{"id":20089,"date":"2012-01-13T14:53:44","date_gmt":"2012-01-13T14:53:44","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/biteye-isoni-kubona-umuyobozi-akubita-umuturage-prof-shyaka\/"},"modified":"2012-01-13T15:58:15","modified_gmt":"2012-01-13T15:58:15","slug":"biteye-isoni-kubona-umuyobozi-akubita-umuturage-prof-shyaka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/biteye-isoni-kubona-umuyobozi-akubita-umuturage-prof-shyaka\/","title":{"rendered":"Biteye isoni kubona umuyobozi akubita umuturage-Prof Shyaka"},"content":{"rendered":"<p>{Nk\u2019uko twari twabibasezeranyije, twagiranye ikiganiro na Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w\u2019Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Imiyoborere (RGB).}<\/p>\n<p>Muri iki kiganiro twibanze ku mikorere y\u2019iki kigo umuntu yavuga ko kikiri gishya; twibanze kandi ku miyoborere myiza muri rusange aho yadutangarije ko biteye isoni kubona umuyobozi runaka akubita abaturage ayobora.<\/p>\n<p>Muri iki kiganiro Prof Shyaka yasubije bimwe mu bibazo byabajijwe n\u2019abasomyi ba IGIHE.com, ndetse anatwizeza kuzasubiza mu nyandiko bimwe mu bibazo byabajijwe atabashije gusubiza mu kiganiro twagiranye imbonankubone. <\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Mbere y\u2019uko Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe imiyoborere gihindurirwa izina cyitwaga Urwego  rw\u2019igihugu Ngishwanama ku miyoborere, kuki iki kigo cyahinduriwe izina?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Mu by\u2019ukuri ntabwo ikigo cyahinduriwe izina, cyakora koko mbere hari ikindi kigo cyitwaga Urwego  rw\u2019gihugu Ngishwanama ku miyoborere mu Rwanda, akaba ari naho nakoraga, ubu icyabaye ni uguhuza icyo kigo n\u2019izindi nzego zifite inshingano zijya gusa n\u2019izo Urwego  rw\u2019gihugu Ngishwanama ku miyoborere rwari rufite.<\/p>\n<p>Ibyo bigo bindi byahujwe n&#8217;icyo mwavugaga cyitwaga Urwego  rw\u2019gihugu Ngishwanama ku miyoborere, ariko hakaba n\u2019ikigo cyari gishinzwe gukurikirana gahunda yo kwegereza ubushobozi n\u2019ubuyobozi abaturage cyitwaga NDIS, hakaba na serivise zakoreraga muri Minisiteri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu, ariko hakaba n\u2019ibintu bishya utabonaga aho wabishyira ubu byashyizwe muri iki Kigo  cy\u2019Igihugu gishinzwe imiyoborere; rero iki kigo nticyahinduye izina ahubwo cyaguye inshingano kuburyo ibintu byose bijyanye n\u2019imiyoborere myiza umuntu azajya abihasanga.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Mukiyobora Urwego  rw\u2019gihugu Ngishwanama ku miyoborere hari imbogamizi mwaba mwarahuye nazo? Ni izihe?}}<\/p>\n<p>Ngirango imbogamizi umuntu yavuga ni uko cyari ikigo gito gifite inshingano yo gukora ubushakashatsi ariko kidafite inshingano yo gukora uburyo ibivuye muri ubwo bushakashatsi byashyirwa mu bikorwa, ariko izo mbogamizi zizabonerwa ibisubizo muri \u2018Rwanda Governance Board\u2019.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Muri macye ni izihe nshingano z\u2019ibanze z\u2019iki kigo gishya nk\u2019uko byabajijwe na SHYIRAMBERE Eulerie na Thierry?