{"id":20084,"date":"2012-01-13T14:33:20","date_gmt":"2012-01-13T14:33:20","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/igice-cya-i-amavubi-n-ibibazo-by-abakinnyi-b-abanyamahanga\/"},"modified":"2012-01-13T14:31:14","modified_gmt":"2012-01-13T14:31:14","slug":"igice-cya-i-amavubi-n-ibibazo-by-abakinnyi-b-abanyamahanga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/igice-cya-i-amavubi-n-ibibazo-by-abakinnyi-b-abanyamahanga\/","title":{"rendered":"Igice cya I: Amavubi n\u2019ibibazo by\u2019abakinnyi b\u2019abanyamahanga"},"content":{"rendered":"<p>{Hashize igihe kitari gito havugwa ibibazo by\u2019abanyamahanga mu mupira w\u2019u Rwanda, abakurikiranira hafi iterambere ry\u2019umupira wo mu Rwanda bemeza ko umubare munini w\u2019abakinnyi babanyamahanga muri shampiyona y\u2019u Rwanda udindiza abakinnyi babanyarwanda, iterambere ry\u2019umupira w\u2019u Rwanda  n\u2019ikipe y\u2019igihugu by\u2019umwihariko.}<\/p>\n<p>Muri iyi minsi hari amakuru avuga ko mu ikipe y\u2019igihugu Amavubi hagiye kwiyongeramo abakinnyi babanyamahanga harimo abanya Brezil bakinira ikipe ya Police bazwi ku mazina ya Loddie, Rivaldo na Nani hakiyongeraho n\u2019abakinnyi bakinira ikipe ya APR FC  Diego na Douglas na rutahizamu w\u2019ikipe ya Etincelles Ochaya Silva.<\/p>\n<p>Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye kuri telefone n\u2019umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Michel Gasingwa yadutangarije ko nta mukinnyi w\u2019umunyamahanga bateganya kongera mu Mavubi, Gasingwa ati: &#8220;Nta mukinnyi w\u2019umunyamahanga duteganya kongera mw\u2019 ikipe y\u2019igihugu Amavubi.&#8221;<\/p>\n<p>Twashatse kumenya impamvu rutahizamu ukinira ikipe ya Etincelles, Ochaya Silva ukomoka mu gihugu cya Uganda yagaragaye mu bakinnyi bakiniye Amavubi ubwo bakinaga n\u2019abakinnyi babanyamahanga bakina muri shampiyona y\u2019u Rwanda, Gasingwa yadutangarije ko ari gahunda zo gutoza z\u2019umutoza, Gasingwa ati: \u201cZiriya ni gahunda z\u2019umutoza, biterwa n\u2019uburyo yateguye abakinnyi be ngo bitoze ariko na none niwe utubwira umukinnyi akeneye twabona bishoboka tukamushakira ibyangobwa.&#8221;<\/p>\n<p>Tumubajije niba hari umukinnyi w\u2019umunyamahanga Micho yababwiye ko akeneye, Gasingwa yaduhakaniye ko nta numwe, Gasingwa ati: \u201cNta mukinnyi numwe w\u2019umunyamahanga Micho aratubwira ko akeneye.&#8221;<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12079 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Dady_Birori_nawe_imyitwarireye_iracyemagwa-.jpg\" alt=\"Dady Birori nawe imyitwarire ye irakemagwa\" \/><figcaption>Dady Birori nawe imyitwarire ye irakemagwa<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{MINISPOC ifite siporo mu nshingano zayo ibona ite ikibazo cy\u2019abakinnyi babanyamahanga?}}<\/p>\n<p>Mu kiganiro IGIHE.com yigeze kugirana n&#8217;uwari Ministiri w\u2019urubyiruko, Protais Mitali amaze gusimbura Habineza Joseph wari Ministiri w\u2019umuco na siporo, Mitali yadutangarije ko bidashoboka guca abakinnyi b\u2019abanyamahanga muri siporo y\u2019u Rwanda ko igishoboka ari ukugabanya umubare munini wabo ku nyungu z\u2019abakinnyi babanyarwanda n\u2019amakipe y\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Mitari ati: &#8220;Muri siporo y\u2019u Rwanda ntabwo ducyeneye abakinnyi benshi b&#8217;abanyamahanga, dukeneye bake b&#8217;abahanga koko, ku buryo abakinnyi b&#8217;Abanyarwanda bagira icyo babigiraho, iyo niyo mpamvu habaho amategeko ashyiraho umubare ntaregwa w&#8217;abakinnyi b&#8217;abanyamahanga ikipe igomba kugira muri shampiyona.&#8221;<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019igihe kigera hafi ku mwaka umwe Minisitiri Mitali abidutangarije, IGIHE.com twarongeye turamwegera tumubaza aho gahunda yo kugabanya abanyamahanga igeze, Mitali yadutangarije ko ari gahunda igomba kugenda buhoro buhoro, Mitali ati: &#8220;Gahunda yo kugabanya abanyamahanga muri siporo y\u2019u Rwanda imaze igihe kinini ikorwa, ariko n\u2019ibintu bigomba kugenda buhoro buhoro nta guhubuka.