{"id":20051,"date":"2012-01-12T16:42:56","date_gmt":"2012-01-12T16:42:56","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hari-abafata-abakomesiyisoneri-nk-abatekamutwe\/"},"modified":"2012-01-12T17:00:50","modified_gmt":"2012-01-12T17:00:50","slug":"hari-abafata-abakomesiyisoneri-nk-abatekamutwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/hari-abafata-abakomesiyisoneri-nk-abatekamutwe\/","title":{"rendered":"Hari abafata abakomesiyisoneri nk\u2019abatekamutwe"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko abakomisiyoneri (abaranga) ntaho batandukaniye n&#8217;abatekamutwe ngo kuko imikorere yabo iba yuzuyemo uburiganya.}<\/p>\n<p>Nshimiyimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali avuga ko abakomisiyoneri abafata nk\u2019 abajura b\u2019ubwenge kubera uburyo batangira kwaka umuntu amafaranga nta kintu kigaragara baramukorera.<\/p>\n<p>Agira ati :\u2019\u2019Bariya bantu ni ibisambo, sinabona uko mbivuga! Baka amafaranga y\u2019ikirenga niyo mpamvu mbita abajura b\u2019ubwenge,  ntaho bataniye na ba bandi bita abatekamutwe .&#8221;<\/p>\n<p>Nshimiyimana avuga ko abakomisiyoneri batagira ukuri mu magambo bavuga ngo kuko hari ubwo akubwira ko inzu ikodeshwa amafaranga ibihumbi 100 waperereza ugasanga ari ibihumbi 80.<\/p>\n<p>ati : &#8221; Jye byambayeho, nabaye mu nzu nyishyura ibihumbi 50 kandi nakayishyuye ibihumbi 40, nkurikiranye nsanga ibihumbi 10 ndezaho ari ibya komisiyoneri .&#8221;<\/p>\n<p>Uyu mugabo akomeza avuga ko ikindi kintu gituma abita abariganya n\u2019abatekamutwe ari uburyo bashobora kujyana umuntu ahantu agiye kuhagura bakakubwira ibyiza byaho ntibakwereke ibibi nyuma akazasanga amafaranga ye yaragiye arira.<\/p>\n<p>ati :\u2019\u2019 Jye sinjya mbasobanukirwa, iyo ari ahantu ho kugurwa bwo wangira ngo hari imiti babanza gutera umuntu, gusa mbona ari abajura bo mu rwego rwo hejuru.&#8221; <\/p>\n<p>Kayitesi Justine utuye i Nyamirambo mu mudugudu wa Nyagasozi, Akagali ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge nawe avuga ko abakomisiyoneri bameze nk\u2019abatekamutwe ngo kuko iyo muhuye bwa mbere batangira kukwaka amafaranga kandi nta nzu n\u2019imwe barakwereka.<\/p>\n<p>Agira ati :\u2019\u2019Iyo ushaka kugura inzu cyangwa ikibanza bakora uburyo babitinzatinza maze bagatangira kukwaka amafaranga y\u2019ikarita ya telefoni n\u2019ay\u2019ingendo,  bakubwira ngo ejo nagiye aha, ejo bundi\u2026&#8221;<\/p>\n<p>Kayitesi avuga ko hari ubwo usanga abakomisiyoneri bagonganisha nyir\u2019inzu n\u2019ukodesha bamubwira ko amuha make kandi bamubonera uwa menshi.<\/p>\n<p>Ati :\u2019\u2019 Iyo bigenze bitya nyir\u2019inzu ahita atangira kuriza igiciro cy\u2019inzu ashaka kukunaniza ngo wiyirukane ikitaraganya.&#8221; <\/p>\n<p>Uyu mubyeyi kandi avuga ko abakomisiyoneri baka amafaranga menshi adasubizwa, bwa mbere baka ayo kuranga nyuma bakazakwaka n\u2019icya kabiri cy\u2019ukwezi bamaze kukwereka inzu.<\/p>\n<p>Ati :\u2019\u2019 Bashobora kukwaka ibihumbi 10 byo kugushakira inzu bayibona bakakwaka angana na kimwe cya kabiri cy\u2019ukwezi.&#8221;<\/p>\n<p>Aba baturage basaba abayobozi b\u2019utugali n\u2019imirenge kujya bamenya imikorere y\u2019abakomisiyoneri bahatuye, hanyuma abafite amazu nabo bakajya babwira ababagana igiciro nyacyo cy\u2019inzu cyangwa ibibanza byabo.<\/p>\n<p>{{Ubukomisiyoneri ni ubucuruzi nk\u2019ubundi}}<\/p>\n<p>Manzi Justin, Umuyobozi w\u2019 ikompanyi Alpha Property Solution ikora iby\u2019ubukomisiyoneri avuga ko ari ubucuruzi nk\u2019ubundi, bo bakaba bacuruza serivisi zirimo kuranga no guhuza.<\/p>\n<p>Agira ati :\u2019\u2019 Nk\u2019uko iyo ikigo runaka cyatanze isoko hari amafaranga adasubizwa abaripiganira babanza gutanga, natwe iyo hari uje atunga tubanza kumwaka 5 000 kugira ngo tumenye ko aduhaye akazi atari ukudutesha umwanya gusa. Aho bitandukaniye ni uko ayo kutwishyura ayakuramo.<\/p>\n<p>Manzi watangiye aka kazi mu 2006 avuga ko abakomisiyoneri barimo amoko abiri, abakorera mu mashyirahamwe cyangwa mu makompanyi n\u2019abikorera ku giti cyabo ntibanakurikize amategeko agenga akazi.<br \/>\nAvuga ko abakorera mu makompanyi azwi cyangwa amashyirahamwe baba bafite amategeko abagenga, bakanagira igitabo kirimo amahame bagenderaho ari nayo babanza kwereka uje abagana kugira ngo nyuma batazagira ibyo bapfa.<\/p>\n<p>ati :\u2019\u2019 Ababikora byemewe n\u2019amategeko bafite amahame bereka uje abagana, yabyemera bagakorana neza nta buriganya cyangwa kubeshyana bibayeho.&#8221;<\/p>\n<p>Gusa ngo iyo ugize ibyago ugakorana n\u2019abakora uko biboneye ngo nibwo usanga bakwa amafaranga y\u2019ikirenga arimo amatike ya buri munsi.<\/p>\n<p>Manzi avuga ko abakomisiyoneri bakora bizwi, bahembesha mu buryo bubiri, iyo ari inzu yo gukodesha baka 50% kuyo azajya yishyura buri kwezi, yaba ari inzu cyangwa ikibanza aguze bakamwaka 5% cy\u2019ayo atanze akigura.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko abakomisiyoneri (abaranga) ntaho batandukaniye n&#8217;abatekamutwe ngo kuko imikorere yabo iba yuzuyemo uburiganya.} Nshimiyimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali avuga ko abakomisiyoneri abafata nk\u2019 abajura b\u2019ubwenge kubera uburyo batangira kwaka umuntu amafaranga nta kintu kigaragara baramukorera. Agira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9132],"tags":[16796,16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-20051","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubucuruzi","tag-a_doingbusiness","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20051","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20051"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20051\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20051"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20051"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20051"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20051"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20051"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}