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka: }} \u2018Rwanda Governance Board\u2019 ifite inshingano 10 mu itegeko riyishyiraho ariko umuntu abivuze mu magambo macye yabivuga muri ubu buryo:<\/p>\n<p>RGB ifite inshingano yo guteza imbere imiyoborere myiza, gukurikirana no kugenzura uko inzego za leta n\u2019izitari iza leta zishyira mu bikorwa ayo mahame, guteza imbere gahunda yo kwegereza ubuyobozi n\u2019ubushobozi abaturage, gukora ubushakashatsi ku bintu byose bifitanye isano n\u2019imiyoborere myiza, kureba uburyo inzego zitandukanye zaba iza leta cyangwa izitari iza leta ziha serivisi abaturage mu byiciro bitandukanye.<\/p>\n<p>Izindi nshingano ebyiri nyamukuru ni uko dufite inshingano yo kwandika, guha ubuzima gatozi ndetse no gukurikirana ibikorwa by\u2019imiryango itari iya leta ndetse na ya miryango bavuga ko ishamikiye ku madini, kahaza n\u2019imikoranire n\u2019izindi nzego zaba izo mu gihugu, mu karere ndetse no mu mahanga ya kure zifite inshingano zifitanye isano n\u2019izacu kugirango twubake icyo umuntu yakita mu cyongereza \u2018Networking na Partnership\u2019.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Ni iki gishya iki kigo kizanye kitari gihari mu Rwanda?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Ni byinshi cyane rwose, ikintu cya mbere gikomeye umuntu yavuga ni uko ibyo bintu byose bijyane n\u2019uko serivise zikorwa no kugenzura serivise zihabwa abaturage kandi zifite gihamya bitari bifite urwego rubigenzura ariko hamwe na RGB bikaba bizakorwa; mu Rwanda hari inzego ziriho zigenzura kurwanya akarengaze, ruswa&#8230; ariko mu bijyanye no gutanga serivise nta rwego rwihariye umuntu yavuga ngo rwari ruhari.<\/p>\n<p>Ikindi cyiza gihari ni uko hashyizwe ingufu mu guhuza ibikorwa byari bitatanye kuburyo guhuza ibikorwa bizoroha.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Imihini mishya itera amabavu, murabona iki kigo muhawe kuyobora muzakigeza aheza ndetse Abanyarwanda bakarushaho kubona imikorere myiza bahora bifuza?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Nicyo nizera kandi nizo nama mbatezeho, umbazijije ikibazo uca umugani nanjye reka ngusubirishe umugani, baravuga ngo \u201cUmutwe umwe ntiwigira inama wifasha gusagara\u201d. Abanyarwanda nimuduha ibitekerezo cyane cyane nk\u2019ahari ibibazo mukahatubwira tukahamenya, bizatworohereza akazi kandi icyo dushaka ni uko umusaruro wose Abanyarwanda bawubona. Icyo ntakibonye ntabwo nasinzira.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Mu minsi mike mu maze muyobora iki kigo gishya (RGB) hari imbogamizi mwari mwahura nazo?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Buri gihe ikintu cyose kizana na \u2018Challenges\u2019 ntabwo wavuga ngo utangiye ikigo gishya ufite abakozi bashya cyangwa se nta nabo ufite ngo uvuge ngo ibintu byose birera de! Ariko ikigaragara ni uko nta mbogamizi mbona zambuza gutuma ntera imbere. Cyokora nk\u2019ubu umbajije ngo ese ibyo ukeneye byose birahari, ntabwo nakubwira ngo birahari. <\/p>\n<p>Ikindi navuga n\u2019uko nta kazi katabamo imbogamizi zisanzwe cyangwa imbogamizi simusiga ariko icyiza ni uko nta za \u201csimusiga\u201d dufite. Gusa nzi ko Abanyarwanda biteze byinshi kuri iki kigo kikiri gishya. Ku bijyanye n\u2019ibyo iki kigo kizabakorera ho navuga nti: \u201cAri jye n\u2019abo tuzakorana tugomba gushyiramo intege kugirango umurava ugaragare\u201d.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Iki kigo kizakorana gute na Minisiteri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu isanzwe ifite imiyoborere myiza mu nshingano?