, ibi rero ni byiza ubwo abacamanza bashinzwe kurwanya iterabwoba Marc Tr\u00e9vidic na Nathalie Poux bakoze ubushakashatsi bucukumbuye bagashyira ahagaragara ukuri, ibi bikaba bitandukanye n\u2019ibyo Jean Louis Bruguiere yari yakoze\u201d.<\/p>\n<p>Rucibigango yakomeje asobanura ko Bruguiere yicaye mu biro bye agahimbahimba ibintu agamije gupfukirana ukuri nyako kubera inyungu za politiki, ibyo byose kandi ngo byagaragajwe n\u2019abatangabuhamya b\u2019ibinyoma yifashishije nabo batatinze kwivuguruza, barimo Ruzibiza n\u2019abandi basigaye bafite ipfunwe ry\u2019aho bahera bivuguruza kuko bafite igihemu basize bakoreye u Rwanda n\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Abajijwe impamvu ishyaka ryabo ariryo ryabaye irya mbere mu kwishimira iriya raporo, Rucibigango yavuze ko bidatangaje kuko amashyaka ya gisosiyalisiti ku isi hose adatinda  kugaragaza uko abona ibintu.<\/p>\n<p>Rucibiganga ati: \u201cntabwo bitangaje kuko amashyaka ya gisosiyalisiti kw\u2019 Isi hose yerekana aho ahagaze igihe cyose, nk\u2019uko twafashe iya mbere twamagana raporo ya Bruguiere kuko twayibonagamo ibinyoma, ntacyatubuza kwishimira iyi iviga ukuri\u201d.<\/p>\n<p>Iyi raporo yashyizwe ahagaragara n\u2019abacamanza b\u2019Abafaransa bashinzwe kurwanya iterabwoba Marc Tr\u00e9vidic na Nathalie Poux nyuma yo gukora iperereza bifashishije itsinda ry\u2019impuguke rigizwe n\u2019inzobere mu gupima imirongo, ibirari by\u2019amasasu (balistique), ibiturika n\u2019inkongi (explosifs et incendie), n\u2019inyurajwi (acoustique), kugira ngo bakore isesengura ku cyerekezo cyaturutsemo ibisasu byo mu bwoko bwa missiles byarashe indege yari itwaye uwahoze ari perezida w\u2019u Rwanda Juv\u00e9nal Habyarimana.<\/p>\n<p>{{Ifoto:}} Uhereye i bumoso Nkurunziza Benoit, Honorable Rucibigango Jean Baptiste na Mukama Alphonse.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) riratangariza Abanyarwanda n\u2019amahanga ko ryishimiye ibyavuye muri raporo ku ihanurwa ry\u2019indege ya Habyarimana. } Ibi babitangaje nyuma y\u2019aho raporo y\u2019abacamanza Marc Tr\u00e9vidic na Nathalie Poux ishyiriwe ahagaragara yemeza ko ibisasu byarashe indege yarimo Perezida Juv\u00e9nal Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n\u2019abamurindaga. Mu kiganiro [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9218],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-20096","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-124","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20096","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20096"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20096\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20096"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20096"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20096"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20096"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20096"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}