{"id":20059,"date":"2012-01-12T18:52:57","date_gmt":"2012-01-12T18:52:57","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/inkeragutabara-zigerereje-itunganya-ry-ishyamba-rya-gishwati\/"},"modified":"2012-01-12T18:52:17","modified_gmt":"2012-01-12T18:52:17","slug":"inkeragutabara-zigerereje-itunganya-ry-ishyamba-rya-gishwati","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/inkeragutabara-zigerereje-itunganya-ry-ishyamba-rya-gishwati\/","title":{"rendered":"Inkeragutabara zigerereje itunganya ry\u2019ishyamba rya Gishwati"},"content":{"rendered":"<p>{Ubwo basuraga Uturere twa Nyabihu na Rubavu, Minisitiri w\u2019Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, na Minisitiri w\u2019Ingabo James Kabarebe bashimye ibimaze gukorwa n\u2019Inkeragutabara mu rwego rwo kurengera ibidukikije muri utwo turere.}<\/p>\n<p>Uru ruzinduko rwaba ba minisitiri muri utu turere rwabanjirijwe n\u2019igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gusubiranya ishyamba rya kimeza rya Gishwati, ku bufatanye bwa Minisiteri y\u2019Ibikorwa Remezo, n\u2019umutwe w\u2019Inkeragutabara hakazaterwa  ibiti ku buso bugera kuri hegiteri 3,000, nyuma yuko imiryango yari ituriye iryo shyamba yimuwe igatuzwa mu Karere ka Nyabihu na Rubavu.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12052 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/inkeragutabara_zakoze_akazi_gakomeye.jpg\" alt=\"Abamibisitiri berekwa ibyakozwe n&#039;Inkeragutabara\" \/><figcaption>Abamibisitiri berekwa ibyakozwe n&#039;Inkeragutabara<\/figcaption><\/figure>\n<p>Mu butumwa batanze nyuma y\u2019igikorwa cyo gutera ibiti ku buso bugera kuri hegitari 12,1, Minisitiri Kamanzi yavuze ko ubu hari gahunda yo kugira u Rwanda igihugu gitohagiye, gitwikiriwe n\u2019amashyamba ariko bikajyana no gukoresha ubutaka neza. Yavuze kandi ko gahunda yo gutera amashyamba itagomba kubangamira izindi gahunda ziriho ahubwo ko hagomba kubaho ubwuzuzanye bigatuma n\u2019ibindi bikorwa bigenda neza.<\/p>\n<p>Abo baminisitiri bombi bashimye uruhare Inkeragutabara zikomeje kugaragaza mu kongera ubuso buteyeho amashyamba hirya no hino mu gihugu, basaba abaturage kugira uruhare mu kuyafata neza kuko aribo ba mbere afitiye akamaro. Minisitiri Kamanzi yagaye abagira uruhare mu bikorwa bibi byo kwangiza amashyamba, asaba inzego z\u2019ibanze gufasha abaturage kurebera hamwe uburyo barushaho gucunga neza ayo mashyamba.<\/p>\n<p>Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko ku kibazo kijyanye n\u2019abaturage bateye amashyamba muri Gishwati, Minisitiri Kamanzi yavuze ko ayo mashyamba azabarurwa agahabwa agaciro kayo noneho banyirayo bagahabwa ingurane yayo.<\/p>\n<p>Abo bayobozi kandi bafatanyije n\u2019Inkeragutabara bakora amaterasi y\u2019indinganire ku musozi wa Arusha, mu rwego rwo kurwanya isuri no kongera umusaruro w\u2019ubuhinzi hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y\u2019abaturage bimuwe muri Gishwati.<\/p>\n<p>Uruzinduko rwakomereje mu Karere ka Rubavu, aho basuye imirimo imaze gukorwa mu rwego rwo gutunganya Umusozi wa Rubavu hagamijwe kuwugira ahantu nyaburanga. <\/p>\n<p>Muri rusange aba  ba Minisitiri bashimye ibimaze kugerwaho, kuko kubera uko imirimo yihutishwa Inkeragutabara zimaze gukora byinshi bikaba binatanga icyizere ko imirimo izarangira mu gihe gito kurusha icyari cyarateganyijwe.<\/p>\n<p>Umusozi wa Rubavu uzunganira ubukerarugendo bwakorerwaga ku Kiyaga cya Kivu, kandi  bizanatanga akazi ku baturage batari bake.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ubwo basuraga Uturere twa Nyabihu na Rubavu, Minisitiri w\u2019Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, na Minisitiri w\u2019Ingabo James Kabarebe bashimye ibimaze gukorwa n\u2019Inkeragutabara mu rwego rwo kurengera ibidukikije muri utwo turere.} Uru ruzinduko rwaba ba minisitiri muri utu turere rwabanjirijwe n\u2019igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gusubiranya ishyamba rya kimeza rya Gishwati, ku bufatanye bwa Minisiteri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2921,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13101],"hashtag":[],"class_list":["post-20059","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-uwase-ange"],"bylines":[{"id":13101,"name":"Uwase Ange","slug":"uwase-ange","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13101,"name":"Uwase Ange","slug":"uwase-ange","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20059","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2921"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20059"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20059\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20059"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20059"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20059"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20059"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20059"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}