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Burya hari ahantu ibigo biba bihuriye ariko icyo navuga ni uko RGB itandukanye na MINALOC.<\/p>\n<p>RGB ni ikigo itegeko riha \u2018Autonomie\u2019 (ubwigenge) haba mu ngengo y\u2019imari no mu miyoborere n\u2019ubutavogerwa muri gahunda zacu, ariko Minisiteri n\u2019ubundi nk\u2019urwego ruri kuri \u2018policy\u2019 igumana inshingano zijyanye n\u2019inzego z\u2019ibanze n\u2019imiyoborere myiza nka \u2018policy\u2019. Muri macye twebwe turi ikigo gifite inshingano gihabwa ariko MINALOC ni \u2018line ministry\u2019 yacu, mbese RGB ntabwo ari ishami (department) rya MINALOC cyokora hari serivise zimwe bakoraga zazakorerwa muri Rwanda Governance Board.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12085 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Shyaka_Anastase.jpg\" alt=\"Prof Shyaka Anastase\" \/><figcaption>Prof Shyaka Anastase<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{IGIHE.com: Ubundi se ko kuvuga ari ugutaruka mubona imiyoborere myiza imeze ite mu Rwanda?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka: }} Iki kibazo nicyo dushaka kuzibandaho cyane, ngo abantu bavuga imiyoborere myiza ntibasobanukirwe icyo aricyo, baba abo mu Rwanda,  muri Afurika cyangwa ahandi.<\/p>\n<p>Hari uvuga ati: \u201cJyewe mu miyoborere myiza ngiye kwibanda ku bipimo byo kwegereza ubuyobozi abaturage\u201d, undi ati \u201cNgiye kureba ibijyanye no kurwanya ruswa, undi akaza avuga ati \u201cNgiye kureba uburyo abaturage bisanzura cyangwa bagira uruhare mu bibakorerwa\u201d; twebwe rero icyo twakoze n\u2019uko imiyoborere myiza twayishyize mu bipimo, ni ukuvuga ngo niba tugiye gupima imiyoborere myiza mu Rwanda turifuza ko tuzajya tuyikorera ku bipimo bikajya biduha amanita.<\/p>\n<p>Kuri icyo wari umbajije rero nakubwira ko ku bushakashatsi twakoze (twari tukiri Rwanda Governance Advisory Council) ibyavuyemo byabaye ntagereranywa ndetse turifuza ko ibyavuyemo tuzajya tubikomeza.<\/p>\n<p>{{Uti ibipimo twagendeyeho rero ni ibihe?}}<\/p>\n<p>Dufite ibipimo umunani birimo ubuyobozi bugendera ku mategeko, ubwisanzure muri politiki, uko abantu bagira uruhare mu buyobozi, umutekano n\u2019umudendezo,  uburyo Leta ishyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw\u2019abantu, uburyo ruswa irwanywa hakubakwa gukorera mu mucyo, imitangire ya serivise no guteza imbere abikorera, ng\u2019ibyo ibyo tugenderaho mu kugaragaza ibipimo by\u2019imibereho myiza. Ariko aha nababwira ko ibyo bipimo 8 bifite udupimo 37, utu natwo tukagira utundi dupimopimo turenga 140.<\/p>\n<p>Rero uko tubipima hano mu Rwanda bigaragaza ibipimo bine bigaragara mu ibara ry\u2019icyatsi biri ku rwego rwiza, n\u2019ubwo abantu bagomba gukomeza gushyiramo ingufu, ibindi bine nabyo bigaragaza ko biri hasi ndetse hasabwa kugira igikorwa ngo iyi miyoborere myiza igaragare.<\/p>\n<p>Umutekano, uburyo leta ishyira imbaraga mu kwita ku Banyarwanda ari mu rwego rw\u2019ubuzima, uburezi kubungabunga ibidukikije no gushyigikira abikorera usanga bishimishije ariko na none nk\u2019iyo urebye imitangire ya serivise ku nzego zose twafashe usanga bikiri hasi cyane, bivuze ko hakiri umwanya wo kongeramo ingufu \u201croom for improvement\u201d.<\/p>\n<p>Iki kibazo ngisubizije mu buryo burambuye, ariko  mu nteruro imwe imiyoborere myiza ihagaze neza ariko hari aho usanga kahenewe kuminjirwamo agafu.