{"id":20062,"date":"2012-01-13T07:11:56","date_gmt":"2012-01-13T07:11:56","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ubutwari-ni-umuco-udakwiye-kurangirana-n-iya-1-gashyantare\/"},"modified":"2012-01-13T07:10:40","modified_gmt":"2012-01-13T07:10:40","slug":"ubutwari-ni-umuco-udakwiye-kurangirana-n-iya-1-gashyantare","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ubutwari-ni-umuco-udakwiye-kurangirana-n-iya-1-gashyantare\/","title":{"rendered":"Ubutwari ni umuco udakwiye kurangirana n\u2019iya 1 Gashyantare"},"content":{"rendered":"<p>{Hari mu rwego rwo gutegura umunsi w\u2019intwari wizihizwa tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka kuva mu w\u20191999, ubwo Minisitiri w\u2019umuco na siporo Protais Mitali, yatangazaga ko ubutwari ari umuco udakwiye kwibukwa iyi tariki gusa hanyuma birangirire aho.}<\/p>\n<p>Ibi akaba yabitangarije mu nama yagiranye n\u2019abanyamakuru kuri uyu kane tariki ya 12 Mutarama 2012, i Remera ku cyicaro cya minisiteri y\u2019umuco na siporo.<\/p>\n<p>Minisitiri yatangaje ko, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi w\u2019intwari hazabaho icyumweru cyo kuwutegura hakanazirikanwa ibikorwa by\u2019ubutwari byagiye biranga zimwe mu ntwari z\u2019uRwanda.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cUbutwari ni umuco ukwiye kuturanga iminsi yose, ubutwari ni umuco udakwiye kurangirana na n\u2019itariki ya mbere Gashyantare, hanyuma ngo tuzategereze indi ya mbere Gashyantare.\u201d<\/p>\n<p>Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: \u201cDuharanire Ubutwari, duhashya Ihohoterwa rikorerwa abana\u201d, ukaba uzizihirizwa ku rwego rw\u2019umudugudu mu rwego rwo kumvisha abaturage ko ibintu ari ibyabo.<\/p>\n<p>Impamvu hatoranyijwe iyi nsanganyamatsiko, ikaba ari uko ukwiyubaha ari umwe mu mico myiza ikwiye kuranga umunyarwanda bityo rero no kurinda umwana ihohoterwa ni igikorwa cyiza cy\u2019ubutwari gikwiye kura buri munyarwanda wese.<\/p>\n<p>Minisitiri yasobanuriye abanyamakuru ko iyo umwana ahohotewe bimugiraho ingaruka nyinshi haba inyuma ku mubiri ndetse no mu mitekerereze. Iyo ikaba ariyo mpamvu mu gutoranya iyi nsanganyamatsiko hifujwe ko abanyarwanda bashishikarizwa kurwanya iyi ngeso mbi yarwanyijwe ariko ikaba idacika burundu nk\u2019uko byifuzwa. Kubwe ngo umwana wese n\u2019iyo yaba udafite aho ataha akwiye kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.<\/p>\n<p>Abantu bagera kuri 53 nibo bamaze kwemerwa nk\u2019intwari kugeza kuri ubu. Ariko haracyakorwa ubushakashatsi ngo harebwe n\u2019abandi bashobora gushyi mu rwego rw\u2019intwari batari barushirwamo baba aba kera cyane ndetse n\u2019abubu baba bakinariho nk\u2019uko Dr Medard Rutijanwa, uyobora komisiyo ishinzwe gutoranya intwari yabidutangarije.<\/p>\n<p>Nyamara ariko ngo gushyirwa mu rwego rw\u2019intwari kandi ukiriho n\u2019ubwo bishoka bwose, ngo ntawabasha kujya mu rwego rw\u2019Imanzi akiriho nk\u2019uko itegeko 13Bis-2009 ryo kuwa 16\/06\/2009 rigena ushyirwa mu rwego rw\u2019intwari ribiteganya. Umuntu uriho ashobora kuba Imena ndetse n\u2019ingezi gusa bitewe n\u2019ibikorwa by\u2019ubutwari yakoze.<\/p>\n<p>Uretse kuba mu rwego rwo kwizihiza umunsi w\u2019intwari hateganywa ibiganiro mu mashuri yose ndetse n\u2019imidugudu, haranateganywa ko imidugudu izatoranya abaturage b\u2019intangarugero mu guharanira uburenganzira bw\u2019abana. Abazaba batoranyijwe bakaba bazerekanwa ku mugaragaro ku munsi w\u2019intwari nyirizina.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Hari mu rwego rwo gutegura umunsi w\u2019intwari wizihizwa tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka kuva mu w\u20191999, ubwo Minisitiri w\u2019umuco na siporo Protais Mitali, yatangazaga ko ubutwari ari umuco udakwiye kwibukwa iyi tariki gusa hanyuma birangirire aho.} Ibi akaba yabitangarije mu nama yagiranye n\u2019abanyamakuru kuri uyu kane tariki ya 12 Mutarama 2012, i Remera ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-20062","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20062","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20062"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20062\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20062"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20062"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20062"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20062"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20062"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}