{"id":20043,"date":"2012-01-12T12:17:48","date_gmt":"2012-01-12T12:17:48","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umujyi-ntukwiye-kuba-uw-abakire-gusa-minisitiri-w-intebe-habumuremyi\/"},"modified":"2012-01-12T12:56:36","modified_gmt":"2012-01-12T12:56:36","slug":"umujyi-ntukwiye-kuba-uw-abakire-gusa-minisitiri-w-intebe-habumuremyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umujyi-ntukwiye-kuba-uw-abakire-gusa-minisitiri-w-intebe-habumuremyi\/","title":{"rendered":"Umujyi ntukwiye kuba uw\u2019abakire gusa -Minisitiri w\u2019Intebe Habumuremyi"},"content":{"rendered":"<p>{Minisitiri w\u2019intebe w\u2019u Rwanda arasaba Isanduku y\u2019Igihugu y\u2019Ubwiteganyirize gukora ibikorwa bibasha kugerwaho n\u2019ab\u2019amikoro make kugirango Umujyi utazaba uw\u2019abakire gusa.}<\/p>\n<p>Ibi Minisitiri w\u2019Intebe yabitangaje ubwo we hamwe n\u2019abandi bakozi ba Leta basuraga ibikorwa bya RSSB (Rwanda Social Security Board) biherereye mu kagali ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012.<\/p>\n<p>Nyuma yo gusura amazu yuzuye n\u2019ahandi henda kubakwa i Gacuriro ndetse n\u2019i Kinyinya, basuye kandi n\u2019uruganda rukora amatafari yo mu bwoko bwa bloc ciment ari narwo RSSB yifashisha mu kubaka ibikorwa byabo bivugwa ko rwatwaye amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi z\u2019Amanyarwanda.<\/p>\n<p>Muri uru ruzinduko, Minisitiri w\u2019Intebe n\u2019abo bari kumwe bashimye cyane ibyo  RSSB imaze kugeraho harimo amazu 100 amaze kubakwa.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cTurashima cyane intambwe mumaze gutera harimo ariya mazu nabonye mwubatse. Gusa ndabasaba kubakira ibyiciro byose kugira ngo tutazisanga twubaka umujyi w\u2019abakire gusa.\u201d<\/p>\n<p>Umuyobozi wa RSSB Kantengwa Ang\u00e9lique yasobanuye ko amazu 100 yubatswe yose yarangiye ndetse akaba yaranaguzwe.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cAmazu yose yarangiye bahita bayagura, gusa dufite umushinga urimo kunonosorwa wo kubaka andi dukurikije ibyiciro n\u2019ubushobozi bw\u2019abantu batandukanye.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje asobanura ko bazabanza kubaka amazu 100 y\u2019icyiciro gihendutse (low level houses), hagakurikiraho andi 500 y\u2019icyiciro cyo hagati hanyuma bakubaka ahenze y\u2019abantu bishoboye.<\/p>\n<p>Umuyobozi wa RSSB yasobanuye kandi ko mu mazu yamaze kubakwa buri nzu ifite agaciro kagera kuri miliyoni 69 z\u2019Amanyarwanda, ushaka kuyigura akaba yakwishyura ako kanya cyangwa mu byiciro bibiri, aho ubanza kwishyura 30% hanyuma ukaka inguzanyo mu mabanki ukishyura 70% asigaye.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Akarere ka Gasabo ari naho ibyo bikorwa biherereye yagaragaje ikibazo abaturage bahura nacyo mu ngurane z\u2019ibibanza, aho yagize ati:\u201dIyo dushyize mu gaciro dusanga abaturage baharenganira, kuko bahabwa amafaranga make ku buryo batagira ahandi babona ikibanza, bityo ugasanga twaba dukemura ibibazo dutera ibindi birushijeho kuba bibi.\u201d <\/p>\n<p>Iki kibazo Minisitiri w\u2019Intebe akaba yagishinze Barikana Eug\u00e8ne, umuyobozi w\u2019ibiro bye; gusa Minisitiri w\u2019Intebe yatanze igitekerezo ko bajya bareba ahantu babaguranira aho kubaha amafaranga gusa.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12043 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSC04341-2.jpg\" alt=\"Minisitiri w&#039;Intebe (ibumoso) n&#039;abayobozi bari kumwe\" \/><figcaption>Minisitiri w&#039;Intebe (ibumoso) n&#039;abayobozi bari kumwe<\/figcaption><\/figure>\n<p>Nyuma y\u2019uko Umuyobozi w\u2019Ikigo Igihugu cy\u2019Ubwitegenyirize bw\u2019Abakozi agaragaje impungenge zo kubona icyangombwa cy&#8217;umutungo kubera ko bamwe binangiye bakanga kurekura ibibanza byabo, Fid\u00e8le Ndayisaba, Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali  yabijeje ko bazakoresha uburyo bwose bushoboka bagakemura icyo kibazo bagatangira ibikorwa byabo mu gihe bifuza.<\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Ikigo Igihugu cy\u2019Ubwitegenyirize bw\u2019Abakozi kandi yifuje ko Leta yabafasha mu kubaka inzu ziciriritse n\u2019izisumbuye kugira ngo zibashe kugerwaho na benshi. Aha Minisitiri w\u2019imari n\u2019igenamigambi Rwangombwa John yagaragaje ko bagomba kuzakora umushinga bakagaragaza ibyifuzo byabo maze bikigwaho.<\/p>\n<p>Ikigo Igihugu cy\u2019Ubwitegenyirize bw\u2019Abakozi kirateganya kubaka mu gihe cya vuba izindi nyubako hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu duce dutatu aritwo Batsinda, Kinyinya na Vision City.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Minisitiri w\u2019intebe w\u2019u Rwanda arasaba Isanduku y\u2019Igihugu y\u2019Ubwiteganyirize gukora ibikorwa bibasha kugerwaho n\u2019ab\u2019amikoro make kugirango Umujyi utazaba uw\u2019abakire gusa.} Ibi Minisitiri w\u2019Intebe yabitangaje ubwo we hamwe n\u2019abandi bakozi ba Leta basuraga ibikorwa bya RSSB (Rwanda Social Security Board) biherereye mu kagali ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatatu tariki [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2921,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[],"byline":[13401],"hashtag":[],"class_list":["post-20043","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","byline-jean-damour-nsabimana"],"bylines":[{"id":13401,"name":"Jean d'Amour NSABIMANA","slug":"jean-damour-nsabimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13401,"name":"Jean d'Amour NSABIMANA","slug":"jean-damour-nsabimana","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20043","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2921"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20043"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20043\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20043"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20043"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20043"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20043"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20043"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}