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Mutinze kuri iki kibazo cy\u2019imiyoborere myiza nibuka ko hashize iminsi havugwa abayobozi bakubita abaturage, ibi byo mubivuga ho iki nka RGB?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}}  Ni urukozasoni nta no kwirirwa ubitindaho. Icyo navuga ni iki, imiyoborere y\u2019igihugu si iyo, gusa muziko baca umugani mu Kinyarwanda ngo \u201cinda ibyara Mweru na Muhima\u201d; nibyo koko hari igihe umuyobozi wo mu nzego z\u2019ibanze akubita abaturage ariko iyo si politiki ya leta, ntabwo Leta iba yamutumye ngo abakubite ahubwo hari ingeso y\u2019uburara igira itya ikaduka mu muntu ukumva ngo yakubise umuturage\u201d.<\/p>\n<p>Biragayitse cyane kubona umuyobozi akubita umuturage, kandi bikwiye gutangirwamo amasomo atuma bitazongera<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Hari umusomyi wa IGIHE.com witwa Emmy Leon Nsabimana  wababajije ikibazo kigira giti: \u201chari icyo mwabwira abayobozi bo mu nzego z\u2019ibanze bakigisha abaturage gahunda za Leta ariko bagakoresha agahato\u201d. Mwabwira iki uyu musomyi?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka: }} Urukundo si agahato. Urukundo rurimo ubushake ariko rurimo n\u2019igikundiro, gahunda za Leta rero zirimo igikundiro ntizikwiye guhatirwa abaturage, ahubwo icyo gikundiro nicyo gikwiye gusobanurirwa abaturage bakazikunda kubera ko zigomba gukundwa atari ukuvuga ngo hari umunyafu ubari ku mugongo.<\/p>\n<p>Guhera no ku nzego zo hejuru nta muyobozi wumva ko agahato ari ngombwa, kugeza ubu Abanyarwanda bamaze gukura mu bitekerezo, bamaze kumva icyo imiyoborere myiza n\u2019amajyambere bimaze kandi barafungutse kuburyo buhagije kuburyo nta wavuga ko hari resistance negative wavuga ko ari ikirundo umuntu agomba guhangana nacyo, ahubwo hakenewe kubibasobanurira bakumva ibyiza bibirimo noneho bakabijyamo babishaka.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Niba atari ibanga iki kigo cyanyu mugiye gifite cyangwa kizagira abakozi bangahe?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka: }} Iki kigo gishya gifite abakozi basaga 70 ariko gifite n\u2019imishinga irimo gukorera mu turere twose aha natanga urugero nk\u2019urw\u2019umushinga witwa JADF ufite abakozi bagera kuri 30 mu turere, ubwo rero iyo wongeyeho na ba bandi birumvikana ko basaga 100, ariko ikigo nyirizina gifite abakozi barenga 70 ho gato.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Ko abakozi benshi bakunze kwanga gukora mu bigo bya Leta bavuga ko bahembwa intica ntikize, ese ko mbona iki kigo muyoboye gifite inshingano nyinshi ndetse kikaba gikeneye abakozi beza ndetse bashoboye imishahara izaba imeze gute?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Mu kigo cy\u2019Igihugu gishinzwe imiyoborere ntabwo dutanga intica ntikize kuko ikintu cya mbere dutanga atari amafaranga kuko burya atajya agwira, ikintu cya mbere dusangira n\u2019abu dufatanya ni umuhate (passion) w\u2019aho dushaka kwerekeza, kuko burya ibitera umukozi umuneza si uko aba yahembwe menshi gusa, ahubwo harimo n\u2019ibindi birimo environment imeze neza mu kazi, kuba ibyo ukora bifite ireme, ukumva nawe uranyuzwe ku mutima n\u2019ubwo waba utahembwe ibya mirenge. <\/p>\n<p>Ntabwo dufite ibya Mirenge kuko inka dukama murayizi ni leta kandi amafaranga yayo murayazi ntabwo ari menshi, ariko ntabwo nayita intica ntikize kuko mubo tumaze igihe dukorana ntawurapfa.