{"id":20057,"date":"2012-01-12T17:57:31","date_gmt":"2012-01-12T17:57:31","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abemera-gatolika-bakomeje-kugabanuka-mu-rwanda\/"},"modified":"2012-01-13T08:55:06","modified_gmt":"2012-01-13T08:55:06","slug":"abemera-gatolika-bakomeje-kugabanuka-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abemera-gatolika-bakomeje-kugabanuka-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Abemera Gatolika bakomeje kugabanuka mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Umubare w\u2019Abanyarwanda b\u2019abakirisitu Gatolika, ukomeje kugenda ugabanyuka ku buryo bugaragara, nk\u2019uko ubushakashatsi bwa Pew Research Center bubitangaza.}<\/p>\n<p>Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu w\u20191994 ibaye, Abagatolika mu Rwanda bamaze kugabanyuka ho kane ku ijana, ibyo abashakashatsi basanga bishobora kuba impinduka ikomeye mu myizerere ya Gikirisitu.<\/p>\n<p>Mu mpera y\u2019imyaka ya za 1980, abagatolika bari bagize 63% by\u2019abaturage bose b\u2019u Rwanda, ibintu byatumaga u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika gifite umubare munini w\u2019Abagatolika.<\/p>\n<p>Muri uyu mwaka ushize wa 2011, abagera kuri 49,5% gusa nibo bari Abagatolika,  nk\u2019uko ubushakashatsi bwakozwe n\u2019Ikigo cy\u2019Abanyamerika cya Pew Research Center, bwashyizwe ahagaragara mu kwezi kw\u2019Ukuboza 2011 bwabigaragaje.<\/p>\n<p>Uku kugabanuka mu mibare kw\u2019Abagatolika mu Rwanda, kurimo kujyanirana no kwiyongera kw\u2019andi madini cyane cyane ay\u2019Abaporotesitanti bahoze ari bake ariko kuri ubu barabarirwa kuri 37% by\u2019abatuye u Rwanda. <\/p>\n<p>Pew Research Center ikomeza ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bibiri bishobora kuzagira ukwiyongera gukomeye kw\u2019Abasilamu muri Afurika, kuko umubare w\u2019Abayisilamu mu Rwanda nawo ukomeje kwiyongera, kandi ibigereranyo bikagaragaza ko uteganya kwiyongeraho 92,8%, ukava kuri 188,000 muri 2010 ukagera ku 363,000 muri 2030.<\/p>\n<p>Mbere ya Jenoside mu Rwanda nta bakirisitu b\u2019Aborutodogisi (Orthodoxe)bahagaragaraga, ariko ubu mu myaka itatu yonyine hamaze kubaho abagera ku gihumbi bahisemo iyo  myizerere mishya ya Gikirisitu, nk\u2019uko ubushakashatsi bwa Pew bwiswe \u201cGlobal Christianity\u201d bubigaragaza.<\/p>\n<p>Ubu bushakashatsi ariko ntibugaragaza cyangwa ngo busobanure impamvu zo kugabanuka kw\u2019abizera Gatolika mu Rwanda.<\/p>\n<p>Nyamara ariko mu kugerageza gusobanura impamvu z\u2019uku kugabanuka mu mibare kw\u2019abakirisitu Gatolika, akanyamakuru \u201cChristianity Today Magazine\u201d kandika ku buzima bwa Gikirisitu, gahuza uku gutakaza abizera n\u2019uruhare Kiliziya Gatolika ikekwa ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w\u20191994<\/p>\n<p>Kuri ubu Kiliziya Gatolika ku isi ifite abayoboke bagera kuri miliyari n\u2019igice kimwe, bihwanye na kimwe cya kabiri cy\u2019abakirisitu bose bo ku isi.<\/p>\n<p>Igihugu cya Br\u00e9sil nicyo gifite abaturage benshi bayoboka idini Gatolika kurusha ibindi, kuko gifite miliyoni 134.<\/p>\n<p>Muri Afurika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo ifite umubare munini w\u2019abakirisitu Gatolika, kuko abagera kuri miliyoni 32 ni ukuvuga 47%  by\u2019abaturage ba Congo bose, ari Abagatolika.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umubare w\u2019Abanyarwanda b\u2019abakirisitu Gatolika, ukomeje kugenda ugabanyuka ku buryo bugaragara, nk\u2019uko ubushakashatsi bwa Pew Research Center bubitangaza.} Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu w\u20191994 ibaye, Abagatolika mu Rwanda bamaze kugabanyuka ho kane ku ijana, ibyo abashakashatsi basanga bishobora kuba impinduka ikomeye mu myizerere ya Gikirisitu. Mu mpera y\u2019imyaka ya za 1980, abagatolika bari bagize 63% by\u2019abaturage [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2921,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9119],"tags":[16770],"byline":[13332],"hashtag":[],"class_list":["post-20057","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iyobokamana","tag-homenews","byline-fiacre-igihozo"],"bylines":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13332,"name":"Fiacre IGIHOZO","slug":"fiacre-igihozo","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2948,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20057","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2921"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20057"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20057\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20057"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20057"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20057"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20057"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20057"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}