{"id":20071,"date":"2012-01-13T09:33:54","date_gmt":"2012-01-13T09:33:54","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kwihangira-imirimo-bikwiye-kwigishwa-abanyeshuri-guverineri-kabahizi\/"},"modified":"2012-01-13T09:33:28","modified_gmt":"2012-01-13T09:33:28","slug":"kwihangira-imirimo-bikwiye-kwigishwa-abanyeshuri-guverineri-kabahizi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/kwihangira-imirimo-bikwiye-kwigishwa-abanyeshuri-guverineri-kabahizi\/","title":{"rendered":"Kwihangira imirimo bikwiye kwigishwa abanyeshuri-Guverineri Kabahizi"},"content":{"rendered":"<p>{Muri gahunda yo ikomeje hirya no himo mu gihugu Minisiteri y\u2019Ubucuruzi n\u2019Inganda yatangije ku mugaragaro igikorwa cya Hanga umurimo mu Ntara y\u2019Iburengerazuba. } <\/p>\n<p>Iyi gahunda ikaba igamije gushishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo mishya itari ubuhinzi n\u2019ubworozi irimo udushya kandi bigaragara ko izatanga akazi kuri benshi bityo iterambere rikagera kuri bose n\u2019Igihugu kikabyungukiramo.<\/p>\n<p>Abayobozi bakuru muri Minisiteri y\u2019Ubucuruzi n\u2019Inganda bari kumwe n\u2019ab\u2019Intara y\u2019Iburasirazuba basuye bamwe mu baturage bafashe iya mbere kwihangira imirimo ubu ikaba imaze kubateza imbere.<\/p>\n<p>Ku ikubitiro hasuwe, Bwana NSHIMYIMANA Francois ukorera i Rubengera agakora ibisuguti (biscuits) mu ifu y\u2019ibigori ndetse n\u2019ibitoki akanagira undi mwuga wo gukora senyenge bakoresha bubaka amazu.<\/p>\n<p>Uyu mugabo ugaragara ko akiri muto yavuze ko yatangije amafaranga agera 50 000 frw gusa ngo ariko ubu abasha kwinjiza ibihumbi magana ane ku kwezi.<\/p>\n<p>Undi wasuwe ni Madamu Mushimiyimana Alice wahoze ari umwarimukazi akaza kugira igitekerezo gutangiza uruganda rusya ibigori agatangirira ku nguzanyo ya miliyoni imwe n\u2019igice ubu akaba afite uruganda rukora ifu nziza y\u2019ibigori. <\/p>\n<p>Uyu mugore avuga ko afite imitungo igera kuri miliyoni  20 ndetse akaba yinjiza inyungu ingana n\u2019amafaranga ibihumbi 600 ku kwezi.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12063 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Untitled-24.jpg\" alt=\"Uhereye ibumoso hari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Guverineri KABAHIZI Celestin na Mayor KARONGI, Kayumba Bernard\" \/><figcaption>Uhereye ibumoso hari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Guverineri KABAHIZI Celestin na Mayor KARONGI, Kayumba Bernard<\/figcaption><\/figure>\n<p>Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y\u2019Ubucuruzi n\u2019Inganda Emmanuel Hategeka yavuze ko Leta y\u2019u Rwanda yifuza ko mu mwaka w\u20192017 haba hari imirimo mishya itari ubuhinzi n\u2019ubworozi igera kuri 1,400,000 mu gihe kuri ubu yageraga kuri 400 000 gusa.<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019uko ubuhinzi b\u2019ubworozi byaba byirengagizwa muri gahunda ya HANGA UMURIMO, Emmanuel HATEGEKA yavuze ko ubuhinzi n\u2019ubworozi bizakomeza gutezwa imbere gusa ko kubera ko iyo myuga ikorerwa ku butaka butiyongera nyamara abaturage biyongera byabaye ngombwa ko hatekererezwa indi myuga ya servisi zidasaba ubutaka ko ariko kunoza ibibikomokaho byo byemewe muri HANGA UMURIMO.<\/p>\n<p>Guverineri w\u2019Intara y\u2019Iburengerazuba KABAHIZI Celestin we yavuze ko imyunvire y\u2019abantu igomba guhinduka bakumva ko batagomba gutega amaramuko ku bo basaba akazi ahubwo bakihangira imirimo kuko aribwo baziteza imbere ku buryo bugaragara.<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo yasabye abarezi ko isomo ryo kwihangira umurimo ryashyirwa mu yandi yigishwa kdi abayobozi batandakunye ndetse n\u2019itangazamakuru bakaba aba mbere mu gushishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo.<\/p>\n<p>{{Inkuru dukesha Robert Bimenyimana }} <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Muri gahunda yo ikomeje hirya no himo mu gihugu Minisiteri y\u2019Ubucuruzi n\u2019Inganda yatangije ku mugaragaro igikorwa cya Hanga umurimo mu Ntara y\u2019Iburengerazuba. } Iyi gahunda ikaba igamije gushishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo mishya itari ubuhinzi n\u2019ubworozi irimo udushya kandi bigaragara ko izatanga akazi kuri benshi bityo iterambere rikagera kuri bose n\u2019Igihugu kikabyungukiramo. Abayobozi bakuru muri Minisiteri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-20071","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20071","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20071"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20071\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20071"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20071"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20071"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20071"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20071"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}