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Umusomyi wa IGIHE.com witwa Sheja yakubajije ibibazo 3 agira ati: }} <\/p>\n<p>{{1.}} Muri politiki ya Leta hari gahunda yo guhuriza ibigo hamwe bifite inshingano zigiye gusa. Ibi mbivuze mu kuko hari ibigo byatakariye mu bindi kandi byaribifite ingufu nyinshi cyane igihe byigengaga. (Nk\u2019urugero rwa ORTPN Tenderboard) Ese iyo gahunda ubona itanga umusaruro? Niba ari yego kuki hari Minisiteri nka MINISPOC na MINIYOUTH byatandukanyijwe ariko ugasanga ibigo nka CNLG, NURC, ITORERO RY&#8217;IGIHUGU ntibishyizwe hamwe kandi ubona inshingano zabyo zidatandukanye cyane, Haba hari impamvu yihariye cyangwa kirazira bifite ? Aho ntibyaba ari uburyo bwo guha bamwe akazi?<\/p>\n<p>{{2.}} Ukiri Umwarimu n&#8217;Umushakashatsi muri NUR, hari ibintu wemeraga kandi wiyumvagamo nk&#8217;intiti (intellectual), ese aho ugereye muri iyo mirimo usanga theories wigishaga za politike na pratique urimo uyu munsi bihuye ? wumva ukiri wa muntu wariwe icyo gihe ? Watubwira itandukanyirizo umaze kubona muriyo mirimo yombi ? <\/p>\n<p>{{3.}} Ko mwayoboraga ikigo nkicyo mufite ubungubu cya RGAC, n\u2019iki watubwira cyagezeho gifiteye akamaro igihugu kandi nawe wakwishimira<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Iki kibazo ni kirekire ariko ni cyiza cyane.<\/p>\n<p>{{1. }} Ku cya mbere avuze nagirango musubize ko kuvugurura imikorere y\u2019ibigo cyangwa inzego za leta ubwabyo ari ikintu cyiza cyane kuko iyo abantu batekereza ivugurura baba bashaka kunoza ibintu kurushaho. Cyokora uko ivugururwa rikorwa buri gihe ntabwo rishobora kunoga 100%, iyo ugize Imana ukabona 70% uba waraguje kandi si mu Rwanda gusa n\u2019ahandi bibaho kuko burya ivugurura ryose rijyana n\u2019ibinoga, hakaba n\u2019ibishobora kuhajegerera. Ntabwo bitangaje ko ibigo byavangwa cyangwa byavangurwa ahubwo igikwiye kurebwa ni iki: \u201cbitanga musaruro ki?\u201d<\/p>\n<p>Ku bijyanye na ORTPN, bivugwa ko byari kuba byiza igumye ukwayo ntiyinjire muri RDB ariko imibare igaragaza ko ubukerarugendo butera imbere kandi bwinjiza kurusha uko byari bimeze mbere.<\/p>\n<p>Mu magambo macye Sheja namubwira ibintu bitatu nemera: kuba ivugururwa ubwaryo rikorwa ni \u2018sawa\u2019 ndetse no kuba ritekerezwa ni igipimo cyiza; icya kabiri navuga n\u2019uko ntaho ivugururwa rijya riba 100% \u2018sawa\u2019 uretse no mu Rwanda no hanze ntabwo bibaho ikindi navuga n\u2019uko ababishyira mu bikorwa ari abantu nkatwe mu bushobozi bwabo hari igishobora kubisoba, ariko iyo bigaragaye gutya haba kakwiye kuba ivugurura ry\u2019ivugurura nta wundi muti utari uwo.<\/p>\n<p>Ntudukwiye kandi kwitiranya ko bikorwa mu rwego rwo guha abantu akazi, ntiwafata Shyaka ngo umwitiranye na RGB kuko icyo gihe imiyoborere izaba yapfuye. Ntiwafata abantu ngo ubagereranye na institutions; ntitwari kugira urwego rw\u2019umuvunyi kubera ko ari Tito Rutaremara ngo nahava turuvaneho turugire ikindi kintu.<\/p>\n<p>{{2. }} Ikindi Sheja yabajije ni icy\u2019aho nahoze n\u2019aho ndi ubu. Nagirango mbwire abo twakoranye bose ko n\u2019ibi ndimo nabyo ari ubushakashatsi kuri njye navuga ko bindyoheye kuko ibyo nshatse gukoramo ubushakashatsi ndabukora kandi noneho nkabona aho mbunyuza. Muri macye uko nari meze ntaho byagiye ahubwo navuga ko byagutse kandi ibyo nakoraga muri Kaminuza (kwigisha) ndacyabikora n\u2019ubwo umwanya uba mucye. <\/p>\n<p>{{3.