{"id":20072,"date":"2012-01-13T10:12:16","date_gmt":"2012-01-13T10:12:16","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kunywa-imiti-y-ikirenga-byaba-ariyo-ntandaro-y-uburwayi-bwa-mugesera\/"},"modified":"2012-01-13T11:45:57","modified_gmt":"2012-01-13T11:45:57","slug":"kunywa-imiti-y-ikirenga-byaba-ariyo-ntandaro-y-uburwayi-bwa-mugesera","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kunywa-imiti-y-ikirenga-byaba-ariyo-ntandaro-y-uburwayi-bwa-mugesera\/","title":{"rendered":"Kunywa imiti y\u2019 ikirenga  byaba ariyo ntandaro y\u2019uburwayi bwa Mugesera"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihe  byari bitegenyijweko L\u00e9on Mugesera agezwa mu Rwanda kuri uyu  wakane, bikaza gusubikwa kubera uburwayi ubu biravugwako ubwo burwayi bwatewe n&#8217;uko yanyweye imiti y&#8217;ikirenga.}<\/p>\n<p>Amakuru dukesha urubuga rwa internet fr.canoe.ca rwo muri Canada aravuga ko imvano y\u2019ubu burwayi butunguranye, ari nyiri ubwite wabwikururiye ubwo yanywaga imiti myinshi cyane kandi atarwaye, bikaba byarafashwe nk\u2019amayeri yo kugira ngo atoherezwa mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu ubwo umucamanza w\u2019Urukiko Rukuru rwa Canada yari amaze kwemeza ko azanwa mu Rwanda kuwa kane, Mugesera yahise afatwa n\u2019uburwayi butunguranye ndetse yoherezwa mu bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Laval (CHUL) igitaraganya.<\/p>\n<p>Abo mu muryango we n\u2019inkoramutize za hafi birinze kugira icyo batangariza iki kinyamakuru kuri ubu burwayi bwa Mugesera butarasobanuka neza, ahubwo basaba ko atakoherezwa mu Rwanda.<\/p>\n<p>{{&#8220;Umubyeyi wacu ararembye cyane&#8221;}}<\/p>\n<p>Uretse kuba Mugesera akiri mu bitaro, umuryango we n\u2019inshuti ze za hafi basohoye itangazo rivuga ko arembye cyane.<\/p>\n<p>Bagize bati : \u00ab Umubyeyi wacu ararembye cyane ku buryo ubuzima bwe atari ubwo gukinisha, ku bw\u2019iz\u2019impamvu turasaba Canada kubahiriza amabwiriza ya Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bw\u2019Ikiremwa muntu  mu Muryango w\u2019Abibumbye yo kuwa 11 Mutarama 2012 \u00bb.<\/p>\n<p>Umuryango wa Mugesera wasabye ibi nyuma y\u2019aho Umunganizi we mu mategeko Johanne Doyon, asabye ko ibyo kumwohereza byasubikwa dore ko yari yanagejeje ubujurire bwe muri Komisiyo ishinzwe uburenganzirwa bwa muntu mu Muryango w\u2019Abibumbye.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12064 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Nyuma_yo_kunywa_imiti_myinshi_yajyanywe_mu_bitaro_ikitaraganya.jpg\" alt=\"Nyuma yo kunywa imiti myinshi yajyanywe mu bitaro ikitaraganya\" \/><figcaption>Nyuma yo kunywa imiti myinshi yajyanywe mu bitaro ikitaraganya<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ibi byanatumye Urukiko Rukuru rwa Canada rutangaza ko uyu mugabo ashobora kuzoherezwa mu Rwanda tariki 20 Mutarama uyu mwaka kuko  ubu bujurire bwe bwahawe agaciro na LONI.<\/p>\n<p>William Fraiberg, Umucamanza w\u2019uru Rukiko,  yasabye ubuyobozi bwa Canada kuba buretse  Mugesera akaguma muri iki gihugu  kugeza tariki 20 uku kwezi, aho avuga ko kuri iyi tariki aribwo hashobora kuzafatwa umwanzuro ku bujurire bwe .<\/p>\n<p>Ku rundi ruhande Minisiteri y\u2019umutekano mu gihugu cya Canada, yatangaje ko Mugesera azoherezwa mu Rwanda nyuma yo kurangiza ikiruhuko azaba yarahawe n\u2019ibitaro.<\/p>\n<p>Leon Mugesera yagiye mu gihugu cya Canada mu mwaka w\u20191993, habura umwaka umwe ngo jenoside ibe. Icyakora n&#8217;ubwo yagiye jenoside itaraba ashinjwa ijambo yavugiye i Kabaya muri mitingi ya MRND rifatwa nk\u2019ikongezwa ry\u2019ingengabitekerezo yaharuriraga inzira jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihe byari bitegenyijweko L\u00e9on Mugesera agezwa mu Rwanda kuri uyu wakane, bikaza gusubikwa kubera uburwayi ubu biravugwako ubwo burwayi bwatewe n&#8217;uko yanyweye imiti y&#8217;ikirenga.} Amakuru dukesha urubuga rwa internet fr.canoe.ca rwo muri Canada aravuga ko imvano y\u2019ubu burwayi butunguranye, ari nyiri ubwite wabwikururiye ubwo yanywaga imiti myinshi cyane kandi atarwaye, bikaba byarafashwe nk\u2019amayeri yo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20072","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20072","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20072"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20072\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20072"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20072"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20072"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20072"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20072"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}