&#8221;<\/p>\n<p>Mitali yakomeje adutangariza ko ari gahunda ndende kandi izagirwamo uruhare n\u2019inzego zose zifite aho zihuriye na siporo y\u2019u Rwanda, Mitali ati: &#8220;Ntabwo ari gahunda yakorwa na Minisiteri gusa, urugero nk\u2019abayobozi b\u2019amakipe yo mu Rwanda bagomba kumva neza akamaro ko gukinisha abakinnyi babanyarwanda no kubagirira ikizere, ariko nkuko mubizi n\u2019ibintu biza buhoro buhoro.&#8221;<\/p>\n<p>Tumubajije nimba nta mpungenge baba bafite ku bakinnyi bakiri bato b&#8217;Abanyarwanda aho twamuhaye urugero rw\u2019abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy\u2019isi muri muri Mexico, Mitali yadutangarije ko hari gahunda ihamye Minisiteri yateguye ku buryo abana babanyarwanda bafite impano mu mikino bazajya babona amahirwe yabo.<\/p>\n<p>Mitali ati: &#8220;Nta mpungenge dufite, kuko dufite gahunda ndende kandi ihamye twateguye ku buryo abakinnyi bakiri bato b&#8217;Abanyarwanda bagaragaza impano bazajya babona amahirwe yo kuyigaragaza&#8221;.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12080 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/abakinnyi_babanyarwanda_bakiri_bato_bagiye_bagaragaza_ko_babishoboye_igihe_bagiriwe_ikizere-.jpg\" alt=\"Abakinnyi b&#039;Abanyarwanda bakiri bato bagiye bagaragaza ko babishoboye igihe bagiriwe icyizere\" \/><figcaption>Abakinnyi b&#039;Abanyarwanda bakiri bato bagiye bagaragaza ko babishoboye igihe bagiriwe icyizere<\/figcaption><\/figure>\n<p>Mitali yashoje adutangariza ko abakinnyi b&#8217;Abanyarwanda bagomba gukora bakagaragaza icyo bashoboye, ntabwo ikipe runaka izafata umukinnyi ngo n&#8217;uko ari umunyarwanda kandi atabaha icyo bamushakaho, Mitali ati: &#8220;Abakinnyi b&#8217;Abanyarwanda nibakore bagaragaze icyo bashoboye, natwe tubabere abavugizi mu makipe ku buryo amakipe agomba kumva ko akwiye gushaka umukinnyi w\u2019umunyamahanga ari uko babuze umunyarwanda ubishoboye&#8221;.<\/p>\n<p>{{Abakunzi ba siporo mu Rwanda babifata gute?}}<\/p>\n<p>Abeshi mu bakurikirana siporo y\u2019u Rwanda babona bitandukanye kuza kw\u2019abakinnyi b&#8217;abanyamahanga mu Rwanda.<\/p>\n<p>IGIHE.com yaganiriye n\u2019abakunzi b\u2019umupira w\u2019amaguru twasanze bitabiriye imyitozo y\u2019ikipe Isonga FC, abenshi badutangarije ko batishimira uburyo abakinnyi b&#8217;abanyamahanga bakomeza kwiyongera mu Rwanda, umwe mubo twahasanze utarashatse ko tumuvuga izina yagize ati: &#8220;Reba nkiyi kipe y\u2019Isonga FC, irimo abakinnyi benshi b&#8217;abanyarwanda kandi bakiri bato, ariko uzasanga ejo bundi babongeyemo abanyamahanga babure uko bakomeza gukina, ubwose imikinire yabo izazamuka ite? Nonese wahamagara ute Emery, Faustin n\u2019abandi niba ushaka kongera abanyabrezil mu Mavubi? Erega FERWAFA ndetse nandi ma federasiyo nahere ku bana babanyarwanda, bagende batsindwe ariko mu myaka itari myishi uzasanga batsinda kandi ari ikipe y\u2019abanyarwanda gusa&#8221;.<\/p>\n<p>Uwo mugabo utarashatse ko tumuvuga izina yakomeje avuga ati: &#8220;Nonese niba twarateguye bariya bana mu myaka itarenze 2 bakajya mu gikombe cy\u2019isi, ubwo tubateguye imyaka 5 bagera he? Jye mbona bateguwe neza basubira mu mikino nkiriya kandi bakitwara neza, ahubwo twemere ko wenda hari izindi nyungu abayobozi baza federasiyo bashobora kuba babigiramo kuzana abakinnyi babanyamahanga.&#8221;<\/p>\n<p>Abakunzi ba siporo benshi bakomeje basaba abayobozi baza club zo mu Rwanda kumva ko bagomba kugira uruhare mu kuzamura amakipe y\u2019igihugu, uwitwa Claude ati: \u201cNonese abayobozi b\u2019amakipe nka APR FC, Rayons Sport, Police FC  n\u2019izindi zifite ubushobozi nizidaha abana b&#8217;abanyarwanda amahirwe ubwo bizagenda gute? Kandi abayobozi bayo makipe birengagizako ubushobozi ayo makipe afite ari imitsi y\u2019abanyarwanda!\u201d.<\/p>\n<p>Mu gusoza ikiganiro twagiranye nabo bakunzi ba siporo, badutangarije ko nta wanga abanyamahanga, ko hakwiye kuza bake nabo bari mu rwego rwo hejuru ku buryo abakinnyi b&#8217;abanyarwanda bagira icyo babigiraho.