}} Ku kibazo cya nyuma Sheja babajije cy\u2019icyo nakuye mu kigo ngishwanama ku miyoborere ni uko twashyizeho bwa mbere mu mateka y\u2019iki gihugu ndetse no mu mateka y\u2019Afurika igipimo cy\u2019imiyoborere myiza \u201cRwanda Governance Scorecard\u201d. Iki gipimo ntitwe twagitekereje, twagisohoye umwaka ushize kandi nta handi kiri muri Afurika.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12084 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Prof_Shyaka_aganira_na_IGIHE-com.jpg\" alt=\"Prof Shyaka aganira na IGIHE.com\" \/><figcaption>Prof Shyaka aganira na IGIHE.com<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{IGIHE.com: Undi witwa Popo yababajije ku bantu bashinga ibigo by\u2019amashuri bagamije gukurikirana business iri mu burezi ugasanga barakama Abanyarwanda uko bishakiye! Ibyo mubivugaho iki?, akarengane, ikimenyane, icyenewabo, ivangura mu itangwa ry&#8217;akazi mu nzego za leta hari aho bihurira n&#8217;imiyoborere mushinzwe ?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Birahahuriye rwose. Aho hantu harangwa ibyo bintu avuze haba mu mashuri, haba mu bigo bya leta cyangwa ibyigenga bikwiye guhinduka kuko Abanyarwanda aribo bazubaka imiyoborere myiza; iyi mico nta hantu nahamwe yemewe muri iki gihugu. Nasaba kandi abantu bose bafite amakuru nk\u2019ayo kujya bayatugezaho kuko ntitwarandura ibintu nk\u2019ibyo nta makuru dufite. Icya kabiri navuga n\u2019uko burya amashuri akwiye kuba igitambo cy\u2019ibyiza kuko niho umuntu yubakira umuco, ubumenyi, umuco mwiza n\u2019ibindi, rero iyo umurezi we ntabyo afite byaba ari ukurushya abana tubabwira ngo nibabigire.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: SHYIRAMBERE Eulerie yabajije ati: \u201cKwegereza abaturage ubushobozi umuntu yakumva ko bikoma ku ngengo y&#8217;imari ya leta, ariko kugeza ubu imirenge ntigira budget, uturere 30 tw&#8217;igihugu duhabwa 10% gusa y&#8217;ingengo y&#8217;imari y&#8217;igihugu, mwumva iyo shusho ihura n&#8217;intego yo kwegereza abaturage ubushobozi ? hateganywa iki ngo bihinduke ?\u201d}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Ikibazo cye ni cyiza ariko afite amakuru ashaje kuko mu ngengo y\u2019imari y\u2019uyu mwaka amafaranga yahawe uturere yiyongereye akagera hagati ya 25% cyangwa 30% kuburyo kugeza ubu uturere hafi ya twose dusigaye dufite ingengo y\u2019imari iruta iya za minisiteri kandi atariko byahoze. Ibyo avuga ngo imirenge ntigira Budget sibyo kuko budget yayo iba ku rwego rw\u2019akarere. <\/p>\n<p>Ku byo kwegereza ubayobozi n\u2019ubushobozi abaturage nabyo byateye intambwe ishimishije kuko ubushakashatsi twakoze byagaragaye ko abaturage bagera kuri 90% serivisi bakenera bazisanga kuva ku rwego rw\u2019umudugugu ukagera ku murenge, iyo rero ni intambwe ikomeye mu kwegereza ubuyobozi n\u2019ubushobozi na serivise nziza abaturage.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Undi yagize ati: \u201cEse nta buryo intumwa za rubanda imitwe yombi, zajya zigaragaza work plan yazo kandi zikabonana n&#8217;ibyiciro binyuranye by&#8217;abanyagihugu, aho kwibanda mu biro gusa no kuba imbonekarimwe, kuko usanga bagarukira mu nzego z&#8217;uturere gusa, cyangwa bakegera abaturage ku minsi imwe n\u2019imwe y\u2019umuganda, ubundi bakazagaruka baje gushaka amajwi?