{"id":20036,"date":"2012-01-12T08:56:37","date_gmt":"2012-01-12T08:56:37","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ubukungu-bw-u-bushinwa-nabwo-bwatangiye-gukemangwa\/"},"modified":"2012-01-12T08:55:48","modified_gmt":"2012-01-12T08:55:48","slug":"ubukungu-bw-u-bushinwa-nabwo-bwatangiye-gukemangwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ubukungu-bw-u-bushinwa-nabwo-bwatangiye-gukemangwa\/","title":{"rendered":"Ubukungu bw&#8217;u Bushinwa nabwo bwatangiye gukemangwa"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihe ubukungu bw\u2019u Bushinwa budasiba kwiyongera no gukomera kandi ubw\u2019ibindi bihugu (cyane cyane ibikize) bwo busubira inyuma, bamwe mu bahanga baremeza ko mu myaka 10 iri imbere nabwo buzashegeshwa nk\u2019uko bimeze ahandi. } <\/p>\n<p>Umwe mu bashyigikira iryo sesengura ni Kenneth Rogoff wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu mu Kigega Mpuzamahanga cy\u2019Imari (FMI\/IMF) ubu akaba yigisha muri Kaminuza ya Harvard. Yatangaje ko bimwe mu bizasubiza inyuma ubukungu bw\u2019u Bushinwa harimo kuba buzaba bwaratangiye gukorwaho n\u2019ihungabana ryibasiye ibindi bihugu, no kuba Abashinwa bazaba bahangayikishijwe n\u2019uko ifaranga ryabo ryata agaciro (inflation). <\/p>\n<p>Rogoff avuga ko kandi kuba u Bushinwa buri kwitwara neza mu bukungu, bukohereza byinshi mu mahanga, bukanatanga amafaranga menshi mu guteza imbere ibikorwa remezo n\u2019imiturire ubwabyo bidahagije kugirango ubukungu bugende neza cyangwa busigasirwe igihe kirekire. <\/p>\n<p>Mu byatangiye kugaragara ni uko bigoye ko u Bushinwa bwatera imbere mu gihe ibindi bihugu biri gusubira inyuma. Ibyoherezwa mu mahanga bishobora kugabanuka kuko ibihugu bikize nk&#8217;iby&#8217;Ubumwe bw&#8217;u Burayi na Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika aribyo bigura byinshi mu bikorerwa mu Bushinwa kandi kuri ubu ubukungu bwabyo bwifashe nabi ku buryo bizagabanya ibyo byatumizaga muri icyo gihugu. Ibyo bizagabanya umuvuduko w\u2019ubukungu w\u2019u Bushinwa, kandi byatangiye kugaragara kuko mu 2011 ubukungu bwiyongereyeho 9%, bikaba byitezwe ko butazarenza 8.5% mu 2012.<\/p>\n<p>Ku ruhande rw\u2019u Bushinwa, abahanga mu by\u2019ubukungu baho bavuga ko ubu ikiri gukorwa ari ugukangurira Abashinwa gukomeza kugura iby\u2019iwabo, ari nako imishahara y\u2019abakozi yongerwa. Ikindi ni uko u Bushinwa buzakomeza kuguma imbere mu kohereza ibintu mu mahanga kuko inganda zabo zikora ibintu byinshi kandi bihendutse, uko guhenduka kukaba guturuka ku kuba ifaranga ry\u2019u Bushinwa (yuan) rigumishwa ku gaciro ko hasi ugereranyije n\u2019ayo mu bindi bihugu bifite ubukungu buhambaye.<\/p>\n<p>Abavugira u Bushinwa kandi banemeza ko kuba amabanki yo mu Bushinwa ariyo asigaye aguriza ibihugu bikize byerekana ko ubukungu bw&#8217;icyo gihugu butajegajega. Ikindi ni uko u Bushinwa bukomeje gushyira imbaraga mu gukorana n&#8217;ibihugu by&#8217;Afurika, cyane cyane ibikungahaye kuri peteroli n&#8217;amabuye y&#8217;agaciro.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihe ubukungu bw\u2019u Bushinwa budasiba kwiyongera no gukomera kandi ubw\u2019ibindi bihugu (cyane cyane ibikize) bwo busubira inyuma, bamwe mu bahanga baremeza ko mu myaka 10 iri imbere nabwo buzashegeshwa nk\u2019uko bimeze ahandi. } Umwe mu bashyigikira iryo sesengura ni Kenneth Rogoff wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu mu Kigega Mpuzamahanga cy\u2019Imari (FMI\/IMF) ubu akaba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9126],"tags":[16770],"byline":[11170],"hashtag":[],"class_list":["post-20036","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mahanga","tag-homenews","byline-olivier-ntaganzwa"],"bylines":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20036","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20036"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20036\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20036"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20036"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20036"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20036"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20036"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}