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12081 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Kalisa_Mao_umwe_mu_bakinnyi_bahawe_ubwenegihugu_ariko_bagorana_bashaka_amafaranga_mbere_yo_kwitabira_imikino_y_Amavubi-.jpg\" alt=\"Kalisa Mao umwe mu bakinnyi bahawe ubwenegihugu ariko bagorana bashaka amafaranga  mbere yo kwitabira imikino y&#039;Amavubi\" \/><figcaption>Kalisa Mao umwe mu bakinnyi bahawe ubwenegihugu ariko bagorana bashaka amafaranga  mbere yo kwitabira imikino y&#039;Amavubi<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Ese Amafederasiyo yitabaza abanyamahanga niyo yitwara neza?}}<\/p>\n<p>IGIHE.com yagerageje kugereranya amafederasiyo atandukanye mubyo yagezeho kubera gukinisha abanyamahanga, n&#8217;izindi zitabakinisha icyo zagezeho.<\/p>\n<p>{{-}}Federasiyo y\u2019umukino wa Basketball mu Rwanda niyo iza kw\u2019isonga mu gukinisha abanyamahanga benshi mw\u2019 ikipe y\u2019 igihugu, ariko se n\u2019ikihe gikombe u Rwanda rwatwaye muri uwo mukino? n\u2019irihe rushanwa rikomeye u Rwanda rwari rwitabira?<\/p>\n<p>Ikipe y\u2019 igihugu ya Basket hari igihe ijya mu kibuga, ugasanga abakinnyi 5 bose babanje mu kibuga ni abanyamahanga bahawe ubwenegihugu, muri shampiyona y\u2019icyiciro cya mbere mu Rwanda usanga harimo umubare munini w\u2019abanyamahanga, ese nta banyarwanda bazi gukina Basket ball?<\/p>\n<p>{{-}}Federasiyo y\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda uwayishyira ku mwanya wa kabiri mu gukinisha abanyamahanga ntiyaba yibeshye, Ese u Rwanda ni ikihe gikombe twatwaye gikomeye, Ese n\u2019irihe rushanwa rikomeye u Rwanda rwitabira mu buryo buhoraho?<\/p>\n<p>Ikipe y\u2019 igihugu Amavubi yitabiriye imikino ya nyuma y\u2019igikombe cya Afurika mu mwaka 2004, icyo gihe ikipe yari yongewemo abakinnyi beshi babanyamahanga, koko yitwaye neza nubwo atari cyane, ariko se nyuma byagenze gute?<\/p>\n<p>{{-}}Federasiyo y\u2019umukino wa Volley ball mu Rwanda usanga yita ku bakinnyi bakiri bato b&#8217;abanyarwanda ihereye cyane mu mashuri yisumbuye naza kaminuza, ariko iyo urebye nayo yitabira amarushanwa nkayo izikoresha abakinnyi babanyamahanga zitabira.<\/p>\n<p>Mu mwaka 2010, ikipe y\u2019igihugu y\u2019abatarengeje imyaka 20 yateguwe neza ubwo bajyaga muri Brezil, bitabiriye imikino y\u2019igikombe cya Afurika cyabereye muri Lybie begukana umwanya wa 4.<\/p>\n<p>{{-}}Federasiyo y\u2019umukino w\u2019amagare mu Rwanda izitabira imikino olempike 2012 izabera i Londre mu Bwongereza, umukinnyi w\u2019umunyarwanda Adrien Niyonshuti niwe wiboneye itike.<\/p>\n<p>Mu marushanwa menshi ikipe y\u2019igihugu mu mukino w\u2019amagare  yitabira usanga yitwara neza mu gihe nta munyamahanga numwe urimo.<\/p>\n<p>{{-}}Imikino y\u2019abamugaye nayo ikomeje gutera imbere, ikipe y&#8217;igihugu yegukanye igikombe cy\u2019isi muri sitting volleyball nta munyamahanga urimo, ikipe y\u2019igihugu izitabira imikino parolempike izabera mu mujyi wa Londre 2012.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Hashize igihe kitari gito havugwa ibibazo by\u2019abanyamahanga mu mupira w\u2019u Rwanda, abakurikiranira hafi iterambere ry\u2019umupira wo mu Rwanda bemeza ko umubare munini w\u2019abakinnyi babanyamahanga muri shampiyona y\u2019u Rwanda udindiza abakinnyi babanyarwanda, iterambere ry\u2019umupira w\u2019u Rwanda n\u2019ikipe y\u2019igihugu by\u2019umwihariko.} Muri iyi minsi hari amakuru avuga ko mu ikipe y\u2019igihugu Amavubi hagiye kwiyongeramo abakinnyi babanyamahanga harimo abanya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-20084","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20084","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20084"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20084\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20084"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20084"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20084"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20084"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20084"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}