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka: }} Ndakivuga ku buryo bworoshye. Nzakibashyikiriza kugirango barebe uko bagikoraho, gusa amakuru mfite n\u2019uko abadepite cyangwa abasenateri begera abaturage, ahubwo icyo umuntu yakibaza ni iki: \u201cEse bazegera abaturage bose kugera ku rwego rw\u2019imidugudu yose?\u201d. Nziko bajya bamanuka bakegera abaturage cyakora bagarukira ku Karere nk\u2019uko abivuze najye byantangaza, ariko ubwo abaturage bakomeza kugaraza inyota yo kwegerwa n\u2019abayobozi babo ni byiza ko babegera n\u2019ubwo kuhagera hose bigoye.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Mbere y\u2019uko dusoza iki kiganiro cya mbere tugiranye, kuko mwatwijeje kuzasubiza mu nyandiko ibibazo byose byabajijwe n\u2019abasomyi ba IGIHE.com, mwagira icyo muvuga cy\u2019agashinguracumu?}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Nagirango mbanze nshimire IGIHE.com yafashe umwanya ikaza kutuguganiriza. Mubaye aba mbere kuva \u2018Rwanda Governance Board\u2019 igiyeho, muduhuje n\u2019Abanyarwanda muduhaye ibibazo byabo kandi twabishimye kuko byuzuyemo inama, ndetse ibyo tutashubije hano tuzabibagezaho mu nyandiko kandi uwanditse wese ahumure azasubizwa ikibazo cye.<\/p>\n<p>Ikindi nabwira Abanyarwanda bose n\u2019uko turi ku kwezi kw\u2019imiyoborere myiza kandi tukaba twifuza abantu bose ko iki gikorwa bakigira icyabo ndetse n\u2019inzego z\u2019ubuyobozi kuva ku mudugudu kugera ku nzego zo hejuru bumva ndetse bakakira ibibazo by\u2019abaturage bakabikemura. <\/p>\n<p>Ahari inenge hajye hagaragazwa ndetse tuhashakire ibisubizo bikwiye kandi ntitukumve ko niba hamwe bakosheje n\u2019abandi bose baba abanyamakosa, na none kandi tujye dushima ibyiza byagezweho. <\/p>\n<p>Nshimiye cyane abantu bose baduhaye ibitekerezo.<\/p>\n<p>{{IGIHE.com: Prof Shyaka Anastase murakoze cyane kuri uyu mwanya mwageneye IGIHE.com n\u2019abasomyi by\u2019umwihariko.}}<\/p>\n<p>{{Prof Shyaka:}} Mwakoze cyane namwe kuduhuza n\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>{{Ruzindana RUGASA}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nk\u2019uko twari twabibasezeranyije, twagiranye ikiganiro na Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w\u2019Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Imiyoborere (RGB).} Muri iki kiganiro twibanze ku mikorere y\u2019iki kigo umuntu yavuga ko kikiri gishya; twibanze kandi ku miyoborere myiza muri rusange aho yadutangarije ko biteye isoni kubona umuyobozi runaka akubita abaturage ayobora. Muri iki kiganiro Prof Shyaka yasubije bimwe mu bibazo byabajijwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11220],"hashtag":[],"class_list":["post-20089","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-ruzindana-rugasa"],"bylines":[{"id":11220,"name":"Ruzindana Rugasa","slug":"ruzindana-rugasa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11220,"name":"Ruzindana Rugasa","slug":"ruzindana-rugasa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20089","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20089"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20089\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20089"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20089"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20089"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20089"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20089"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}