{"id":20031,"date":"2012-01-12T07:24:47","date_gmt":"2012-01-12T07:24:47","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yiyemeje-kuba-intangarugero-mu-bahinzi-bo-mu-majyepfo\/"},"modified":"2012-01-12T07:23:50","modified_gmt":"2012-01-12T07:23:50","slug":"yiyemeje-kuba-intangarugero-mu-bahinzi-bo-mu-majyepfo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yiyemeje-kuba-intangarugero-mu-bahinzi-bo-mu-majyepfo\/","title":{"rendered":"Yiyemeje kuba intangarugero mu bahinzi bo mu Majyepfo"},"content":{"rendered":"<p>{Ndahayo Sylvan utuye mu karere ka Ruhango akora umurimo w\u2019ubuhinzi yiyemeje kuba intangarugero mu Ntara y\u2019Amajyepfo abinyujije mu buhinzi.}<\/p>\n<p>Ibihingwa bye ahanini byibanda ku mbuto n\u2019imboga avomera akoresheje amazi yagejejweho n\u2019Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi (RAB) nyuma y\u2019uko yavomaga kure ngo abone kuvomera imyaka ye.<\/p>\n<p>Aganira n\u2019itangazamakuru nyuma yo kugendererwa na Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019Ubworozi, Ndahayo yagize ati:\u201dNtuye ahantu hahanamye ku musozi. Amazi yajyaga yangiza imyaka y\u2019abaturage batuye mu kibaya. Naje kugira igitekerezo cyo kuyayobora ndetse n\u2019amwe nkajya nyacukurira ibyobo ngo njye nyabyaza umusaruro\u201d.<\/p>\n<p>Uyu mugabo w\u2019imyaka 43 arubatse kandi afite n\u2019abana babiri. Nyuma yo gutangiza uwo mushinga aho yafashe amazi maze akamufasha mu kuvomera imyaka ye, nyuma y\u2019umwaka gusa yagizwe intangarugero mu bahinzi mu murenge atuyemo.<\/p>\n<p>Ibyo byanamufashije kwishyura amafaranga y&#8217;u Rwanda 300, 000 by\u2019ikibanza atuyemo, nyuma ndetse yanaguze ubutaka bufite agaciro nk\u2019akayo mafaranga.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cNamwe murambona ko meze neza ariko buriya nari nanutse. Uyu mushinga wanjye wahinduye ubuzima bwanjye ku buryo bugaragara kuko worohereza akazi kanjye\u201d.<\/p>\n<p>Ndahayo ashobora kuvomera umurima we wose mu gihe cy\u2019isaha imwe akabona gukora indi mirimo.<\/p>\n<p>Mu yindi mirimo, Ndahayo avuga ko akora iyo bwabaga ngo arwanye ihumanywa rw\u2019ikirere akoresheje biogas ndetse akanashishikariza abandi gukoresha ubwo buryo.<\/p>\n<p>Umuturanyi we Bajeneza Evariste yagize ati: \u201cNtahwema guharanira iterambere ry\u2019ubuhinzi muri aka gace kandi hari intambwe igaragara yatewe n\u2019abo yabikanguriye.\u201d<\/p>\n<p>Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019Ubworozi yatangije gahunda yo kugenderera abahinzi n\u2019aborozi hamwe n\u2019itangazamakuru mu rwego rwo kwihera amaso ibyo bagezeho.<\/p>\n<p>Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu Ntara y\u2019Amajyepfo, Uwizeyimana Marie Goretti yagize ati: \u201cTugamije ko itangazamakuru nk\u2019abafatanyabikorwa bacu, birebera ibikorwa bitandukanye byagezweho n\u2019abaturage kubera ko binyujijwe aribwo Abanyarwanda bamenyeshwa ibikorwa bishya bityo bikazatugeza ku iterambere rirambye\u201d.<\/p>\n<p>Mu bindi bikorwa byagaragajwe muri uru rugendo rwa mbere harimo na gahunda ya Girinka Munyarwanda.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12022 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Sylivan_Ndahayo_Farmer.jpg\" alt=\"Umuhinzi wa kijyambere Sylvan Ndahayo\" \/><figcaption>Umuhinzi wa kijyambere Sylvan Ndahayo<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12019 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Ndahayo_s_irrigation_pond.jpg\" alt=\"Aho Ndahayo abika amazi yo kuvomerera imyaka\" \/><figcaption>Aho Ndahayo abika amazi yo kuvomerera imyaka<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12021 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/SAM_0483.jpg\" alt=\"Imashini ivomerera imyaka\" \/><figcaption>Imashini ivomerera imyaka<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-12020 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/his_employee_spraying_.jpg\" alt=\"Amazi abasha kuvomerera imirima ye\" \/><figcaption>Amazi abasha kuvomerera imirima ye<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ndahayo Sylvan utuye mu karere ka Ruhango akora umurimo w\u2019ubuhinzi yiyemeje kuba intangarugero mu Ntara y\u2019Amajyepfo abinyujije mu buhinzi.} Ibihingwa bye ahanini byibanda ku mbuto n\u2019imboga avomera akoresheje amazi yagejejweho n\u2019Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi (RAB) nyuma y\u2019uko yavomaga kure ngo abone kuvomera imyaka ye. Aganira n\u2019itangazamakuru nyuma yo kugendererwa na Minisiteri y\u2019Ubuhinzi n\u2019Ubworozi, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9133],"tags":[16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-20031","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iterambere","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20031","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20031"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20031\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20031"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20031"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20031"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20031"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20031"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}