{"id":20061,"date":"2012-01-13T07:00:27","date_gmt":"2012-01-13T07:00:27","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/haiti-mu-kwiyubaka-nyuma-y-umutingito-wabashegeshe\/"},"modified":"2012-01-13T06:59:20","modified_gmt":"2012-01-13T06:59:20","slug":"haiti-mu-kwiyubaka-nyuma-y-umutingito-wabashegeshe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/haiti-mu-kwiyubaka-nyuma-y-umutingito-wabashegeshe\/","title":{"rendered":"Haiti mu kwiyubaka nyuma y\u2019umutingito wabashegeshe"},"content":{"rendered":"<p>{Ubwo Abanyahaiti bizihizaga imyaka ibiri ishize bahekuwe n\u2019imitingito ikomeye yibasiye iki gihugu, abanyahaiti barangajwe imbere na Perezida w\u2019igihugu Michel Martelly biyemeje ko uyu mwaka wa 2012 ari umwaka wo kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange.}<\/p>\n<p>Kuri uyu wa Kane muri Port-Au-Prince umurwa mukuru w\u2019igihugu cya Ha\u00efti bibukaga ababo bahitanwe n\u2019imitingito yabaye mu myaka ibiri ishize muri iki gihugu cyane cyane ariko yibasiye uyu murwa mukuru.<\/p>\n<p>Tariki 12 Mutarama 2010 nibwo imitingito ikaze yateye muri Ha\u00efti ku gipimo cya Manyetide cya 7 (magnitude de 7), hagati y\u2019amasegonda 10 na 20 wamaze ugitangira wahise ugusha amazu atabarika unahitana abantu basaga magana 300, nyuma y\u2019igihe kitari gito wamaze wivuga abasaga miliyoni 1,5, kandi kugeza ubu igice cya miliyoni baracyaba mu mahema ntibarabona amazu.<\/p>\n<p>Mu ijambo Perezida Michel Martelly yagejeje kubanya Haiti kuri uyu wa Gatatu, yasezeranyije gukora uko ashoboye ngo yongere ingufu mu kubaka igihugu, ati:\u2019\u2019Uyu mwaka, ni umwaka tugiye kwiyubakamo cyane, mu buryo bw\u2019ibikoresho, ariko tunubaka icyizere n\u2019iterambere ry\u2019Abanyahaiti\u2019\u2019.<\/p>\n<p>Amakuru dukesha urubuga rwa yahoo.com aravuga ko, mu rwego rwo kwiyubaka Perezida Michel Martelly na guverinoma yen go bagiye guhera ku mishinga itandukanye nko kuvugurura inganda, umusaruro w\u2019ubuhinzi, kuvugurura Kaminuza ya Roi Henri Christophe n\u2019ubwo ngo bizabasaba amafaranga atari bake.<\/p>\n<p>Igihugu cya Haiti tubona ubu mu myaka ibiri ishize ubwo cyibasirwaga n\u2019imitingito abenshi babonaga ko kigiye kurangira, ariko aho iyo mitingito ihagagarariye ibihugu bigize umuryango w\u2019abibumbye byakoze iyo bwabaga mu rwego rwo gusana iki gihugu yewe n\u2019u Rwanda rwatanze akayabo k\u2019ibihumbi 100 by\u2019amadolari y\u2019Amerika kandi kugeza n\u2019ubu rukaba rugitanga Abapolisi bajya gufasha iki gihugu mu kwiyuba mu by\u2019umutekano.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubwo Abanyahaiti bizihizaga imyaka ibiri ishize bahekuwe n\u2019imitingito ikomeye yibasiye iki gihugu, abanyahaiti barangajwe imbere na Perezida w\u2019igihugu Michel Martelly biyemeje ko uyu mwaka wa 2012 ari umwaka wo kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange.} Kuri uyu wa Kane muri Port-Au-Prince umurwa mukuru w\u2019igihugu cya Ha\u00efti bibukaga ababo bahitanwe n\u2019imitingito yabaye mu myaka ibiri ishize [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9126],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-20061","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mahanga","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20061","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20061"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20061\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20061"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20061"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20061"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20061"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20061"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}